Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Mugire uruhare mu bikorwa by’iterambere mugezwaho-Makuza

Yanditswe na IYAREMYE YVES

Ku ya Jan 28, 2018

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, Makuza Bernard, yasabye abaturage guharanira kugira uruhare mu bikorwa byihutisha iterambere bagezwaho, kandi bakabirinda ntibyangizwe barebera.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, Makuza Bernard aganira n’abaturage (Foto Iyaremye Y)

Ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu kagari ka Yungwe, Umurenge wa Kanama mu karere ka Rubavu mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Mutarama, Perezida wa Sena Makuza Bernard yashimiye abaturage ko bahisemo neza ubwo batoraga Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu matora yabaye muri Kanama 2017.

Yabasabye guharanira kugira uruhare mu kugera ku iterambere Umukuru w’igihugu abagezaho, ndetse no gusigasira ibyiza bamaze kugeraho, kugira ngo iterambere rirambe.

Yagize ati “Hari ibikorwa bitandukanye bisaba amikoro bishakwa bikanaboneka, ariko uruhare rwa buri wese rurakenewe, muri ibyo bikorwa byose wowe muturage uruhare ubifitemo ni uruhe?

Ese ahajya amashanyarazi hanyura ibiti, buriya hariya bacukura abaturage ntitwabyicukurira? Biroroshye. Urugero dukwiye kugira uruhare ngo abana bacu bari mu mashuri babone ifunguro rya saa sita, dusabwa kubigiramo uruhare.”

Yashimye uko abaturage bakomeje kugira uruhare mu kwiyubakira igihugu binyuze mu muganda, aho ibikorwa by’umuganda bigenda bikemura ibibazo bitandukanye, ubusanzwe byagombye gutwara Leta amafaranga menshi ngo bikorwe.

Yagize ati “Uko mbona umuganda ukorwa biratanga ikizere, mukomeze mukore muhereye ku byo mufite, muhereye ku bushobozi buhari biratanga ikizere, ubushake mufite burashimangira ya masezerano akomeye mufitanye na Perezida ubwo yarahiraga, namwe muti turi kumwe tuzabikora.”

Abaturage bo muri aka karere ka Rubavu, bagaragaje ko bazakomeza kugira uruhare rufatika mu kwiyubakira igihugu, na cyane ko ngo bamaze gusobanukirwa ko ari bo mbaraga z’igihugu.

Mukeshima Ange, utuye mu kagari ka Yungwe mu murenge wa Kanama, yagize ati “Twishimiye kuba twasuwe n’abagize Inteko  Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, turashishikarizwa gukora cyane tugira uruhare mu bikorwa byose bigamije iterambere, ni ibyacu dukwiye kubigiramo uruhare kandi rufatika, kuko nitwe bizamurira imibereho.”

Akomeza avuga ko nk’abaturage bamaze kwigeza ku bikorwa by’iterambere byinshi, nk’imihanda, ibiraro n’ibindi, kandi ngo ibi bikorwa bagizemo uruhare nta wabisenya bareba, kuko biba byarabavunnye.