Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Mu Rwanda hagiye gutangira ishuri ryigisha abapilote

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Feb 8, 2018

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, MININFRA, Uwihanganye Jean de Dieu, yabwiye abadepite ko mu cyumweru gitaha ku itariki 15 Gashyantare 2018, mu Rwanda hazatangizwa ishuri ryigisha abapilote bashinzwe gutwara indege za gisivili, avuga ko nyuma y’amezi 5 hazatangira igikorwa cyo gutoza no kwigisha abashinzwe gukanika izo  indege.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, MININFRA, Uwihanganye Jean de Dieu ubanza ibumoso mu biganiro n’abadepite

Uwihanganye Jean de Dieu yabivugiye mu Nteko Ishinga Amategeko ubwo we n’itsinda ayoboye bari mu kiganiro  n’abadepite bagize Komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi, bayobowe na perezida wayo Hon. Bazatoha Adolphe. Abadepite bakiriye neza icyo gikorwa k’ishuri ryigisha gutwara indege rije mu Rwanda, inzego zombi zinaganira ku mushinga w’itegeko ryerekeye amabwiriza agenga iby’indege za gisivili.

Ku byerekeranye n’iryo shuri ry’abapiloti rigiye gutangizwa mu Rwanda, Uwihanganye avuga ko abazakirwa muri iryo shuri bazajya bahiga umwaka n’amezi atandatu, nyuma yaho umuntu akaba yamenye gutwara indege.  Ati “Ni gahunda twifuza ko yafasha kongera ubushobozi ndetse n’umubare w’bapilote bakiri bake mu gihugu, ikindi no mu kwezi kwa Nyakanga mu mwaka 2018 u Rwanda ruzaba rwatangiye kwigisha abakanishi b’izo ndege hamwe n’abazikoramo.”

Kugeza ubu Sosiyete nyarwanda itwara abantu mu kirere (RwandAir) ifite abapilote 150 barimo Abanyarwanda 25 gusa, ariko nabo ngo barimo babiri bonyine bo ku rwego ruhanitse (Captain) abandi bakaba ari ababungirije.

Mu ntangirio z’Ukuboza 2017, ubwo yari mu gikorwa cyo guha impamyabushobozi abapilote b’Abanyarwanda  11 baherutse kurangiza amasomo yo gutwara indege  mu gihe cy’umwaka  usaga, Uwihanganye yagize ati “Umubare  w’abapilote  11  ni muto cyane kuko turashaka ko abanyamahanga basimbuzwa Abanyarwanda. Dufite gahunda yo gutoza abapilote 200 mu myaka itanu iri imbere.”

Umwe muri abo banyeshuri barangije amasomo muri kopamanyi “Akagera Aviation”, Alexandre Rurangwa, avuga  ko mu gihe cy’umwaka n’amezi atanu bamaze biga gutwara kajugujugu gihagije, ati “Turabizi neza gutwara; gutangira kwiga bigusaba gusa kuba warize amashuri yisumbuye mu bijyanye n’imibare, ubugenge n’ubumenyi bw’isi. Nta mbaraga bigusaba ahubwo kuba ubikunda ni cyo gituma utsinda kandi ukabikora neza.”

Ku birebana n’umushinga w’itegeko  rigenga iby’indege za gisivile, umunyabanga wa Leta muri MININFRA yasabye abadepite ko bakwakira bakemeza uwo mushinga bitewe nuko ngo hari ibyo u Rwanda  rwari rwasabwe kuzuza bitari muri iryo tegeko, kuko asanga byakorohereza indege za RwandaAir kugenda ahantu henshi nta nkomyi, nkuko bisabwa n’Ikigo mpuzahanga kigenga iby’indege za gisivili, cyane ko vuba aha sosiyete ya RwandaAir irimo kwitegura kujya mu migabane ya kure itandukanye mu bihugu nka Israel, u Bushinwa, Leta Zunze ubumwe z’Amerika n’ahandi.

Yibukije  ko  u Rwanda rufite indege nini 12 zijya mu bice birenga 25 byo ku isi ariko ngo harifuzwa ko imyaka itanu izashira u Rwanda rufite umubare uhagije w’indege nini n’into zibasha kuzenguruka mu gihugu imbere no mu bice birenga 40 byo hirya no hino ku isi.