Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Muhanga: Abagore bibohoye ingoyi y’ubukene bakora umurimo wo kubumba amatafari

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 04-07-2019 saa 08:13:22
Abagore nabo bahagurukiye gukora ngo biteze imbere, no mu birombe by'amatafari ubasangamo

Nyuma y’imyaka 25 u Rwanda rubohowe, bamwe mu bagore bavuga ko bibohoye ingoyi y’ubukene, bakaba bakora umurimo wo kubumba amatafari no kuyatwika.

Abaganiriye n’Imvaho Nshya bayitangarije ko bajya gufata ikemezo cyo kujya gukora mu birombe by’amatafari, babonaga uyu murimo urimo amafaranga ariko nanone bagasanga ushobowe n’abagabo kuko abagore benshi batawujyagamo.

Murerwa Ghislaine, umwe muri ba rwiyemezamirimo ufite ibirombe by’amatafari mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Shyogwe, yemeza ko umurimo wo kubumba amatafari watumye amenya gushaka amafaranga, kuyakoresha no kuzigama.

Avuga ko umurimo wo kubumba amatafari no kuyatwika mu matanura mu gihe cyashize byari byihariwe n’abagabo, ariko ngo muri iki gihe cya none n’abagore bafungutse amaso baza kumenya ko ari bumwe mu buryo bwo gushakamo amafaranga nk’indi myuga yose ikorwa mu buryo bwo kwiteza imbere no kwibeshaho.

Yagize ati: “Mbere nange nari nzi ko umurimo wo kubumba amatafari no kuyatwika mu matanura ari iby’abagabo, ariko rimwe naje gutekereza impamvu yatuma n’abagore batabikora, bituma ntangira gutekereza ku mushinga wo kubyinjiramo kandi nabonye byarampiriye kuko kugeza ubu ari byo nkora nkabasha kubona amafaranga no kwiteza imbere”.

Murerwa avuga ko yinjiye muri uyu mwuga akaba awumazemo imyaka itari munsi y’icumi, kuko yawinjiyemo mu mwaka wa 2008 kandi ukaba waramugjeje kuri byinshi byiza birimo no gukemura ikibazo k’imibereho y’umuryango we mu gufatanya n’uwo bashakanye gukorera urugo rwabo no kurera abana babo.

Uyu mudamu ukora umurimo wo kubumba amatafari, avuga ko byabanje kumutonda akibyinjiramo no gucika intege bitewe n’uko hari abantu baganiraga bakamubaza impamvu yiyemeje gukora umurimo nk’uyu ndetse wananiye bamwe mu bagabo, abenshi bakamwereka ko atazabishobora, ko bitesha umutwe, ko bibamo igihombo n’imvune nyinshi, bimwe mu byatumye abanza kugwa mu gihombo.

Yagize ati: “Nabigiyemo nabyiyemeje kandi namaze gutekereza neza no gusesengura ibikenewe n’uburyo umuntu akoresha ngo agere ku ntego, kandi ndagenda nyigeraho buhoro buhoro, gusa nabanje guhura n’igihombo, nyuma nongera gukora, cya gihombo nagize ngikuramo amasomo, ubwo hari mu mwaka wa 2015.”

Murerwa avuga ko n’ubwo yakunze guhura n’urucantege nk’ibihombo, kwamburwa n’abakozi bamubumbira bakanamutwikira amatafari ariko ngo ntiyigeze abireka, ahubwo ngo imbogamizi yahuraga na zo zamuviragamo amasomo n’imbaraga zo gukomeza.

Undi rwiyemezamirimo w’umugore utarashatse ko amazina ye ashyirwa ahagaragara avuga ko yafashe ikemezo cyo gutangira umushinga wo kubumba amatafari no kuyatwika, nyuma yo kubitekerezaho cyane no kubyigaho, ngo aho yatangiye kubikora akiri mu kazi ka Leta, abonye bimuha inyungu ni bwo yiyemeje kuva mu kazi yakoraga akajya kuba rwiyemezamirimo.

Ati: “Ubundi umurimo wo kubumba amatafari natangiye kuwutekerezaho no gushakisha amakuru y’imikorere ndi mu kazi ka Leta, ibyo byose nabikoraga mfite inzozi zo kuzaba rwiyemezamirimo, nkikorera ngamije iterambere no gutanga akazi ku bandi.”

Uyu mubyeyi yemeza ko nyuma yo kubona amakuru y’imikorere mu murimo wo kubumba amatafari no kuyatwika, ngo yatangiye gukora abifatanyije n’akazi yakoraga, aho nyuma yaje kwigira inama zo kureka akazi kuko katatumaga abona umwanya uhagije wo gukurikirana umushinga we, bigatuma abakozi bashobora kumwiba.

Ati: “Nigiriye inama yo kuva mu kazi nkajya kuba rwiyemezamirimo ngakurikiranira hafi umushinga wange kuko nabonaga nywuhaye umwanya uhagije wanyungukira nkarushaho gutera imbere.”

Avuga ko ubu afite ibirombe abumbiramo amatafari, akayatwika yamara gushya agashaka amasoko akagemura, ngo kandi bimufasha mu mibereho y’urugo, kurihira abana amashuri n’irindi terambere yagiye ageraho nyuma yo kubikora nk’umwuga.

Aba bagore ba rwiyemezamirimo bahuriza ku gushimira FPR-Inkotanyi kuko yagize uruhare mu gutinyura abagore ngo bashobore kwihangira imirimo, kujya mu myanya ifata ibyemezo, gutanga ibitekerezo no gufatanya n’abagabo kubaka igihugu.

Bati: “FPR-Inkotanyi ni yo dukesha ibyo tugezeho yo yatinyuye abagore bakabasha kwihangira imirimo, bakajya mu myanya ifata ibyemezo, bagafatanya n’abandi kubaka igihugu cyari cyarasenyutse kigeze ahabi”.

Bavuga kandi ko bafite abakozi bakoresha muri iyi mirimo, ari na yo ibatunze bo n’imiryango yabo, aho basanga bagenda bagera ku ntego kuko bihangiye imirimo bakanabasha guha akazi abatagafite.

Basanga iki ari kimwe mu byiza byo kwikorera, kuko umusaruro wabyo ugera kuri benshi, bakanemeza ko byose babikesha kwibohora, no kuba Umuryango FPR-Inkotanyi warateje imbere abagore, ugashyiraho politiki y’uburinganire bw’abagabo n’abagore, kuri ubu bose bakaba bahabwa amahirwe angana muri politiki no mu bukungu bw’igihugu.

Abagore nabo bahagurukiye gukora ngo biteze imbere, no mu birombe by’amatafari ubasangamo

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.