Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Mu rwego rwo kurengera abaguzi ikigo “RICA” kizajya kigenzura  ubuziranenge bw’icuruzwa n’ibikoresho biri ku isoko ry’u Rwanda  

Yanditswe na HABIMANA AUGUSTIN

Ku ya Mar 26, 2018

Mu igazeti ya Leta nomero idasanzwe yo ku wa 18/08/2018, hasoshotse itegeko n° 31/2017 ryo ku wa 25/07/2017 rishyiraho Ikigo k’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo, cyitwa RICA (Rwanda Inspectorate, Competition And Consumer Protection Authority), mu magambo ahinnye y’Icyongereza.

HABIMANA AUGUSTIN

Iki Kigo cya RICA kiri mu kiciro k’ibigo bya Leta bikora imirimo itari iy’ubucuruzi, gifite inshingano zikurikira :

Gukora igenzura ry’ubuziranenge n’iry’iyubahiriza ry’amabwiriza y’ubuziranenge ku bintu  bigenewe gucuruzwa birimo imiti n’ifumbire mvaruganda, ibikomoka ku matungo bitanyuze mu nganda, ibimera n’ibibikomokaho bitanyuze mu nganda, ibiribwa, ibicuruzwa n’ibikoresho bitagenzurwa n’izindi nzego harimo ibikoresho byo mu bwubatsi, ibyifashishwa mu mashanyarazi, ibigize ibikoresho byo mu ikoranabuhanga, ibinyabutabire bidakoreshwa mu buvuzi, imyenda, ibikoresho bya pulasitiki, imipira, ibikomoka ku mpu, imbaho n’ibizikomokaho, amavuta akoreshwa ku mubiri atarimo umuti uvura, impapuro n’ibizikomokaho, ibikinisho by’abana, ibinyabugeni n’ubukorikori, ibikoresho byo mu rugo, ibikoresho by’isuku y’umubiri, ibikoresho byo mu buhinzi, amarangi, ibiribwa by’amatungo, ibyuma bikoreshwa mu nganda n’ibikoresho byo mu myidagaduro n’ibindi

Gushyiraho uburyo bw’inozamikorere   hakurikijwe amabwiriza y’ubuziranenge yo mu karere cyangwa ku rwego mpuzamahanga.

Gukurikirana ko ikorwa ry’ibintu bicuruzwa abantu bifashisha cyangwa bakenera mu mibereho yabo, rikorwa hakurikijwe amabwiriza ariho.

Gukurikirana ko ibintu byinjizwa mu gihugu cyangwa ibisohoka biri mu nshingano za RICA biba byubahirije amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko.

Gusuzuma, kugenzura no gutanga impushya zirebana no gutangiza inganda n’izindi nyubako zikorerwamo ibivugwa n’iri tegeko.

Gusuzuma, kugenzura, kwandika no gutanga impushya zirebana n’ibyinjizwa, ibisohoka n’ibicuruzwa byerekeye ibiribwa, imiti  y’ibihingwa,  ifumbire mvaruganda, ibimera, intanga, insoro, imbuto, ingemwe, ingeri, ibiryo by’amatungo, ibindi bikomoka ku buhinzi, ubworozi byanyuze mu nganda n’amashyamba n’ibindi bikoresho.

Kwakira, kugenzura no gutanga igisubizo ku busabe bujyanye no kwibumbira hamwe mu bucuruzi.

Gukumira ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibintu birebwa n’iri tegeko bitubahirije amabwiriza y’ubuziranenge.

Kugira inama Guverinoma mu bijyanye n’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi.

Kwita no kugenzura isuku y’ahakorerwa, ahacururizwa n’itwarwa ry’ibintu birebwa n’iri tegeko.

Gushyira mu bikorwa politiki, amategeko, ingamba n’ibyemezo bya Leta byerekeranye n’inshingano za RICA.

Gukumira no kugenzura imigenzereze ibangamira, ikumira cyangwa ibuza  ihiganwa.

Kugenzura imikorere y’amasoko n’uburyo ibicuruzwa na serivisi bigezwa ku baguzi;

Guhugura no kumenyesha umucuruzi  n’utanga serivisi ibijyanye n’uburenganzira n’inshingano bye biteganywa n’amategeko arebana n’inshingano za RICA;

Guhugura no kumenyesha umuguzi uburenganzira bwe buteganywa n’amategeko arebana n’inshingano za RICA.

Kugenzura ko imashini n’ibikoresho byihariye bikoreshwa mu nzego z’imirimo zigenzurwa na RICA byubahirije ibipimo fatizo by’ubumenyi mu gupima;

Gukumira iyinjizwa n’ikwirakwiza ry’indiririzi ku bimera n’ibibikomokaho uretse izahawe uruhushya ku mpamvu zo gushyigikira z’ubushakashatsi n’ubumenyi hakurikijwe amategeko abigenga;

Gukurikirana no kugenzura imiterere y’ubuziranenge ku bicuruzwa biri  ku isoko. Gukurikirana, kumenya, gusesengura no gutangaza amakuru ku ngaruka ziterwa n’ikoreshwa ry’ibivugwa mu gace ka mbere k’iyi ngingo.

Gukurikirana ko igeragezwa ry’umuti n’ifumbire mvaruganda, rikorwa hakurikijwe amabwiriza ariho. Kugirana ubutwererane n’ubufatanye n’ibindi bigo byo mu rwego rw’akarere n’ibyo ku rwego mpuzamahanga hagamijwe  kunoza imikorere ya RICA.

Kugira ngo RICA ishobore gushyira mu bikorwa izo nshingano, ingingo ya 7 y’iri tegeko twavuze haruguru iyiha ububasha burimo gufatira ibintu bikemangwa mu rwego rwo kugenzura ko byubahirije ubuziranenge; gushyiraho no gutanga amabwiriza ngenderwaho arebana n’inshingano za RICA; gutanga ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi ku batubahirije amategeko ajyanye n’inshingano za RICA.

Iki Kigo k’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA- Rwanda Inspectorate, Competition and Consumer Protection Authority) hamwe n’Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda  (RFDA – Rwanda Food and Drugs Authority) nibifatanya kandi bikuzuzanya buri cyose mu nshingano zacyo, imiti, ibiribwa, imbuto n’ibindi bikoresho byinjira mu gihugu cyangwa se bikorerwa mu Rwanda bizajya bigenzurwa neza ku buryo abaguzi n’ababikoresha bose bitazabagiraho ingaruka mbi, kuko bizaba byaragenzuwe kandi byujuje ubuziranenge.