Mugisha: RMC ntishobora gutumiza inteko rusange y’abanyamakuru

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 19-02-2019 saa 13:52:59
Mugisha Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura, RMC.

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) ruravuga ko rudafite inshingano yo gutegura inama y’Inteko Rusange nk’uko benshi mu banyamakuru babyibwira.

Abanyamakuru bakunze kumvikana banenga imikorere y’uru rwego, bakavuga ko niba ruhagarariye inyungu zabo koko rwakabaye ruhura na bo kenshi rukumva ibibazo bafite.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC, Mugisha Emmanuel, asaba abanyamakuru kumenya ko atari abanyamuryango ba RMC, akabibutsa ko RMC atari ishyirahamwe.

Mugisha avuga ko abanyamakuru bibeshya ku nshingano za RMC, bakibwira ko ikwiye gutumiza inama y’Inteko Rusange (General Assembly) kandi ibyo bitayireba.

Mugisha avuga ko mu gihe abanyamakuru bafite ibitekerezo bashaka kugeza kuri RMC, bakwiye kubwira amashyirahamwe yabo nka ARJ, ARFEM, Pax Press akaba ari yo atumira RMC.

Mugisha avuga ko na RMC iyo ikeneye abanyamakuru ibinyuza muri ayo mashyirahamwe yabo, kuko yo itemerewe kubahamagaza kuko atari abanyamuryango bayo (RMC).

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) rumaze imyaka 6 rushinzwe, aho rwashyizweho n’Itegeko ryo muri Werurwe 2013, Mugisha agasaba abanyamakuru kurusobanukirwa.

Mugisha asobanura ko iyo RMC iza kuba ifite abanyamuryango nk’andi mashyirahamwe, yakabaye ihamagaza inteko rusange, ariko si ko biri, si ishyirahamwe ry’abanyamakuru.

Umunyamakuru Hitayezu Christophe avuga ko kuba RMC idatumiza inama y’inteko rusange, ari inenge kuri yo, agasaba abayobora RMC gushyira ibintu ku murongo.

Agira ati: “Hari igihe byabayeho ku bijyanye n’imiterere n’imikoresherezwe y’ikarita y’umwuga w’itangazamakuru ugasanga buri wese afite uburyo abyumva bitumvikanwaho kimwe umwaka ugashira ibiri nta guhura ngo biganirweho ahubwo ugasanga komite ya RMC ibifatiye umwanzuro, abanyamakuru na bo bati ntitwahawe umwanya n’agaciro ngo binyuzwe mu nama rusange ariho hakavuye ibyemezo bikaba ikibazo.

Ku bwanjye mbona hakagombye inama rusange igatangwamo ibitekerezo inyunganizi kandi urwo rubuga ruhuze abayobozi ba RMC n’abanyamuryango kugira ngo ibibazo bimwe bijye bibasha gukemuka”.

Hitayezu ariko, ashima ko kuba RMC yarashyizweho byagabanyije ibirego by’abantu barega abanyamakuru mu nkiko byagabanutse, kuko ubu uwanditsweho nabi aregera RMC, akaba yajya mu nkiko ari uko muri RMC binaniranye.

Gusa agira inama urwo rwego kongera imbaraga mu gukorera mu mucyo rugira uruhare mu gutanga raporo ku bo rukorera binyuze mu nama ikabagaragariza aho rwavuye n’aho rugeze ndetse n’uburyo rutanga serivisi.

Umunyamakuru Bugirimfura Rachid we avuga ko kuba nta nteko rusange RMC itegura ubwacyo ari ikibazo ku banyamuryango bayigize kuko bituma batamenya icyo ikora ndetse na yo ntibashe kumenya ibibazo by’abanyamuryango bayo.

Bugirimfura ariko na we ashima umusanzu wa RMC yatanze kuva yashingwa kuko ifungwa ry’abanyamakuru, gusagarirwa byose byagabanutse cyane.

Uwitwa Hakizimana Elias na we yunga mu rya bagenzi be, akavuga ko kuba RMC idategura inama rusange ari intege nkeya zayo, akayisaba kuvugurura iyo “mikorere itanoze.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC, Mugisha Emmanuel, aganira n’Imvaho Nshya, asobanura ko benshi mu banyamakuru batariyumvisha neza imiterere n’imikorere y’urwo rwego n’inshingano rufite ku itangazamakuru.

Agira ati: “RMC ntago yemerewe gutumiza inama, ahubwo ihuriro ry’abanyamakuru ryaba ARJ, Pax Press cyangwa ARFEM nk’amashyirahamwe y’abanyamakuru bashobora gutumiza RMC bakagira ibyo bayibaza ikabigaragaza kuko buriya abanyamakuru turi abanyamuryango ba RMC ahubwo ari abanyamuryango shingiro bayo mashyirahamwe tuvuze”.

Mugisha avuga ko RMC ari urwego rugenzura imikorere y’ibitangazamakuru ku nyugu za sosiyete, igashyira ku munzani inyungu za sosiyete n’iz’itangazamakuru.

Asubiza ku bibaza impamvu ari yo itanga amakarita y’umwuga, asobanura ko ikarita ari isezerano umunyamakuru aba agiranye na sosiyete ko azubahiriza amahame agenga uwo mwuga ariko bitavuze ko ari umunyamuryango wa RMC.

Abayobora amashyirahamwe y’abanyamakuru babivugaho iki?

Twizeyimana Albert Baudouin uyobora ishyirahamwe ry’abanyamakuru baharanira amahoro Pax Press, avuga ko na we atari asobanukiwe ko gutumiza inama y’Inteko Rusange bitari mu nshingano za RMC.

Ati, “Icyo yavuze (Mugisha) ntabwo twacyitayeho neza wa mugani, ntabwo turamenya inshingano zacu nk’abanyamakuru bakoresha RMC ngo tumenye n’icyo RMC tuyishinga cyane.”

Yunzemo ati, “Igikwiye nasaba, ni uko hategurwa igisa nk’amahugurwa tukamenya cyangwa inama zidufasha ko ruriya rwego rushinzwe iki, abarurimo bashinzwe iki, bakora bate?, abenshi RMC tuyifata nk’amashyirahamwe nk’uko wavuze Pax Press.”

Baudouin avuga ko nk’umuyobozi wa Pax Press, agiye kwegera bagenzi be bayoboye andi mashyirahamwe, barebere hamwe niba amategeko ngengamikorere ya RMC ateganya ibyo Mugisha avuga, barebe niba anabaha uburenganzira bwo gutumiza inama y’inteko rusange.

Pax Press ihurije hamwe abanyamakuru basaga 150. Baudouin avuga ko abo banyamuryango babo n’ab’andi mashyirahamwe, bakwiye guhugurwa ku nshingano za RMC.

Iyo ni inshamake y’ikiganiro twagiranye na Baudouin, aho yanatubwiye uko afata imikorere ya RMC muri rusange ndetse n’umusanzu w’abanyamakuru wakuruye impaka.

Ihuriro ry’amashyirahamwe y’abanyamakuru

Mugisha avuga ko RMC irimo gutekereza ukuntu yasaba amashyirahamwe y’abanyamakuru gukora ihuriro, noneho RMC ikajya iha raporo iryo huriro.

Avuga ko ibyo byaba bisobanutse, naho abanyamakuru bategereje ko RMC izatumiza inama y’Inteko Rusange ngo ibamenyeshe ibyo irimo gukora byo ngo bakureyo amaso.

Umva ikiganiro twagiranye na Mugisha, mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Gashyantare 2019.

 

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.