Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
19°C
 

Muhanga: Abaturage bahinduye imyumvire ntibakifuza gutura mu manegeka

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel

Ku ya 17-01-2019 saa 10:29:36
Umudugudu w'ikitegererezo wa Horezo mu Karere ka Muhanga (Foto, ububiko)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko abaturage bamaze guhindura imyumvire ku buryo basigaye batakifuza gukomeza gutura mu manegeka.

Ingo zigera ku bihumbi bitandatu ziganjemo iziherereye mu gice cy’amajyaruguru y’Akarere ka Muhanga kigizwe n’imisozi miremire ni zo zikeneye gutuzwa mu buryo zidashobora kwibasirwa n’ibiza cyane cyane ibikomoka ku nkangu.

Umudugudu wa Horezo wo mu Karere ka Muhanga watujwemo imiryango 100 (Foto Niyonsenga S)

Abaturage babanje gutuzwa neza ni abakuwe mu manegeka mu bice byo mu Ndiza, gusa ngo igikorwa kirakomeje cyo gukomeza gutuza abagituye nabi.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice, yabwiye itangazamakuru ko gahunda yo gutuza abaturage ku midugudu igitangira hari abaturage bagiye bagaragaza kwinangira banga kuva aho basanzwe batuye ariko hagenda habaho impinduka mu myumvire.

Ati : «Aho bigaragariye ko mu midugudu cyane iy’ikitegererezo haba harimo ibyangombwa byose umuturage akenera, birimo amashuri, amashanyarazi, amazi, udukiriro dufasha mu guhanga imirimo, uyu munsi umuturage ubwe arabisaba ugasanga ubushobozi bwo gutuza benshi ni bwo bubaye buke ariko abaturage barabishaka. »

Aka karere gafite gahunda y’uko buri mwaka hajya hagira abaturage bubakirwa ariko n’abishoboye bakayoboka iyi gahunda yo gutura ku mudugudu cyane cyane abatuye ahakunda kwibasirwa n’ibiza.

Meya Uwamariya yongeyeho ati : «Turakangurira n’abishoboye bage bitabira iyi gahunda; dufite igikorwa cyo gusobanura buri gihe ubwiza n’akamaro kayo kandi abatuye ahakunda kuba ibiza bazi ibyiza byo gutura mu mudugudu. »

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice na Visi Meya wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kayiranga Innocent mu kiganiro n’abanyamakuru (Foto Kanamugire E)

Mu mwaka wa 2016, ubwo ibiza bikomoka ku mvura nyinshi byibasiraga uduce dutandukanye cyane utw’imisozi miremire turimo Gakenke, mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga na ho hari imiryango yapfushije abantu kubera iyo mpamvu.

Yavuze ko gutuza abantu ku mudugudu bikwiye gukoranwa ubushishozi mu gihe hari abavanywe kure y’aho basanzwe bahura n’ikibazo cyo kubura aho bahinga.

Hagaragajwe ko nibura muri buri murenge hagomba kugenwa ahantu hazajya umudugudu w’ikitegererezo kugira ngo umuntu wese ubishaka yaba utujwe na Leta cyangwa ushaka kuhatura abone aho yubaka.

Muhanga:Abatujwe mu mudugudu wa Horezo bazakomeza gufashwa kwiteza imbere -Uwamariya

Umwanditsi:

Kanamugire Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.