Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Muhanga: Abatishoboye bagiye kuzurizwa umudugudu wa miliyari 21

Yanditswe na Amani Claude

Ku ya Apr 24, 2018

Mu karere ka Muhanga hagiye kuzura umudugudu w’ikitegererezo watwaye Leta y’u Rwanda amafaranga agera kuri miliyari 21. Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwemeza ko uyu mudugudu wagenewe gutuzwamo abatishoboye mu rwego rwo gukomeza guteza imbere Abanyarwanda.

Ibikorwa byo kubaka umudugudu wa Horezo birarimbanyije, ukaba uzatuzwamo abatishoboye bo mu karere ka Muhanga (Foto Niyonsenga S.)

Uyu mudugudu wiswe “Horezo model Village” urimo kubakwa mu murenge wa Rongi ugeze ku kigero kiri hejuru ya 60%, abawubaka baravuga ko intego ari uko ugomba kuzuzura bitarenze muri Gicurasi 2018. Ni umudugudu uje wiyongera no ku muhanda abatuye muri aka gace bakorewe nyuma yo kuwemererwa na Perezida Paul Kagame mu 2014.

Ubwo yari mu gikorwa cyo kugenzura aho ibikorwa byo kubaka uyu mudugudu bigeze, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose, yavuze ko muri rusange bigeze ku kigero kiza, anashimangira ko intego biyemeje yo kuwuzuza bitarenze muri Gicurasi izagerwaho.

Yagize ati “Ibikorwa byo kubaka uyu mudugudu bigeze kure, twizeye ko ibikorwa byose bizaba birangiye mu mpera z’ukwezi kwa gatanu, ahantu tugifite imbogamizi ni kuri ririya shuri ririmo kubakwa rya etaje, ryo rizarangira mu byumweru bibiri bibanza bw’ukwezi kwa gatandatu”.

Abubaka uyu mudugudu bavuga ko bagiye bahura n’imbogamizi zitandukanye zirimo nko kubura bimwe mu bikoresho nka sima n’amatafari ndetse n’amabuye nayo akaba hari ubwo yagoranaga kuboneka bitewe n’uko imihanda ijya aho aturuka hari ubwo yabaga yangijwe n’imvura. Gusa na bo bemeza ko izo mbogamizi zitabaciye intege ndetse ko nta kabuza bitarenze muri Gicurasi 2018 uyu mudugudu uzaba umaze kuzura neza.

Uyu mudugudu uzatuzwamo abaturage bari batuye muri uyu murenge wa Rongi mu duce tw’amanegeka aterwa n’ubuhaname bw’imisozi ndetse bakaba ari n’abakene bo mu kiciro cya mbere cy’ubudehe, hari kandi n’abazatuzwa muri uyu mudugudu bari batuye ku butaka wubatswemo.

Gutuza abaturage mu midugudu, byoroshya kubagezaho ibikorwa remezo by’amashanyarazi

Bamwe mu baturage batuye aho uyu mudugudu urimo kubakwa babwiye Imvaho Nshya ko bishimiye ibikorwa by’iterambere bizabegerezwa kubera uyu mudugudu. Bavuga ko kuba bazegerezwa amazi n’amashanyarazi ari ibintu bishimira cyane.

Umudugudu wa Horezo wubatswe na Leta y’u Rwanda ibifashijwemo n’Urwego rw’Inkeragutabara ndetse n’Akarere ka Muhanga. Ni umudugudu uzaba ugizwe n’inzu 25 zo mu bwoko bw’enye muri imwe (Four in one), ukazatuzwamo imiryango igera ku 100.

Uyu mudugudu uzaba ufite ibyangombwa byose bikenerwa mu buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda birangajwe imbere n’ikigo cy’amashuri kizajya cyakira abanyeshuri 720, ivuriro, ikibuga cy’umupira, ibigega by’amazi ndetse imiryango izawutuzwamo izanahabwa inka zo korora.