Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Mu Rwanda hagiye gukorwa   ikimenyetso cy’amateka y’urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Jun 8, 2018

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) yatangije inyigo y’umushinga wo gukora ikimenyetso kigaragaza urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda nk’urwibutso rw’ibyo Abanyarwanda banyuzemo n’aho bageze biyunga.

Ndayisaba Fidele, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (uwa mbere iburyo) n’abayobozi ba AEGIS TRUST barimo gukora iyi nyigo (Foto NURC)

Ibi byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo yahuje inzego zinyuranye n’abafatanyabikorwa ba NURC mu rwego rwo kurebera hamwe aho inyigo igeze n’ibitekerezo byatuma irushaho kunozwa no gukurwamo igihangano gifite igisobanuro.

Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Musenyeri Rucyahana John, yavuze ko urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda rudakwiye kurangirira mu biganiro no mu mpapuro, ahubwo rukwiye kubikirwa amateka akazamenywa n’abana bavuka ubu, abazavuka ndetse n’abanyamahanga.

Yavuze ko ikimenyetso cy’amateka kirimo gukorerwa inyigo kizaba kigizwe n’igihangano ubwacyo, amafoto n’ubusitani.

Ati “Ibi byose ni ukugira ngo mu myaka myinshi iri imbere urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda rutazibagirana ahubwo ruge rusurwa nk’uko basura Yeruzalemu, Hiroshima na Nagasaki bagasobanurirwa ibyahabereye mu binyejana byashize”.

Yagarutse kuri sosiyete AEGIS TRUST irimo gukora iyi nyigo, yibutsa ko itazibagirwa ibintu byose bigomba kuranga iki kimenyetso cy’amateka, ariko byose bigakorwa hashingiwe ku bitekerezo by’Abanyarwanda benshi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidele, yavuze ko ikimenyetso cy’amateka k’inzira y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda gifitanye isano n’ibindi bintu mu mateka y’u Rwanda.

Ati “Ni igihangano kizaba kigaragaza mu mateka y’u Rwanda aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwangirikiye hakaza kujyaho ingamba zigarura ubumwe Abanyarwanda bahoranye. Iyi ni inzira ikwiye kugira ikiyiranga n’abandi bakayimenya”.

Ndayisaba avuga ko ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda ari bugari nk’uko akamaro kabwo ari kanini, inyigo y’urugendo rwabwo ikazagaragaza ibihe bikomeye Abanyarwanda banyuzemo ndetse ko hanabonetse n’abakora iby’ubutwari cyane ko hari n’abakoze iby’ubugwari.

Bamwe mu bari bitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku mushinga wo gukora ibimenyetso by’amateka bigaragaza urugendo rw’Abanyarwanda mu bumwe n’ubwiyunge, bagarutse ku bishobora kugaragara nk’ibisubiwemo (Duplication) byagaragaye ku bindi bimenyetso by’amateka nko ku rwibutso Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, ibimenyetso by’amateka bigaragara mu ngoro ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside n’ibigaragara ku gicumbi k’intwari.

Kuri iki, Ruzindana Anatole wari waturutse muri “Rwanda Peace Academy” yagaragaje ko ibi bimenyetso by’amateka bizafasha cyane abantu bavuye gusura urwibutso rwa Kigali kubona ahandi basura horoshya amarangamutima kuko iyo abantu bamaze gusura uru rwibutso bitewe n’amateka ahari, bigoye gusubira mu mwanya bari barimo nyuma yo kumva no kureba amateka ababaje ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Naho Buhigiro Leonard, Umwarimu muri Kaminuza, yasabye ko hashyirwamo amafoto y’abana mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge n’uruhare na bo bagize kugira ngo bugere aho bugeze ubu.

Iyi nyigo izasozwa mu mpera z’Ukuboza 2018, ikazatwara akayabo ka miliyoni zikabakaba 100 z’amafaranga y’u Rwanda, ari na yo izaherwaho hagenwa ingengo y’imari izifashishwa mu gutunganya ibyo bihangano by’amateka byavuzwe haruguru.