Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Mu Rwanda hateganyijwe imvura nyinshi mu minsi 10

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 21-10-2021 saa 06:58:06

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko mu gice cya gatatu cy’Ukwakira 2021, kuva taliki ya 21 kugeza taliki ya 31, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 15 na 105 izaboneka ahenshi mu gihugu.

Hagati y’itariki ya 21 na 25 Ukwakira ni ho hateganyijwe imvura nyinshi ariko cyane cyane mu ntara y’Amajyaruguru, iy’Iburengerazuba no mu bice by’amajyepfo y’iburengerazuba mu ntara y’Amajyepfo ahegereye pariki y’Igihugu ya Nyungwe.

Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’iminsi itatu (3) n’iminsi itandatu (6) ndetse ikazaba iri hejuru gato y’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri aya matariki mu bice biteganyijwemo imvura nyinshi by’Intara y’Iburengerazuba, iy’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.

Mu bice by’amajyepfo y’Intara y’Iburasirazuba (Kirehe na Kayonza) hateganyijwe imvura izaba iri munsi y’impuzandengo y’isanzwe igwa naho ahasigaye hose hateganyijwe imvura nk’isanzwe igwa muri aya matariki.

Ingano y’ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe iri hagati dogere Selisiyusi (°C) 18 na 30, ahateganyijwe gushyuha kuruta ahandi ni mu ntara y’Iburasirazuba, Umujyi wa Kigali, mu burasirazuba bw’Intara y’Amajyepfo no mu majyepfo y’Intara y’Iburengerazuba hateganyijwe dogere Selisiyusi (°C) ziri hagati ya 26 na 30.

Umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 4m/s na 8m/s uteganyijwe henshi mu gihugu naho umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya 8m/s na 10m/s uteganyijwe mu turere tw’intara y’Iburengerazuba no mu majyaruguru y’intara y’Iburasirazuba.

Ibice byinshi byo mu ntara y’Iburasirazuba cyane cyane mu turere twa Kayonza, Gatsibo, Bugesera na Kirehe biteganyijwe ko hakomeza kugira imvura nke n’ubushyuhe buri hejuru. Meteo Rwanda iragira inama urwego rw’ubuhinzi gufata ingamba muri utwo turere zijyanye no kuhira imyaka no gutera imbuto zera vuba.

Imvura iteganyijwe

Imvura iri hagati ya milimetero 90 na 105 iteganyijwe mu bice by’amajyepfo y’Intara y’Iburengerazuba cyane cyane mu turere twa Rutsiro, Nyamasheke na Ngororero, mu bice bya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe no muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, agace k’amajyaruguru ya Gakenke, amajyepfo ya Rubavu na Nyabihu.

Imvura iri hagati ya milimetero 75 na 90 iteganyijwe ahandi hasigaye mu ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru uretse mu bice by’amajyepfo no hagati mu karere Rulindo no mu majyaruguru y’akarere ka Gicumbi hateganyijwe hagati ya milimetero 60 na 75.

Imvura iri hagati ya milimetero 60 na 75 iteganyijwe mu karere ka Rwamagana no mu majyaruguru y’akarere ka Ngoma, mu majyepfo y’iburengerazuba bw’Intara y’Amajyepfo. Umujyi wa Kigali, uburengerazuba bwa Nyagatare na Gatsibo, ahandi hasigaye mu karere ka Rwamagana na Ngoma, ahenshi mu gice cyo hagati mu ntara y’Amajyepfo ndetse no hagati mu Karere ka Gisagara, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 45 na 60.

Mu burasirazuba bw’uturere twa Nyanza, Ruhango na Kamonyi, amajyaruguru ya Bugesera, ahenshi mu burasirazuba bwa Nyagatare, hagati muri Gatsibo, mu burasirazuba n’uburengerazuba bwa Kayonza no mu majyaruguru ya Kirehe hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 45, Ahandi hasigaye mu gihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 15 na 30.

Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe

Igipimo cy’ubushyuhe kiri hejuru giteganyijwe kuva taliki ya 21 kugeza taliki ya 31 Ukwakira 2021 kiri hagati ya 18°C na 30°C mu gihugu. Igipimo cy’ubushyuhe bwo hejuru kiri hagati ya dogere Selisiyusi (°C) 26 na 30 giteganyijwe mu bice byinshi by’Intara y’Iburasirazuba, Umujyi wa Kigali, mu burasirazuba bw’Intara y’Amajyepfo no mu gice cyo hagati cy’Akarere ka Rusizi.

Naho igipimo cy’ubushyuhe kiri hasi giteganyijwe mu bice by’amajyaruguru y’Intara y’Iburengerazuba n’iy’Iburengerazuba no mu bice byinshi byegereye Pariki ya Nyungwe kiri hagati ya degere Selisiyusi 18 na 20.

Umuvuduko w’umuyaga uteganyijwe

Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya 8m/s na 10m/s uteganyiijwe mu karere ka Karongi, mu burasirazuba bw’uturere twa Rutsiro, Rubavu na Nyagatare no mu burengerazuba bwa Nyabihu na Nyanza. Ahandi hasigaye hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 4m/s na 8m/s.

Amakarita akurikira ku mugereka aragaragaza birambuye ingano y’imvura, ubushyuhe n’umuvuduko w’umuyaga biteganyijwe muri buri Karere.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.