Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Mu ngengo y’imari 2018/2019 MINAGRI izita ku kongera ibyoherezwa mu mahanga

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya May 11, 2018

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) iragaragaza ko mu ngengo y’imari iteganya kwifashisha mu 2018/2019 hazibandwa mu kongera ingano y’ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu bwinshi no mu bwiza (ubuziranenge) kugira ngo igihugu gikomeze kwihuta mu iterambere.

Minsitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mukeshimana Gerardine (Foto Gisubizo G)

Ni ibyagarutsweho ubwo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ndetse n’ibigo biyishamikiyeho byari imbere y’abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, basobanura uburyo amafaranga yagenwe mu ngengo y’imari ya 2018/2019 azakoreshwa.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mukeshimana Gerardine atangaza mu ngengo y’imari ya 2018/2019 izaba ingana na miliyari zisaga 125 z’amafaranga y’u Rwanda, ayo mafaranga akazifashishwa ahanini mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ikomeje kugira ingaruka ku bihingwa bitandukanye by’abahinzi.

Dr Mukeshimana agira ati: Ikitezwe guhangana nacyo muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2018-2019 ni ukumenya uko duhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ikindi ni ukureba uburyo hakwigwa ikoranabuhanga ryo kongera umusaruro ku buso butoya”.

Nk’uko Dr Mukeshimana abigarukaho muri iyo ngengo y’imari yateganyijwe mu 2018-2019, ashimangira ko ingano y’ibyoherezwa mu mahanga bikomotse ku buhinzi n’ubworozi biziyongera mu bwinshi ndetse n’ubuziranenge, ibyo bikazaza byiyongera ku byari bisanzwe byoherezwa mu mahanga harimo icyayi ndetse n’ikawa, akongeraho ko hazagurwa isoko boherezagaho ibituruka mu Rwanda byoherezwa mu mahanga.

Uretse ubuhinzi kandi hanagarutswe ku gice kijyanye n’ubworozi aho Dr Mukeshimana atangaza ko kiri mu bigomba kwitabwaho muri iyi ngengo y’imari ya 2018/2019, hakazakorwa ubushakashatsi bugamije guhindura imirire y’amatungo kugira ngo umukamo wiyongere, ndetse n’urwego rw’amatungo magufi rukazitabwaho ku buryo butandukanye n’ubwahozeho.

Nk’uko byagaragajwe mu mbanzirizamushinga yayo yamurikiwe Inteko Ishinga Amategeko na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’ibigo biyishamikiyeho byagenewe miliyari 125 z’amafaranga y’u Rwanda.