Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Muhanga: Abatujwe mu Mudugudu wa Horezo bagiye guhabwa n’ubutaka

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel

Ku ya 14-01-2019 saa 08:03:33
Umudugudu w'ikitegererezo wa Horezo mu Karere ka Muhanga (Foto, ububiko)

Akarere ka Muhanga karavuga ko abatujwe mu Mudugudu w’Ikitegererezo wa Horezo bagiye guhabwa ubutaka bwo guhinga ku batari babufite.

Uwo mudugudu uherereye mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, watujwemo imiryango 100 bimuwe n’ibiza n’inkangu zagiye zibasira abatuye mu misozi ihanamye.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice, yatangaje ko inka zigera kuri 20 zahawe imwe mu miryango yatujwe mu Mudugudu wa Horezo, kuri ubu zamaze kubyara ku buryo bifasha abana kugira imirire myiza.

Ati «Inka zarabyaye mu nka zigera kuri 20 hashobora kuba hari nk’ebyiri zitarabyara. Amata yarabonetse, abana bari mu rugo mbonezamikurire barayifashisha bakagira imirire myiza. »

Mu gufasha abahatujwe kubona ubwatsi bw’amatungo, ubuyobozi bw’Akarere bwafatanyije na RAB kubashakira ubwatsi bwo gutera kugira ngo umukamo wiyongere ndetse abari bafite ikibazo cyo kubona aho guhinga bakaba bagiye gusaranganywa ubutaka bugera kuri hegitari 63.

Meya Uwamariya yagize ati «Muri bariya baturage harimo abari basanzwe batuye Horezo bafite inzu zishaje bahawe inzu mu mudugudu hakaba n’abavuye mu misozi ya kure bakeneye aho bahinga hafi. Hari hegitari 63 tugiye kubasaranganya n’abatuye hafi aho kugira ngo babone aho bashobora guhinga, mu cyumweru gitaha ni ho bazahabwa aho hantu kugira ngo batangire guhinga. Ni ahantu hera ibirayi, ingano, amashaza, ibishyimbo bishingirirwa n’ibindi.»

Meya yavuze ko icyo babakangurira ari ugukomeza gutera ubwatsi kugira ngo umukamo wiyongere kuko bateganya no kuhashyira ikusanyirizo ry’amata bityo azabyare umusaruro agire uruhare mu kubafasha gukemura ibibazo bitandukanye bafite ndetse bave mu kiciro cy’ubukene.

Yakomeje agira ati «Abafatanyabikorwa bubatseho umunara hari internet, smart classroom kandi tubashishikariza gukora ibindi bikorwa bidashingiye ku buhinzi n’ubworozi, inzu zogosha, ububoshyi ku buryo nyuma yo kuva mu mirima bashobora kugira ibindi bibinjiriza amafaranga.»

Yongeyeho ko uyu mudugudu wanahawe umukozi ufite uburambe mu bijyanye n’imibanire ukurikirana abawutuyemo ngo imyumvire ihinduke maze urusheho gutera imbere.

Kugeza ubu hubatswe amashuri ndetse Akarere ka Muhanga kahawe uburenganzira bwo gushyiraho abarimu bazahembwa na Leta n’umuyobozi w’ishuri, nk’uko uyu muyobozi yakomeje abisobanura, ndetse abasore n’inkumi 10 babonye umufatanyabikorwa uzabishyurira amashuri y’imyuga bakaba bazatangirana n’abandi muri uyu mwaka w’amashuri wa 2019.

Umugududu w’ikitegererezo watashywe ku mugaragaro tariki 4 Nyakanga 2018, ubwo hizihizwaga umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 24.

Umudugudu w’ikitegererezo wa Horezo (Foto/Ububiko)

Umwanditsi:

Kanamugire Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.