Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
20°C
 

Muhanga: Abajyanama b’Urungano bitezweho gufasha abana babuze ubutabera

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel

Ku ya 19-03-2019 saa 15:24:17
Gahunda y'Abajyanama b'urungano izafasha abakobwa batewe inda guharanira uburenganzira bwabo(Foto Archives)

Abana nibura babiri mu murenge mu Karere ka Muhanga, bazatoranywa bahabwe inshingano z’Abajyanama b’Urungano.

Abo bana bagomba gutoranywa mu bana bahohotewe ntibabone ubutabera, bazigishwa amategeko bityo bajye bafasha bagenzi babo.

Ikibazo cy’abana bahohotewe ntibabone ubutabera, muri Muhanga giterwa ahanini no kuba ababigizemo uruhare bataramenyekanye.

Hari n’ubwo usanga uwahohoteye umwana azwi, ariko inzego zagakurikiranye iki kibazo ntizibimenyeshwe.

Amategeko Abajyanama b’Urungano bazigishwa, arimo irihana icyaha cy’ihohoterwa, nk’uko ubuyobozi busobanura iyi gahunda.

Kamana Sosthene ushinzwe ubuzima mu Karere ka Muhanga aragira ati, “Tuzahitamo nibura abantu babiri muri buri murenge, tubigishe itegeko ry’ihohoterwa, bamenye uburenganzira bwabo nibarangiza basubire iwabo mu mirenge baganirize bagenzi babo uko bazagenda bafunguka bizatuma batanga amakuru yafasha ubutabera”.

Izi nyigisho ngo zizagera no ku babyeyi, na bo bigishe bagenzi babo uko umwana wahuye n’ihohoterwa aba agifite uburenganzira dore ko ahenshi bacibwa n’imiryango yabo.

Umwe mu bakobwa batewe inda akiri muto wo mu Murenge wa Mushishiro, Akagari ka Matyazo mu Mudugudu wa Gitwa, yavuze ko ababyeyi be bamutoteza, bamubwira amagambo mabi bakamwirukana mu rugo bamuziza ibyamubayeho.

Kamana yagize ati: “Ababyeyi na bo tuzabahugura bage kwigisha abandi babyeyi kuko umwana niba atwaye inda ntabwo bikuraho ko afite uburenganzira bwo kubaho. Kuba umuryango wamuta ni ingaruka zo guhohoterwa, tugomba gukora ibishoboka kugira ngo abo bana basubizwe agaciro kabo, ndetse n’abo babyaye bakeneye kwitabwaho haba mu rwego rwo kubavuza, kugaburirwa, kwambikwa, ubwo burenganzira bagomba kububona mu muryango”.

Kamana Sosthene ushinzwe ubuzima mu Karere ka Muhanga

Mu bigomba gukorerwa abatewe inda batakiri mu kiciro k’imyaka iri munsi ya 18 bigaragara ko badafite aho kuba harimo kubakirwa inzu kimwe n’abandi Banyarwanda batishoboye.

Kamana ati: “Harimo uwahohotewe ari mu bagenerwabikorwa bagomba guhabwa inzu arayihabwa kugira ngo asohoke mu kibazo arimo”.

Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascène, ubwo yifatanyaga n’Akarere ka Kamonyi mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’umugore tariki ya 8 Werurwe 2019, yavuze ko mu gihe umwana yateshutse agatwara inda, igisubizo atari uko umuryango umuca cyangwa ukamuhohotera mu bundi buryo ahubwo akwiye kugarurwa mu nzira nziza hubahirizwa uburenganzira bwe nk’umuntu.

Gahunda y’Abajyanama b’urungano izafasha abakobwa batewe inda guharanira uburenganzira bwabo(Foto Archives)

Umwanditsi:

Kanamugire Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.