Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Mu nzira y’ubwiyunge urubyiruko runyotewe ukuri kuri Jenoside

Yanditswe na KAYIRA ETIENNE

Ku ya May 29, 2018

Kuva ku wa 23 kugeza ku wa 25 Gicurasi, Umuryango Nyarwanda ugamije kubaka Amahoro, Ubumwe n’Iterambere (GER) ku bufatanye na CFOR (Force for change-UK) yo mu Bwongereza, yateguye ibiganiro byahuriyemo bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’abayigizemo uruhare.

Aha, urubyiruko rwari mu biganiro by’Ubumwe n’Ubwiyunge rwumvaga ubuhamya bw’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 runabaza ibibazo (Foto CFOR)

Muri ibi biganiro bigamije gukomeza inzira y’ubumwe n’ubwiyunge Guverinoma y’u Rwanda imaze imyaka irenga 20 yaratangije mu benegihugu, Urubyiruko ruvuka muri ibyo byiciro byombi byavuzwe hejuru, rwasabye abakuze ari bo babyeyi babo kujya bababwiza ukuri kuri Jenoside kugira ngo bizabafashe kubaka igihugu, u Rwanda rushya ruzira amakimbirane.

Uburyo urwo rubyiruko rw’abahungu n’abakobwa rwabazaga ibibazo rukanatanga ibitekerezo muri ibyo biganiro bishimangira ibimaze kugerwaho mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge mu gihugu, byagaragariye abayobozi mu nzego zitandukanye bari aho ko abakiri bato, banyotewe no kumenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Atangiza ibyo biganiro ku mugaragaro, Madamu Bernadette Mukamana wari uhagarariye Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yashimiye abayobozi b’Umuryango GER ku gikorwa kiza cyo guhuza Abakoze Jenoside n’abayirokotse ku bwo kubwizanya ukuri hagamijwe komora ibikomere no gushimangira ubumwe bwabo nk’Abanyarwanda. Yagize ati “Urugendo rw’ubwiyunge ni urugendo rurerure kandi rusaba ko buri Munyarwanda abigiramo uruhare”.

Guverinoma yubatse umusingi ntayegayezwa

Mukamana yavuze ko kuzana muri ibyo biganiro urubyiruko rukomoka ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’urukomoka ku bayikoze, ngo ari uburyo bwiza bwo kubaka ejo heza h’u Rwanda ruzira amacakubiri. Abateguye ibyo biganiro bigamije amahoro arambye  mu Rwanda n’abari bahagarariye inzego zitandukanye, bose bahurije ku kintu gikomeye, bashimira Guverinoma y’u Rwanda irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame ko, ngo yabubakiye umusingi ntayegayezwa w’ubumwe n’ubwiyunge, ari na yo mpamvu ngo baganira bemye mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo kuko batojwe kwemera amateka yabo, akabafasha kureba imbere.

Musore Innocent, Umuyobozi w’Umuryango GER(Global Initiative for Environment and Reconciliation) mu Rwanda usanzwe utegura ibiganiro bihuza ibyo byiciro byombi by’Abanyarwanda yatangarije Imvaho Nshya ko, bafatanyije n’impuguke z’umuryango CFOR-UK, baha urubuga abagize uruhare muri Jenoside bakagerageza kubwiza ukuri abahigwaga uburyo bishe ababo, ngo bakaboneraho kubasaba imbabazi abandi na bo bakababarira. Ati “Twasanze bitanga umusaruro mwiza wo kwiyunga bitarimo uburyarya kuko bifasha komora ibikomere batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”. Musore ashimira cyane Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda irangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, wongeye kubaka ubunyarwanda bwari bwarasenyutse akabanisha abicanye n’abiciwe none ubu bose bakaba bashishikajwe no kubaka igihugu kimwe kizira amacakubiri.

Kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri

Abari bahagarariye Polisi n’Ingabo z’u Rwanda ndetse na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri ibyo biganiro by’iminsi itatu byabereye muri Kicukiro, bose hamwe bashimiye cyane ubuhanga n’ubunararibonye umuryango CFOR wo mu Bwongereza ugaragaza mu kuyobora ibiganiro hagati y’abakorewe Jenoside n’abayikoze, kugeza ubwo abishe babwiza ukuri abarokotse bikagera n’ubwo bamwe bavuga ibyo batari baravugiye mu nkiko Gacaca.

