Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Mu Rwanda hagiye kubakwa ikigo kivura indwara z’umutima

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Jun 3, 2018

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba yatangaje ko Prof. Sir Magdi Habib Yacoub, Umwongereza, yifuje gukorana n’u Rwanda kugira ngo hubakwe Ikigo k’ikitegererezo “Rwanda Heart Center”, kivura indwara z’umutima, kikabaga, kigakora n’ubushakashatsi no gutanga amahugurwa ku baganga bo mu Rwanda uko bavura indwara z’umutima byisumbuyeho.

Ubanza iburyo ni Prof. Sir Magdi Habib Yacoub, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba Col Bitega Jean Paul bareba igishushanyombonera cy’ahazubakwa ikigo k’ikitegererezo mu kuvura indwara z’umutima (Foto RBC)

Yabitangaje ejo hashize, tariki ya 2 Kamena 2018, ubwo uyu Mwongereza ufite inkomoko mu Misiri yasuraga u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu asura aho azubaka icyo kigo, mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.

Dr. Gashumba yavuze ko ari amahirwe akomeye ku Rwanda kandi aturuka ku buyobozi bwiza bugirirwa ikizere n’abashoramari, kuko icyo kigo kigiye gufasha Abanyarwanda kuvurirwa hafi n’igihugu kikazigama amafaranga y’abajyaga kwivuriza hanze.

Ati “Dufite abaganga ikenda bavura umutima ariko ntibahagije ukurikije uko izo ndwara ziri kugenda ziniyongera, bitewe ahanini n’imyifatire y’abantu no guhindura uburyo abantu babaho. Biriyongera ku buryo abo baganga batari bahagije, ariko na none nk’igihugu twahisemo gushyira imbaraga mu kwirinda ni yo mpamvu hari gahunda zo kwigisha abaturage kwirinda inzoga, itabi, amavuta menshi bagakora siporo ariko no guha ubushobozi ibigo nderabuzima mu gupima umuvuduko w’amaraso”.

Yakomeje avuga ko bumvikanye ko ikintu cya mbere kihutirwa ari ukohereza abaganga bajya kwiga. Ati “Prof Sir Magdi yatwemereye ko azafata abaganga batandatu ku kiciro cya mbere bitarenze amezi abiri, bakajya kwiga mu bigo asanzwe afite haba mu Bwongereza, Misiri n’ahandi ku Isi”.

Dr Gashumba kandi yagize ati “Ikindi yemeye ko agiye gutangira kuvura abarwayi b’Abanyarwanda abavurira muri ibyo bigo afite ahandi, icya gatatu ni uko ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe byemeye gutanga ubutaka, bityo bagiye guhita batangira gukora inyigo z’ubutaka n’ibindi byose bigendana na byo mbere yo kubaka. Afite ubushake kandi natwe nta bwo tuzabikerereza kuko ni twe tubikeneye kurusha uko abikeneye”.

Prof. Sir Magdi Yacoub yavuze ko ari iby’igiciro kuza kandi yishimiye kugira ikigo mu Rwanda kivura indwara z’umutima ku kigero cyose no ku bushakashatsi.

Ati “Icyo nabonye cyo uno munsi ni uko bishimishije kuba twahuriye hamwe kandi biri mu nyungu z’Abanyarwanda bakeneye iki kigo hano kuko indwara z’umutima ziri ku mwanya wa mbere mu guhitana benshi, bityo zikeneye kuvurwa ku kigero cyo hejuru mu bindi bihugu biteye imbere, ni yo mpamvu turi hano”.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’indwara zitandura mu kigo k’igihugu cy’ubuzima, Dr. Ntaganda Evariste, yavuze ko hari abantu ibihumbi 38 barwaye indwara zitandukanye z’umutima kandi hari n’abandi bakiza.

Ati “Nk’umuvuduko w’amaraso dufite ikigero cya 15%, Indwara z’umutima zikomoka kuri gapfura ni 1% ariko ubwo ni na yo ikomeye cyane, ikindi ni indwara umwana avuka azifite […] icyo navuga ni uko izo ndwara zose zigenda ziyongera umunsi ku wundi”.

Biteganyijwe ko mu mwaka umwe iki kigo cyaba cyatangiye kubakwa, u Rwanda n’Abanyarwanda bakazacyungukiraho byinshi birimo no kugabanya amafaranga bake bashoboraga kugira ubushobozi bwo kwivuriza hanze bajyanagayo.