Mu Rwanda hagiye kubera  imikino y’urubyiruko ku rwego rw’akarere ka 5

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Mar 21, 2019

Kuva tariki 2 kugeza 06 Mata 2019 i Huye mu Ntara y’Amajyepfo  hazabera imikino y’urubyiruko ruturutse mu bihugu bigize akarere  ka 5  “ANOCA Zone  5  Youth Games 2019”.

Iyi mikino igiye kuba ku nshuro ya mbere   izahuza abakinnyi  bagera kuri 300 baturutse mu bihugu 11 bigize akarere ka 5 hakiyongeraho n’Ubufaransa bwatumiwe.  Ibi bihugu akaba ari u Rwanda, Kenya, Uganda, Burundi, Eritrea, Sudani, Somalia, South Sudan, Ethiopia, Tanzania na Misiri.

Muri iyi mikino hazakinwa Basketball ya  3, imikino ngororamubiri “Athletisme”,  gusiganwa ku magare “Cycling”, Volleyball ikinirwa ku mucanga “Beach Volleyball” na Taekwondo.

Perezida wa Komite Olempike  y’u Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens mu kiganiro kihariye yagiranye n’Imvaho Nshya  yasobanuye byinshi kuri iyi mikino  n’intego yayo.

Amb. Munyabagisha Valens, Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda watangaje impamvu bateguye imikino y’urubyiruko ku rwego rw’akarere ka 5

Yagize ati “Iyi mikino ni ubwa mbere igiye kuba ikazahuza abana bari hagati y’imyaka 16 na 18, intego akaba  ari ukubatoza kwimenyereza amarushanwa kuko nibigenda neza izajya iba buri myaka 2, ikabera mu bihugu bitandukanye bigize aka karere ka 5”.

Yakomeje avuga ko ari umwanya mwiza wo gutoza uru rubyiruko  indangagaciro  zigamije ubumwe, ubwiyunge n’imibanire  myiza kuko  muri bimwe mu bihugu bize akarere ka 5  hagiye haba ibibazo by’amacakubiri  ari nayo mpamvu babihuje no kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ati “Buri mugoroba hazajya haba ibiganiro  bigamije kubabwira cyane cyane amateka  y’u Rwanda tubereka aho twavuye n’aho tugana tunabereka uruhare rwabo mu kwiteza imbere  no guteza imbere ibihugu byabo ariko  bita cyane cyane  ku ndagagaciro kugira ngo tube mu bihugu bizira amacakubiri kuko ni bo bayobozi b’ibihugu byabo  ejo hazaza”.

Amb. Munyabagisha avuga ko ibihugu byose  byemeje ko bizitabira kandi ho hari n’amashyirahamwe ku rwego mpuzamahanga azohereza abantu gukurikirana iyi mikino nko mu magare ndetse na Taekwondo.

Impamvu bahisemo imikino 5  kandi ikabera i Huye

Amb. Munyabagisha  atangaza ko   iyo bakira imikino yose abantu bari kuba benshi  bakarenga 1000 kandi  ubushobozi  budahagije. Ati “Twagerageje kureba imikino  ikinwa cyane mu karere  kandi ikipe igizwe n’umubare muto ni yo mpamvu tutafashe nka Volleyball, umupira w’amaguru  n’iyindi iba ifite abakinnyi benshi”.

Akomeza avuga ko bahereye kuri iyi kugira ngo barebe niba  bafite ubushobozi bwo kujya bakira imikino nk’iyi.

Kuba iyi mikino izabera mu karere  ka Huye, Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda yavuze ko atari ngombwa ko imikino yose mpuzamahanga ibera mu mujyi wa Kigali

Ati “N’ahandi mu gihugu bagomba kujya babona amarushanwa nk’aya kandi bakabibonamo n’inyungu.” Ikindi cyatumye  bahitamo Huye ni uko ari hamwe muhaboneka sitade yakinirwaho imikino ngororamubiri.

Abakinnyi bagiye gutangira imyiteguro

Amb. Munyabagisha avuga ko abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri iyi mikino  n’ubundi basanzwe ari abanyeshuri kandi bakaba baba basanzwe  bakora siporo gusa ko bumvikanye na Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC” ari nayo yabateye inkunga ko abakinnyi bazatangira imyiteguro mbere y’iminsi 10 ngo irushanwa ribe.

Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda yanagarutse ku bijya biba aho ibihugu bimwe babeshya imyaka y’abakinnyi avuga ko ku ruhande rw’u Rwanda bidashoboka gusa ko babiganiriyeho n’abayobozi b’imikino muri aka karere ko bikwiye gucika.

Iyi mikino y’urubyiruko mu karere ka 5  ikaba izabera ku bibuga bitandukanye  birimo  Sitade ya Huye, GSO Butare na Gatagara HS.