Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Mu myaka ibiri inganda z’urubyiruko zizaba ziyubatse

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Apr 19, 2018

Umuyobozi uhagarariye igice k’inganda mu ihuriro ry’urubyiruko rukora ubuhinzi RYAF, Umugiraneza Regis, atangaza ko mu myaka ibiri iri imbere, inganda z’urubyiruko rukora mu byo gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi zizaba zigeze ku rugero rushimishije zaravuye ku kiciro cyo hasi (micro-industeries), zigeze ku nganda ziciriritse binyuze mu kongera ubuziranenge.

Mu myaka ibiri inganda nyinshi z’urubyiruko rwiyemeje guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi zizaba zifite ibicuruzwa bifite ubuziranenge

Mu kiganiro kihariye n’Imvaho Nshya, Umugiraneza yavuze ko hari ubufatanye n’Ikigo gishinzwe gutsura ubuziranenge, RSB, bwo guteza imbere inganda nto n’iziciriritse n’abifuza kuzishinga kugira ngo zizamukane ubuziranenge muri gahunda ya “Zamukana Ubuziranenge” aho ba nyiri izo nganda barimo guhugurwa mu byiciro bitandukanye mu nganda no mu bice bakoreramo.

Ati: “Nk’ubu dufite nk’abantu bagera muri 50 tuzi ko bafite ibicuruzwa bifatika, turifuza ko nibura mu myaka ibiri abagera kuri 30 baba bari ku rwego rushimishije rwo kuba ari abacuruzi bageze kuri rwa rwego rw’inganda ziciriritse, kuko uyu munsi tuvuga ko bari hasi (micro-industries)”.

Asobanura ko mu bikiri imbogamizi mu kuzuza ubuziranenge busabwa bwo ku rwego rwo hejuru mu nganda nto birimo ikibazo cy’ubumenyingiro akenshi butaraboneka kuri bamwe mu rubyiruko rufite inganda nto, kumenya gucunga abakozi ngo bakore ibifite ubuziranenge nyabwo, ibikorwaremezo bikoreshwa mu nganda bitanga ubwo buziranenge n’ikibazo k’igishoro kikiri gito ku ishoramari ry’inganda nto.

Bumwe mu buryo ihuriro ry’urubyiruko rikoresha kugira ngo bahugure benshi mu bafite inganda nto zikorera mu bice bitandukanye by’igihugu ku kugera ku byifuzwa birimo gufatanya n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubumenyingiro (WDA), kikabatiza ibyumba (incubation centers) byo gukoreramo mu gihe abanyeshuri batarimo kwiga, bifite ibyangombwa bihagije bityo n’abanyeshuri bakaba bajya bigira kuri bene izo nganda.

Ati “Iyo gahunda ni iyo kurera rwa ruganda, nibura mu gihe k’imyaka ibiri; rubaye ruri muri cya kigo k’ishuri, tuzafatanya turebe uko tubarera dufatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye, ku buryo nabwo nyuma y’imyaka ibiri urubyiruko rufite inganda ruzaba rubasha kugira ibikoresho byarwo, ruvuga ruti mfite uruganda rwange, nzi aho nagura imashini, izo nakenera ni izi ng’izi, ndimo gukorana na banki neza nazo zaranyizeye muri ya myaka ibiri maze n’ubumenyingiro abufite ku buryo muri iyo myaka tuba tuzi ko ashobora kwigira”.

Uru rubyiruko rwiyemeje guteza imbere ubuhinzi ruvuga ko rushima igitekerezo Leta yagize cyo guteza imbere abakiri bato bafite inyota yo guteza imbere urwego rw’ubuhinzi, usibye kohereza urubyiruko kwihugura muri Israel, ubu mu gihugu hose hari urubyiruko rugera ku 1000 ruri mu mirimo itandukanye ifite aho ihuriye n’ubuhinzi n’ubworozi bityo bakaba bizera ko mu gihe kiri imbere bazaba barahinduye imyumvire ku bikorwa by’ubuhinzi.