Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Mu Rwanda hakozwe ibyaha 5 580 mu gihembwe gishize

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL 

Ku ya Apr 1, 2018

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu IGP Gasana Emmanuel, agaragaza ko ibyaha byagabanutse mu gihembwe gishize, ni ukuvuga mu mezi atatu abanza ya 2018, kuko bingana na 5 580.

IGP Gasana Emmanuel, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu (Foto RNP)

IGP Gasana Emmanuel asobanura ko kuva mu kwezi kwa mbere kugeza mu kwa gatatu hagaragaye ibyaha 5 580 ariko ngo ugereranyije n’igihembwe cyabanje, ibyaha byagabanutse ku gipimo cya 2.1% ndetse n’impanuka zaragabanutse kubera ingamba zo gukumira no kuzirwanya byakozwe, byatumye zigabanuka kugeza kuri 5.5%.

Ati “Gusa sinabura kuvuga ko hari ibintu bimwe na bimwe twagiye dufatira ingamba hamwe, nk’ibintu byagiye bibaho byatuma umutekano uhungabana bitari cyane. Birumvikana hari ibyaha byagiye biboneka nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ibiyobyabwenge n’ibisindisha, gusambanya abana n’ibindi bike bike bigenda biboneka muri iki gihe, Polisi y’u Rwanda yagiye yakira ibirego cyangwa igakora ibikorwa byo kuburizamo ibyaha.”

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Gasana, akomeza asobanura ko hari ibindi byaha byakozwe nko kuzana akajagari mu nsengero, urusaku rutemewe ndetse n’impunzi zicumbikiwe mu nkambi ya Kiziba zakomeje gushaka kwigaragambya, kuzana urugomo, no gusahinda.

Ati “Navuga nk’impunzi z’Abakongomani za Kiziba ibyazo mwarabyumvise, hari n’iz’Abarundi noneho ejo bundi mwarabyumvise tumaze iminsi tubirimo tubikurikirana, uburyo batubahiriza amategeko agenga iki gihugu, aho babuza abana uburenganzira bwo gukingirwa binjiye mu gihugu, kubuza abantu kuvurwa ndetse no kubabuza kurya ibiryo ngo byakorewe mu nganda kubera imyemerere yabo na yo idahwitse.”

IGP Gasana anavuga kandi ko ubufatanye bwa Polisi n’itangazamakuru bubafasha kuko ngo ubutumwa itangazamakuru ritanga aho riri, akazi rikora, bifite agaciro kanini cyane mu gukumira ibyaha ndetse no kumenyesha abantu inkuru isobanutse itarimo ibihuha. Ati “Dukomeze gutya dufatanye, bizafasha Abanyarwanda kugira ngo bivane mu bibazo cyangwa se bakangurirwe kumenya ibyaha nuko bihanwa.”

IGP Gasana asaba abanyamakuru ko muri iki gihe k’icyunamo kegereje cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakangurira Abanyarwanda kwirinda imvugo zisesereza, imvugo zidatunganye zishobora gutuma abantu basubiranamo kuko ntibyemewe kandi biri no mu itegeko.

Ati “Ni byiza rero ko dufatanya muri urwo rugamba kugira ngo abaturarwanda babyifatemo neza birinde icyahungabanya umutekano. Dufatanye gukumira no gutahura ibyaha. Twateguye uburyo igihugu cyose kigomba kuba gifite umutekano muri iki gihe twitegura kwinjira mu gihe k’icyunamo kugeza igihe bizarangirira ku buryo twumva ko nta kibazo cyakabaye gihari.”

Buri gihembwe Polisi y’Igihugu igirana ikiganiro n’abanyamakuru, ikageza ku Banyarwanda uko umutekano uhagaze muri rusange. IGP Gasana akaba atangaza ko muri iki gihembwe kuva mu kwezi kwa Mutarama kugeza muri uku kwezi kwa Werurwe gusojwe, umutekano muri rusange wagenze neza.