Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
19°C
 

Mu Rwanda hatangijwe ubwishingizi bw’amatungo

Yanditswe na admin

Ku ya 02-11-2017 saa 09:29:14
Dr Rutagwenda Theogene, umuyobozi mukuru ushinzwe ubuhinzi muri MINAGRI asobanura imikorere y'ubwishingizi ku bworozi (Foto; Niyonsenga S)

Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) n’abandi bafatanyabikorwa batangije gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo aho umworozi uzajya apfusha inka ishinganishijwe azajya ayishyurwa. Ni gahunda bamwe mu borozi batangaza ko iziye igihe kuko izabafasha guhangana n’igihombo cya hato na hato bahuraga na cyo.

Dr Rutagwenda Theogene, umuyobozi mukuru ushinzwe ubuhinzi muri MINAGRI asobanura imikorere y’ubwishingizi ku bworozi (Foto; Niyonsenga S)

Nk’uko byasobanuwe na Dr Rutagwenda Theogene, umuyobozi mukuru ushinzwe ubworozi muri MINAGRI ubwo yari mu gikorwa cyo gusobanurira abarebwa n’iyi gahunda imiterere n’imikorere yayo, yavuze ko ari gahunda igamije gufasha aborozi ndetse ikaba iri no mu murongo wa Leta wo kuzamura ubwishingizi mu rwego rw’ubworozi n’ubuhinzi.

Dr Rutagwenda yagize ati “Ni ukugira ngo abantu batekane, bakore ubworozi bwabo bumva batuje. Turatangirana na gahunda y’ubworozi bw’inka, nyir’inka azayishingira atanze amafaranga make noneho iyo nka izahabwa ikirango cyo mu buryo bw’ikoranabuhanga. Inka izagira icyo iba ifite ubwo bwishingizi izishyurwa. Birimo inyungu kuba inka ifite agaciro k’ibihumbi nka 700 cyangwa 800 hanyuma ukayishyurira ibihumbi nka 15 by’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka.”

Akomeza agira ati “Amafaranga y’ubwishingizi umworozi azaba atanga buri mwaka nta bwo ari menshi, bizajya biterwa n’agaciro k’iyo nka. Inka ifite agaciro kanini ni yo izajya igira n’ubwishingizi bunini.”

Bamwe mu borozi batangaza ko iyi gahunda iziye igihe kuko igiye kubakuriraho igihombo cya hato na hato. Gahiya Tegeri Gadi uyobora ihuriro ry’amakoperative y’aborozi mu karere ka Nyabihu, yagize ati “Mu bworozi duhura n’ibiza byinshi, nko mu gace kabamo izuba ugasanga bahuye n’uburondwe, hari indwara nk’ikibagarira, ubundi tukagira ibiza bijyanye wenda n’inkuba ishobora gukubita inka cyangwa igatemba ahantu h’inkangu ariko ibyo byose uyu mushinga uramutse ukunze umuntu yakorora afite umutekano.”

Zimwe muri Kompanyi z’ubwishingizi nk’urwego ruzaba rutanga ubu bwishingizi zivuga ko iyi gahunda izagenda neza, cyane ko ngo ubusanzwe batinyaga gutanga ubwishingizi ku matungo bitewe n’uko amatungo agira ibibazo byinshi ariko ngo kuri ubu bitewe n’uko Leta y’u Rwanda ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bazaba batanze umurongo bikorwamo ndetse n’ubufasha ubu ngo bizeye ko bizagenda neza nkuko byemejwe na Oviat Ihirwe Kamanzi ushinzwe ubucuruzi muri Radiant.

Kampani y’ubwishingizi runaka ni yo izajya igirana amasezerano n’umworozi imwereke ibyo asabwa ndetse n’ibyo azagenerwa hanyuma Leta yo binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi  na Banki Nkuru y’u Rwanda, bo bazajya bakora ubugenzuzi ku migendekere y’iyi gahunda ndetse umushinga wa ‘Access to Finance Rwanda’ wo ukazafasha mu bujyanama.

MINAGRI ivuga ko kugeza ubu mu Rwanda hose habarurwa inka ziri hagati ya miliyoni imwe n’ibihumbi 400 na 500, gusa iyi gahunda y’ubwishingizi ku matungo yo izaba itangiriye mu turere 8 tw’igihugu ari two Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Gicumbi, Musanze, Burera, Ruhango na Nyanza. Inka zizishingirwa muri iyi gahunda ni izifite agaciro kari hagati y’amafaranga y’u Rwanda 300 000 na 750 000.

NIYONSENGA SCHADRACK

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.