Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Mu Rwanda: Urubyiruko rwahanze imirimo 8.309 mu myaka 7

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 20-02-2019 saa 18:27:08
Minisitiri w'Urubyiruko Mbabazi Rosemary atangiza inama ku rubyiruko rwihangiye imirimo, yagaragaje ko Leta ikora ibishoboka mu gutinyura urubyiruko (Foto Gentil)

Minisiteri y’Urubyiruko (MINIYOUTH) iravuga ko yafashije urubyiruko 6622 guhanga imirimo 8309, mu myaka 7 ishize.

Ni mu rwego rwo guharanira iterambere ry’urubyiruko, dore ko rwihariye 70% by’Abanyarwanda.

Byagarutsweho nyuma y’inama yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), yitabiriwe n’inzego zinyuranye, iza Leta n’abikorera, urubyiruko rwihangiye imirimo mu rwego rwo kureba imikorere y’urubyiruko mu guhanga imirimo, ibyo bagenda bageraho ndetse n’ibikirubangamiye.

Minisitiri w’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary, avuga ko Leta igira uruhare mu gutanga ubumenyi ku rubyiruko, igatanga amahirwe atandukanye kugira ngo urubyiruko ruyabyaze umusaruro.

Agira ati: “Minisiteri y’Urubyiruko ifatanyije na UNDP (Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere) kuva mu 2012 twafashije urubyiruko kwihangira imirimo mu nzego zitandukanye, abagera ku 6.622 bahanze imirimo 8.309. Twakoranye n’Inzego z’ibanze mu gushaka imishinga y’indashyikirwa yashoboye kubaho nibura kuva ku mezi 6 kugera ku myaka 3 itarasubira inyuma tubasha kuyishyigikira mu buryo bw’amafaranga kugira ngo ibashe gutera imbere.”

Mbabazi avuga ko urubyiruko ruhawe ubushobozi n’amahirwe rugakurikiranwa rwagera kuri byinshi binyuranye. Avuga ko Leta ibaha amahirwe yo kubaha ubumenyi, kubona igishoro, gushyiraho ikigega BDF ngo ibabere ingwate ingana na 75% na bo bakishakaho 25% kugira ngo bagire igishoro cyangwa umusanzu.

Minisitiri w’Urubyiruko Mbabazi Rosemary atangiza inama ku rubyiruko rwihangiye imirimo, yagaragaje ko Leta ikora ibishoboka mu gutinyura urubyiruko (Foto Gentil)

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, avuga ko icyo Leta yifuza ari uko buri mushoramari wese agerageza kubona ibyo akeneye kugira ngo agere ku rwego ashaka ndetse n’ubukungu bw’igihugu bugere hejuru buri wese abigizemo uruhare.

Avuga ko inama nk’izo zigamije kugaragariza urubyiruko gahunda Leta ifite na rwo rumenye aho amahirwe aherereye, bagerageze kuyakoresha.

Ku bijyanye no kuba abafite inganda basabwa gukorera mu cyanya k’inganda i Masoro nyamara batarabona ubwo bushobozi, Akamanzi asobanura ko biboneka ko hari abatarabubona koko, ari yo mpamvu hashyirwaho ibyanya binyuranye nka Bugesera, Rwamagana, Gahanga kandi ibiciro bihendutse ugereranyije na Masoro.

Iradukunda Yves nk’umwe mu bakorera mu kigo ‘Master Design Group’ akaba no mu rubyiruko rwabashije kwihangira imirimo agashinga kampani yihariye, avuga ko guhanga umurimo atari ikintu cyoroha kandi buri wese abasha gushobora.

Iradukunda avuga ko iyo umuntu abitangiye bigapfa akongera agatangira bipfa amafaranga yashoyemo aba ahenze kongera kuyabona muri banki cyangwa kuyagurizwa n’undi muntu biba bigoye, bityo ingaruka zikaba nyinshi bigatuma bitinyika.

Agira ati: “Kubona amafaranga yo gutangira umushinga biragoye, kandi habaho kwibaza ikizakurengera igihe uzaba utangiye ntugende neza ukakibura. Gutangira bizinesi igakomera si ibintu bikorwa mu ijoro rimwe kuko bigenda bigeragezwa buhoro buhoro. Ku rubyiruko rero biba bigoye twifuza kwegerwa cyane, tugaterwa inkunga, inama, amahugurwa, n’ibindi bitwereka uburyo twakwitwara igihe tubonye bitagenda neza.”

Iradukunda avuga ko kuba imishinga imwe mu rubyiruko igenda ihomba kweguka bikagorana biterwa no kubura ubunararibonye n’andi mafaranga bakwiyambaza y’agateganyo.

Ni muri urwo rwego ashimira uruhare Leta yagize mu gufasha urubyiruko kwihangira imirimo ibafasha mu misoro, ibyangombwa by’ubuziranenge, kubona abashoramari, ariko agasaba ko hakwigwa ku nyungu ku nguzanyo ngo byorohereze urubyiruko rutangiye bwa mbere guhanga imirimo.

Minisiteri y’Urubyiruko na RDB bakangurira Abanyarwanda muri rusange by’umwihariko urubyiruko kwizigamira mu mabanki kugira ngo inyungu ku nguzanyo zibashe kugabanuka.

Ababashije guhanga imirimo bagaragarije inzego ko hari ubwo bahura n’inzira z’ingorane(Foto Sezibera)

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.