Mu Rwanda hagiye kubakwa ikigo mpuzamahanga cy’ubushakashatsi no kubaga abarwayi

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Feb 28, 2018

Perezida w’Ikigo mpuzamahanga cy’ubushakashatsi no kwigisha abaganga uburyo bwo kubaga umurwayi hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’iyakure (IRCAD), Prof. Jacques Marescaux yatangaje ko yahisemo u Rwanda ku mugabane w’Afurika, kuzahubaka icyo kigo  kinini kugira ngo akize ubuzima bwa bamwe baburaga ubuvuzi bwo mu rwego rwo hejuru.

Prof Jaques Marescaux ugiye kubaka i Kigali Ikigo mpuzamahanga muri Afurika mu kwigisha no kubaga indwara zikomeye zo mu nda (Foto James R)

Mu kiganiro n’abanyamakuru i Kigali, ejo hashize tariki ya 27 Gashyantare 2018, Prof Marescaux uturuka mu Bufaransa ari naho yatangirije icyo kigo mu 1994, yavuze ko igitekerezo cyo kuzana ishami ry’icyo kigo mu Rwanda cyaje ubwo aheruka mu Rwanda, muri Nyakanga umwaka ushize atumiwe na Perezida Paul Kagame na Minisiteri y’Ubuzima.

Ati “Ni umushinga twatangirije mu Bufaransa mu 1994, wo kubaka ikigo kinini cyo guteza imbere imikorere mishya (techniques) yo kubaga, tureba uko twashyiraho izo tekenike zo kuramira ubuzima cyane hifashishijwe imashini zabugenewe.

Umwaka utaha uzaba ari umwaka wo kubaga umurwayi hifashishwa imashini; kandi muzi ko Perezida Kagame buri gihe aba arajwe ishinga n’ikoranabuhanga rigezweho mu bumenyi, twe tuzarishyira mu byihariye mu kuvura umurwayi.”

Kuva ubwo yatangizaga icyo kigo iwabo mu Bufaransa kibanda cyane mu kuvura indwara za Kanseri, ku Isi hamaze kubakwa ibindi bigo nka cyo, kimwe kiri muri Taiwan ku mugabane w’Aziya, bibiri mu Majyepfo y’Umugabane w’Amerika mu Mujyi wa Brazil, Rio De Janeiro na Sao Paulo.

Ati “Ubu turateganya kubaka kimwe ku mugabane w’Afurika, mu by’ukuri kizaba ari ikigo kinini aho inzobere mpuzamahanga zizajya zihurira atari ukwigisha no gutoza abaganga ahubwo ari no mu kubaga abarwayi i Kigali kandi ndatekereza ko ari ahantu heza uyu munsi muri Afurika kandi hazaba umuryango ukingurira amahirwe abatuye Umugabane w’Afurika y’ejo hazaza.”

Umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda, Malick Kayumba yavuze ko ari ikintu kiza guhitamo u Rwanda kuko n’abaganga bo mu Rwanda bazigishwa kubaga muri ubwo buryo bw’ikoranabuhanga.

Ati “Ni ikigo kizaba gifasha Umugabane w’Afurika wose, kuba tutazaba tugikeneye gutwara abantu kubavuza hanze, ariko igikomeye cyane ni uko bazatwigishiriza abaganga benshi, bakaba bashobora kuvura abantu bacu batarinze gukora urugendo rurerure.”

Iki kigo giteganyijwe kubakwa hafi y’ibitaro bya Masaka mu mezi 18 ari imbere, uruhare rwa Leta rukaba rurimo ibijyanye no gutanga ikibanza cy’aho icyo kigo kizakorera n’ibindi bitandukanye.