Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Mudandi Frank azakora igitaramo cyo kumurika inganzo ye

Yanditswe na GISUBIZO GENTIL MOISE

Ku ya 25-09-2018 saa 07:42:31
Ndamyirokoye François ukoresha mu buhanzi izina rya Mudandi Frank

Ukoresha mu buhanzi izina rya Mudandi Frank ubusanzwe witwa  Ndamyirokoye François  ku ya 5 Ukwakira 2018 kuri ‘The Mirror Hotel’ mu Mujyi wa Kigali kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba azakora  igitaramo cyo kumurika ibihangano bye.

Ndamyirokoye François ukoresha mu buhanzi izina rya Mudandi Frank

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’Imvaho Nshya Mudandi yavuze ko icyo gitaramo ari umwanya mwiza wo kuzagezaho abantu ibihangano bye bamaze iminsi bumva.

Ati “Ni igitaramo nzamurikamo indirimbo maze kugira zitandukanye kandi nijeje abantu ko kizaba ari igitaramo kiza.”

Yasobanuye kandi ko izina Mudandi ari akabyiniriro yiswe akiri umwana atangiye kuririmba ahitamo gukoresha izina Mudandi Frank.

Ubuhanzi avuga ko yabutangiye ari umwana ubwo yibonye muri korali, gusa avuga ko bitamutunguye kuko ari ibintu yakundaga.

Yagize ati “Ndi umwana ntabwo nzi uko nagiye muri korali nayibonye uko aho iwacu basengeraga mu itorero ry’abaporoso.”

Avuga ko gukunda kuririmba byakomeje gukura ageze mu mashuri yisumbuye atangira kwandika indirimbo anazihimbira injyana ngo gusa yaje kugira imbogamizi y’uko bamwe mu muryango we bari bafite impungenge y’uko byari kumuviramo kwitwara nabi biba ngombwa ko akora ubuhanzi biguru ntege.

Nubwo ari uko byagenze, avuga ko mu 2017 yiyemeje gukora umuziki mu buryo bw’umwuga asohora indirimbo yitwa “Ni Miss” anayisohorera amashusho.

Izindi ndirimbo afite harimo iyitwa “Soulmate”, “Agasamusamu” kandi yasubiyemo indirimbo “Perfect” ya Edsheeran n’iyitwa ‘Too good at goodbyes’ ya Sam Smith aba bombi akaba ari abahanzi bakomeye bo mu Bwongereza.

Abahanzi bazamushyigikira mu gitaramo “Inganzo yange” yavuze ko ari Intore Masamba, Makanyaga Abdul, Nzayisenga Sophie na Mariya Yohana.

Nyuma y’icyo gitaramo, Mudandi avuga ko azakomeza gukora ibikorwa bitandukanye bijyanye no gukomeza guteza imbere umuziki we.

Umwanditsi:

GISUBIZO GENTIL MOISE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.