Muchoma arimo gutegura ibitaramo

Yanditswe na Ndamyirokoye François

Ku ya 24-06-2019 saa 08:52:54
Umuhanzi Muchoma ubusanzwe uba muri Amerika

Umuhanzi Muchoma ubusanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri iyi minsi uri mu Rwanda yavuze ko arimo gutegura ibitaramo bizabimburirwa n’ikizabera mu mujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu.

Ibyo bitaramo avuga ko azajya aba ari kumwe n’abandi bahanzi ngo gusa ntateganya ko bazaba benshi ngo kuko yifuza ko abantu bazabona ko igitaramo ari ike.

Yagize ati: “Nta bwo nshaka kuzifashisha abahanzi benshi kuko iyo ari benshi ntumenya uwo abantu baje kureba”.

Kugeza ubu avuga ko amaze gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye barimo Mico The Best, Danny Nanone, Aimé Bluestone, G Bruce n’abandi.

Uko yatangiye ubuhanzi

Muchoma ukunda kuvuga ubuzima butoroshye yaciyemo yavuze ko yatangiye ubuhanzi ubwo yabaga muri Uganda aba mu buzima bwo ku muhanda mu 2004.

Ubuzima yari abayeho muri Uganda avuga ko nta Kigande yari azi ngo ahubwo yari azi Igiswayile mu rwego rwo kugira ngo umutima utuze akandika indirimbo.

Uretse ibyo kandi ngo yumvuga indirimbo akumva umutwe uruhutse n’umutima ugatuza.

Mu gutangira ubuhanzi avuga ko yajyaga afata injyana zaririmbiwemo n’abandi bahanzi akagerageza gushyiramo amagambo yihimbiye.

Kujya kuba ku muhanda avuga ko byatewe n’ubukene ngo kubera ko intambara yabaye muri Repebulika iharanira Demokarasi ya Congo, ababyeyi be bahungiye mu Rwanda nta kintu bafite ubukene butangira uko.

Bakigera mu Rwanda avuga ko yabanje kuba umukozi wo mu rugo biranga nyuma ashaka akazi ko kuba umushumba. Ari umushumba avuga ko ubwo inka zajyaga kona bajyaga bamukubita ubwo buzima nabwo buza kumunanira ajya Uganda uko.

Mbere y’uko ajya muri Uganda avuga ko yabonye umuntu amujyana kumurera mu ntara y’Amajyepfo ngo ariko kuko umugabo yajyaga agenda akazagaruka atinze umugore yaje kuzajya amutoteza haza kumunanira.

Ageze muri Uganda avuga ko ubuzima butamworoheye na gato aza kujya kuba muri Kenya.

Kubera ubuzima bubi yaciyemo yavuze ko mu 1999 yarwaye amavunja.

Nyuma y’ibyo byose avuga ko yaje kugira amahirwe yo kujya muri Leta zunze ubumwe z’Amerika agezeyo abantu bamwereka uko atangira gushakisha ubuzima.

Intangiro avuga ko yamugoye cyane ngo ariko buhoro buhoro ubuzima bwagiye buba bwiza.

Ahamya ko akunda Clarisse Karasira

Umuhanzi Muchoma hashize iminsi myinshi atangaje ko akunda Clarisse Karasira. Byagezeho aho asanga Karasira aho yakoraga ikiganiro amushyikiriza impano ngo kuko amukunda.

Aganira n’Imvaho Nshya yavuze ko ari ukuri ko koko amukunda.

Ati “Ni umwana mwiza, akwiye gukundwa no mu bamukunda nange ndimo”.

N’ubwo mu Rwanda hari abahanzikazi benshi avuga ko ari we akunda kurusha abandi.

Ibyo ateganya muri muzika

Uyu muhanzi avuga ko afite gahunda ndende muri muzika ye zirimo gukomeza gusohora indirimbo zitandukanye.

Yavuze kandi ko kugira ngo muzika nyarwanda irusheho gutera imbere abantu bakwiye gushyigikira abahanzi nyarwanda mu buryo bunyuranye.

Uyu muhanzi yaboneyeho umwanya wo gusaba abantu gufashanya no kubahana ngo kuko ubuzima buhinduka. Ati “Kwicisha bugufi ni byiza kuko ushobora gusuzugura umuntu ejo ukabona ari ku rwego ruhambaye. Nahoze ndi umwana wo ku muhanda none ubu mfite ubushobozi”.

Mu rwego rwo kwagura muzika ye avuga ko adateganya gukorana n’abahanzi bo hanze ngo kuko hariho n’abandi bagiye bakorana nabo ariko ibihangano bakoranye ntibigire icyo bigeraho.

Icyo ashyize imbere avuga ko ari ugukora ibihangano byinshi kandi byiza ngo ubundi abandi bahanzi bo hanze nabo bazaza kumwishakira.

Mu bihe byashize, Muchoma mu ndimi yaririmbagamo yari yaratangiye gushyiramo n’Igiswayile ngo kandi abona hari icyo byamufashije.

Mu ndirimbo afite avuga ko iyitwa “Asante” ari yo akunda cyane ngo kuko yayihimbye mu rwego rwo gushimira Imana yamukuye mu buzima bwo ku muhanda bwari bumurembeje.

Umuhanzi Muchoma ubusanzwe uba muri Amerika

Umwanditsi:

Ndamyirokoye François

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.