Mu Rwanda: Abana 5.652 bamaze kuvurwa ubumuga bwa ‘karabufutu’

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 15-01-2019 saa 11:00:47
Ubumuga bwa Clubfoot bwibasira amaguru ngo buravurwa bugakira iyo bikozwe kare

Kuva hatangizwa porogaramu yo kuvura ubwo bumuga mu Rwanda hamaze kuvurwa abana 5.652.

Nk’uko umuganga ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi bw’ubwo bumuga mu Rwanda Munyeshuri Alain abisobanura, ubushakashatsi bugaragaza ko abana 1-2/1000 bavutse ari bazima bavukana ubu bumuga.

Agira ati: “Mu Rwanda hari porogaramu ishinzwe ubuvuzi bwa Karabufutu, ni ubumuga buvurwa bugakira. Kuva iyo porogaramu itangiye muri 2009, mu Rwanda hamaze kuvurwa abana bafite ubwo bumuga bagera kuri 5.652”.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Munyeshuri abanza gusobanura mu nshamake ubwo bumuga ndetse n’ikibutera.

Munyeshuri ati: “Ni ubumuga bw’ibirenge byombi cyangwa se ikerenge kimwe, buravukanwa, bugatera ikirenge kwihina kireba hagati ndetse no hasi.”

Asobanura ko kugeza ubu ubushakashatsi butari bwabasha kwerekana impamvu ibutera, ariko bwerekanye ko ubwo bumuga bushobora kuba karande mu muryango.

Ikindi ni uko karabufutu ishobora kuba yaba itewe n’amagufwa y’uruti ry’umugongo. Ati: “urugero indwara bita Spina Bifida”.

Munyeshuri avuga ko karabufutu ivurwa igakira neza cyane, kuko umwana uvukanye ubwo bumuga atangira kuvurwa afite iminsi 8.

Agira ati: “Iyo umwana yivuje hakiri kare akira vuba ndetse kwivuza bikamuhendukira kuko iyo aje akerewe hari igihe bisaba ko yazabagwa kugira ngo ikirenge ke kimere neza.”

Atangaza ko hari n’ubundi buryo ubwo bumuga bushobora kuvurwa umwana atabazwe “hakoreshejwe uburyo bwitwa Ponseti.”

“Ubu buryo bugizwe n’ibyiciro bitatu burimo gushyiraho isima, Tenotomi ndetse no kwambara udukweto.

Isima: Ishyirwaho buri cyumweru mu gihe kingana n’ibyumweru 6 kugeza ku 8 bitewe n’uko uburwayi buteye ndetse n’uburyo umubyeyi yubahiriza amabwiriza ahabwa na muganga.

Tenotomi: Ni uburyo bakata agatsi ko ku kirenge inyuma hejuru y’agatsinsino kugira ngo umwana azabashe gukandagiza ikirenge neza kitareba hasi.

Udukweto: Ni udukweto twabugenewe umwana yambara nyuma yo gushyirwaho isima ndetse na tenotomi, mbese ikirenge kimaze kumera neza, gihagaze neza. Utu dukweto rero turinda ko ikirenge cyasubirana ubumuga nyuma yo kugikosora”.

Mu kuvura ubwo bumuga kandi atangaza ko bidasaba ko umwana ashyirwa mu bitaro ahubwo yivuza ataha.

Kugeza ubu karabufutu ivurirwa mu mavuriro 23 mu Rwanda hose, nibura buri ntara ikaba igiye ifite ibitaro biyivura nk’uko abigarukaho. Mu ntara y’Iburasirazuba hari Ibitaro bya Gahini, Nyagatare, Kirehe, Nyamata na Rilima.

Amajyepfo: Ibitaro bya Kabgayi, Nyanza, CHUB, HVP Gatagara, Munini, Kigeme na Gikonko. Intara y’Iburengerazuba harimo ibitaro bya Gihundwe, Kibogora, Kibuye na Gisenyi.

Mu Ntara y’Amajyaruguru ishobora kuvurirwa mu bitaro bya Ruhengeri, Nemba na Byumba, mu gihe mu Mujyi wa Kigali hari Ibitaro bya Masaka, Kibagabaga na Muhima n’Ikigo nderabuzima cya Gikondo.

Karabufutu ni ubumuga buvurwa bugakira bikaba byiza mu gihe ababyeyi bavuje abana babo hakiri kare, kuko uko habayeho gukererwa kuvuza umwana ariko bihenda ndetse bukazavamo n’ubumuga bwa burundu.

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

2 Comments on “Mu Rwanda: Abana 5.652 bamaze kuvurwa ubumuga bwa ‘karabufutu’”

    1. Eric, Abana bavukana Clubfoot batarengeje imyaka ibiri (2 years) barahavurirwa. Ishami ry’ubugororangingo barabivura.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.