Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Mu myaka itanu, ibirego 20 byo kwimwa amakuru byagejejwe ku Muvunyi

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Jun 13, 2018

Mu gihe k’imyaka 5 itegeko ryo gutanga amakuru ryemejwe,  ibirego by’abimwe amakuru byagejejwe ku Rwego rw’Umuvunyi ni 20 birimo iby’abanyamakuru, abaturage n’abunganizi mu by’amategeko.

Bamwe mu banyamakuru n’abashinzwe itumanaho bari bitabiriye inama, bitanaga ba mwana ku kwica itegeko ryo gutanga no guhabwa amakuru (Foto Mugisha B.)

Ibi ni ibyatangajwe na Mugeni Cecile, Umuyobozi mu Rwego rw’Umuvunyi ushinzwe kugenzura imyitwarire y’Abayobozi bakuru b’igihugu no kugenzura iyubahirizwa ry’itegeko ryo gutanga amakuru, hari mu nama nyunguranabitekerezo ku itegeko ryo gutanga amakuru no kuyahabwa.

Yagize ati “Mu myaka 5 ishize iri tegeko rigiyeho, tumaze kwakira ibirego 20 by’abantu bavuga ko bimwe amakuru, barimo abanyamakuru 15, abaturage 2 n’abunganizi mu mategeko 3”.

Mugeni yavuze ko gutanga amakuru ari uburenganzira bw’uyashaka n’inshingano ku muntu uyafite, ari nayo mpamvu impande zombi zigomba gukorana neza hagamijwe kubahiriza itegeko no gukora inshingano kuri buri wese.

Yagarutse ku makuru adashobora gutangwa avugwa muri iri tegeko harimo ashobora guhungabanya umutekano w’igihugu ndetse n’ajyanye n’iperereza ry’inzego z’ubutabera.

Mugeni avuga kandi ko buri rwego n’ikigo bigomba gushyiraho ushinzwe kubivugira, kugira ngo iryo tegeko ribashe gushyirwa mu bikorwa atari ngombwa umuyobozi mukuru warwo.

Yongeraho ko umuntu wimwe amakuru mu nzego za Leta n’iz’abikorera ku nyungu rusange z’abaturage agomba kubiregera mu rwego rw’Umuvunyi kugira ngo ababigizemo uruhare babihanirwe.

Mugeni yagarutse ku gihe giteganywa n’itegeko mu guhabwa amakuru ku muntu uyashaka n’igihe ntarengwa mu gihe yaba ari amakuru menshi asabwa ikigo.

Ati “Itegeko rivuga ko igihe ntarenga cyo gutanga amakuru ari iminsi 3, ku makuru ajyanye n’ubuzima n’ubwisanzure bw’umuntu  agomba gutangwa mu gihe cy’amasaha 24, amakuru ashakwa n’umunyamakuru ngo ayatangaze agomba gutangwa mu masaha 48, iyo ari amakuru menshi akenewe ku kigo, Urwego rw’Umuvunyi rutanga iminsi 14 kuri icyo kigo kugira ngo kibanze kiyakusanye”.

Yagarutse ku bihano bihabwa Urwego cyangwa Ikigo cyanze gutanga amakuru, ingingo ya 590 ihanisha amande hagati y’amafaranga 100 000 na 500 000 Ikigo cyangwa Urwego rwanze gutanga amakuru”.

Abajijwe ibihano byahawe abagaragaweho no kudatanga amakuru, Mugeni yavuze ko bamwe batumijwe n’Urwego rw’Umuvunyi barihanangirizwa, abandi barandikiwe basabwa kwisobanura, ariko mu gihe habaye isubiracyaha birashoboka ko banahanishwa n’ibindi bihano biteganywa muri iri tegeko.

Mbanda Gerard, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guteza imbere itangazamakuru mu Rwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) yagarutse ku mikorere n’imikoranire ikwiye kuranga abanyamakuru n’abashinzwe itumanaho mu bigo bya Leta na Minisiteri kugira ngo iri tegeko rishyirwe, mu bikorwa dore ko abashinzwe itumanaho bashinjwe bikomeye n’abanyamakuru kubima amakuru no kubima umwanya wo kuvugana n’abayobozi babo, ari nayo ntandaro yo kubura amakuru mu bigo bimwe na bimwe bya Leta.

Yongeyeho ko abashinzwe itumanaho mu bigo bya Leta bakwiye guhabwa uburenganzira na bo bwo gutanga amwe mu makuru y’ibigo bakorera, ayo badafitiye ububasha bagashakira abanyamakuru uburyo bwo kubona uyabaha.

Mandela Sam, ushinzwe itumanaho mu biro by’ubuvugizi bwa Guverinoma (OGS), yanenze bamwe mu bashinzwe itumanaho mu bigo bya Leta badakora inshingano zabo na bamwe mu banyamakuru badakora umurimo wabo kinyamwuga.

Ati “Ni ngombwa ko ibigo bifasha abanyamakuru kugera ku nkuru, bakoroherezwa mu buryo ubwo ari bwo bwose, abashinzwe itumanaho mu bigo bakwiye gufata iya mbere mu kubigiramo uruhare ariko n’abanyamakuru bagasaba amakuru mu buryo bwa kinyamwuga”.

Naho Umunyamakuru wa Igihe, Umurerwa Emma Marie, asanga impamvu abashinzwe itangazamakuru mu bigo batinya gutanga amakuru ari ukutigirira ikizere cyangwa gutinya abayobozi babo.

Asanga abashinzwe itangazamakuru mu bigo nabo ba kwiye guhabwa uburenganzira n’uruhare rwo kugira amakuru batangaza hadategerejwe ubuyobozi bukuru bw’ikigo, yaba ari ayo badafite bakorohereza abanyamakuru mu kubahuza n’abayobozi babo.