Kigali-Rwanda

Partly sunny
21°C
 

Mugesera: Umwaka wa 2018 uzasiga babonye uruganda rutunganya inanasi beza

Yanditswe na MANISHIMWE NOEL

Ku ya Feb 20, 2018

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mugesera, mu Karere ka Ngoma, buratangaza  ko  mu rwego rwo kongerera agaciro inanasi zihingwa, zikera ku bwinshi muri uyu murenge, biteganyijwe ko uyu mwaka wa 2018 usiga hatangijwe uruganda ruzajya ruzitunganya, rukazongerera agaciro.

Abahinzi b’inanasi bo mu Murenge wa Mugesera bagiye kwegerezwa uruganda ruzitunganya (Foto Manishimwe N)

Nk’uko Mugirwanake Charles Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugesera yabitangaje mu kiganiro n’Imvaho Nshya, imirimo ibanziriza ishyirwaho  ry’uru ruganda  yaratangiye kandi hari kizere ko uyu mwaka wa 2018 usiga rutangiye gukora nk’uko abisobanura.

Yagize ati:“Ubu hari umufatanyabikorwa turimo kuvugana, duteganya ko mu minsi mikeya  imirimo izatangira  ibikorwa by’ibanze, kuko yamaze kugura aho gukorera,  dutegereje y’uko abona icyangombwa cy’ubutaka ubundi agahita atangira kuzamura inyubako ku buryo bashobora gutangira  kuhakorera  muri uyu mwaka wa 2018, ugana ku musozo.”

Mugirwanake avuga ko uru ruganda ruzajya rugura umusaruro w’abahinzi, rukawongerera agaciro, akagaragaza ko ari  inyungu nini ku bahinzi kuko batazongera kugorwa no kugeza  inanasi zabo ku masoko ya kure.

Yakomeje agira ati:“Icyo azaba akora ni ugutunganya umusaruro  w’inanasi, bakabasha kuwumisha, ugatunganywa, kandi n’umusaruro wabo ugatunganyirizwa hafi.

 Abahinzi bazajya basarura, bagurirwe hafi yabo kurusha uko babijyanaga ahandi. Umusaruro w’abaturage bazajya bawufatira aho hafi, batagombye kuvunika.”

Biteganyijwe ko uru ruganda ruzaba rufite ubushobozi bwo  kwakira no gutunganya  inanasi zingana na toni 400 ku mwaka.

Bamwe mu bahinzi b’inanasi bagaragaza ko kwegerezwa uruganda   ruzitunganya, mu murenge wabo ari igisubizo ku batari bake bazihinga, ariko bagorwaga no kuzigeza ku masoko ya kure.

Hategekimana Ignace, umwe mu bahinzi b’inanasi mu Kagari ka Nyange muri uyu murenge wa Mugesera, agaragaza ko muri Koperative yabo bafite risanzwe ribagurira umusaruro, ariko hari n’abandi  bagorwaga no kugeza inanasi za bo ku masoko.

Ati“Nkatwe muri Koperative yacu ya KOABANAMU, dusanzwe dufite isoko rinini ariko hari  n’abakigorwa no  gusarura inanasi bazijyana mu masoko yo hirya no hino za Karenge, i Kabuga n’ahandi ku buryo  kubona uruganda rugura umusaruro,  rukagurira inanasi hafi, ari igisubizo   cyane cyane kuri twe abahinzi.”

Mu Karere ka Ngoma, kagizwe n’imirenge 14, Umurenge wa Mugesera, ni wo uza ku isonga mu gukorerwamo ubuhinzi bw’inanasi ku buso bubarirwa muri hegitari  zisaga 1500, zirimo hegitari  zigera ku 1300 z’ Abahinzi b’inanasi bibumbiye muri koperative ya KOABANAMU igizwe n’abanyamuryango 120, ziri ku butaka buhuje, mu nkengero z’Ikiyaga cya Mugesera, mu  Kagari ka Ntaga.

Kugeza ubu abahinzi b’inanasi bo muri KOABANAMU babwiye Imvaho Nshya ko na bo bamaze kubona urundi ruganda binyuze muri Kampani yitwa ‘Green Field’  bazafatanya ishoramari ryo  kubyaza umusaruro inanasi zigera kuri toni 3500 iyi Koperative yeza buri mwaka.