Patrick Hakizimana wemera uruhare muri Jenoside ati “Ndashimira cyane Abarokotse Jenoside baduhaye imbabazi kandi twarabahemukiye birenze uko abantu babyumva. Ndasaba bene wacu bakoze Jenoside gutera intambwe yo kubwiza ukuri abarokotse kugira ngo turebe ko twazaraga abana bacu u Rwanda ruzira amacakubiri ashingiye ku moko”.

Yasabye ko mu midugudu hashyirwaho amatsinda akangurira Abanyarwanda ubumwe n’ubwiyunge nk’uko hari amatsinda akangurira abantu kwiteza imbere. Ati “Impamvu mbivuga ni uko nzi neza ko nta terambere rirambye twageraho hatari Ubumwe n’Ubwiyunge”.

Ernestine Mukakarangwa warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na we yagiriye inama bagenzi be ati “Ndakangurira Abarokotse Jenoside bagenzi bange, gutera intambwe yo kubabarira abatwiciye abacu kabone n’ubwo nzi ko bigoye cyane. Nge mu Rukiko Gacaca nababariye abantemaguye bansiga bazi ko napfuye, kandi mbababarira batansabye imbabazi. Ariko kubera ko nabibukije amagambo mabi yose bambwiraga bantemagura, byabakoze ku mutima barapfukama basaba imbabazi aho mu Rukiko. Bamaze no kugera muri gereza, bantumaho njya kubareba bambwira n’abandi bafatanyije kunyica banabishyira no mu nyandiko”.

U Rwanda ni igihugu kihariye

Abafatanyabikorwa ba GER, Jean-Claude Audergon n’umugore we Arelene bayobora umuryango Force for Change bakomoka mu Bwongereza nabo bifatanyije n’Abanyarwanda muri ibyo biganiro by’ubumwe n’ubwiyunge byamaze iminsi 3, aho abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batangaga ubuhamya bw’amahano bakoze bakanasaba imbabazi abarokotse Jenoside bahemukiye.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya Jean-Claude Audergon n’umugore we Arelene bagize bati « Dufite ubunararibonye mu guhuza abaturage bakoze ubwicanyi ndengakamere bakaganira n’abo babukoreye mu bihugu bitandukanye byo ku Isi. Ariko inshuro 4 tuje mu Rwanda gutanga umusanzu muri uru rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda bamaze imyaka barimo, twasanze u Rwanda ari igihugu kihariye mu gufasha abaturage bacyo kongera kubana mu mahoro ugereranyije n’ahandi hose dukorera».

Aba banyamahanga bo mu gihugu cy’u Bwongereza bavuga ko, gutinyuka kuranga bamwe mu bakoze Jenoside bavugisha ukuri kweruye ku buryo bicaga bakanageraho basaba imbazi abo bahemukiye, byose ngo biva ku buyobozi bwiza bwa Guverinoma y’u Rwanda yafashe iya mbere mu gufata Abanyarwanda bose kimwe, bitandukanye n’ubutegetsi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Madamu Arelene wumva cyane uburemere bwa Jenoside kuko ari Umuyahudi yagize ati «Tuzakomeza dufatanye n’u Rwanda mu kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside ikiri mu Banyarwanda bake binyuze mu biganiro nk’ibi byo guhuza abicanye n’abiciwe bakabwizanya ukuri hagamijwe kurushaho komorana ibikomere, no guha imbabazi abazisabye by’ukuri ».

Abari bitabiriye ibyo biganiro bose barimo n’urubyiruko ruvuka ku barokotse Jenoside n’abayikoze basoje basaba ko ibiganiro nk’ibyo bitegurwa n’imiryango GER na CFOR-UK byamanuka bigakorerwa mu midugudu y’u Rwanda yose kugira ngo abagihisha ukuri bafashwe kubohoka bagasaba imbabazi abo biciye ababo kugira ngo ubumwe n’ubwiyunge hagati y’Abanyarwanda burusheho kugera ku ntego Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yiyemeje kugeraho.