Muhanga: Abana bazajya bapimwa buri kwezi mu kurwanya imirire mibi

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel

Ku ya 15-01-2019 saa 08:21:37
Hakomeje gushyirwaho gahunda zo kurwanya igwingira mu bana zirimo n'izo kubakurikirana mu mikurire yabo (Ifoto Imvaho Nshya)

Mu rwego rwo gukurikiranira hafi ubuzima bw’abana, mu Karere ka Muhana hashyizweho gahunda yo gupima abana bato buri kwezi kugira ngo abafite imirire mibi bavurwe mu buryo bwihuse.

Iyi gahunda ntireba abana bo mu miryango ikennye gusa ahubwo bose barapimwa kuko byagaragaye ko n’abo mu miryango yifashije bahura n’iki kibazo bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo no kuba ababashinzwe batabitayeho uko bikwiye.

Ubushakashatsi ku bijyanye n’ubuzima bw’Abanyarwanda (DHS) bwo mu 2015 bwakozwe n’Ikigo k’Igihugu k’Ibarurishamibare bwagaragaje ko mu Karere ka Muhanga abana bafite ikibazo cyo kugwingira bagera kuri 31.6%.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice, agaragaza ikibazo cyo kugwingira nk’igikomeye kuko iyo birenze imyaka ibiri biba bitagikemutse, ahubwo ikibasha gukemuka ari ibijyanye n’imirire mibi.

Yagize ati: “Ushobora gukemura ibijyanye n’imirire mibi ariko kugwingira bijyanye n’ubwonko ntabwo bikira iyo imyaka ibiri yarenze bituma n’umwana atekereza mu buryo bugwingiye, akaba yanatsindwa mu ishuri ukibwira ko ari ubuswa”.

Yakomeje agira ati: “Ni ikibazo gikomeye kandi tugomba guhangana na cyo mu buryo bwose. Abana bose bazajya bapimwa ibijyanye n’imirire mibi inshuro imwe mu kwezi n’ababyeyi babo bigishwe uko umwana n’ukiri mu nda bitabwaho.”

Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’iki kibazo kandi ngo akarere kazajya kigira ku bandi, ibyo bakoze bigatanga umusaruro muri uru rwego na ko kabishyire mu bikorwa.

Mu kwezi kwa 11 umwaka ushize aka karere kari gafite abana 702 bafite imirire mibi barimo abari mu mutuku n’umuhondo; uyu munsi 402 bari mu cyatsi ni ukuvuga ngo barakize, 217 bari mu muhondo na ho abana 24 bari mu mutuku.

Abana bari mu mutuku igikorwa ni ukubajyana mu bitaro bakavurwa bakahava bakize binyuze muri gahunda ya Leta irimo kubaha amata, Shisha Kibondo ituma abarwaye bakira hakanakumirwa ko hagira abandi bafatwa. Abari mu muhondo bo bakurikiranirwa ku bigo nderabuzima cyangwa Abajyanama b’ubuzima bakabibafashamo.

Ibindi bigomba gushyirwamo imbaraga ni ugukora ubukangurambaga kuko byagaragaye ko umwana ashobora kugira imirire mibi bitewe n’uko atitaweho ahanini biturutse ku guteshuka ku nshingano kw’ababyeyi.

Hakomeje gushyirwaho gahunda zo kurwanya igwingira mu bana zirimo n’izo kubakurikirana mu mikurire yabo (Ifoto Imvaho Nshya)

 

Umwanditsi:

Kanamugire Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.