Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Mu myaka 7 ubuhinzi n’ubworozi bizatwara miliyari ibihumbi 2.7

Yanditswe na admin

Ku ya 15-11-2017 saa 10:13:55
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Mukeshimana Geraldine asobanurira Inteko uko gahunda y'ubuhinzi n'ubworozi imeze mu myaka iri imbere

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Dr Mukeshimana Geraldine, yatangaje ko hazakoreshwa amafaranga y’u Rwanda agera hafi kuri miliyari 2 700 mu gushyira mu bikorwa ingamba enye nyamukuru zikubiye muri gahunda ivuguruye y’ikiciro cya kane cy’ubuhinzi n’ubworozi mu myaka irindwi iri imbere (PSTA4) 2018-2024.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Mukeshimana Geraldine asobanurira Inteko uko gahunda y’ubuhinzi n’ubworozi imeze mu myaka iri imbere

Yabitangarije mu nama nyunguranabitekerezo yabereye mu cyumba rusange k’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite, harebwa isano iri hagati ya politiki y’ubuhinzi n’ubworozi n’ingamba z’iterambere mu Rwanda mu myaka irindwi iri imbere (PSTA4), inama yateguwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (FAO) mu rwego rwo gufasha abagize Inteko Ishinga Amategeko kumenya ibikubiye muri politiki y’ubuhinzi n’ubworozi no kuyitangamo ibitekerezo.

Dr Mukeshimana yavuze ko amafaranga ya gahunda ya (PSTA4) azagenda akoreshwa buri mwaka. Ati “Igice kinini kikazagenda kijya mu guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere kubera ibijyanye na gahunda yo kuhira imyaka, kuko mu myaka irindwi tugomba kuba twakoze gahunda yo kuhira ikubye inshuro ebyiri iyo twakoze mu myaka 17 ishize.

Andi mafaranga menshi azajya mu bushakashatsi no guhanganisha amasoko no kongerera agaciro ibyo twakoze, igice gito kijye mu nzego zibishyira mu bikorwa kugira ngo imikoranire n’abafatanyabikorwa igende neza.”

Inkingi ya mbere ni ukongera umusaruro ku buso bw’ubutaka no ku matungo, ibijyanye n’ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi na byo bikarushaho kongera ukwihaza mu mirire n’ibyinjira mu ngo z’Abanyarwanda.

Aha ubutaka bwuhirwaho buzava kuri hegitari 48 500 bugere kuri hegitari 102 281, hakorwe amaterasi y’indinganire ku buso bwa hegitari ibihumbi 142, hazakoreshwa ifumbire zose mu rwego rwo kongera umusaruro, hororwe inkoko miliyoni 5.4, igipimo cy’amata akamwa na cyo kigere ku rwego rwo hejuru.

Inkingi ya kabiri ni ukubaka ubudahangarwa bw’ibihingwa n’ubwoko bw’amatungo bifite ubushobozi bwo kwihanganira ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’iterambere rirambye; hakaza n’inkingi yo kugira abahinzi abanyamwuga ariko bahanga imirimo mu bindi bice by’Abanyarwanda.

Izo nkingi zizashimangirwa n’inkingi yo gushyiraho uburyo ibyo byose bikorwa, bigakorwa neza ababikora boroherejwe kubikora neza.

Muri iyi nama kandi harebwe uko politiki y’ubuhinzi mu Rwanda muri iyo myaka izagenda ihuzwa n’izindi ngamba u Rwanda rusabwa gushyira mu bikorwa zumvikanweho haba ku rwego mpuzamahanga, mu ntego z’iterambere rirambye, SDGs, ikerekezo cy’Afurika Yunze Ubumwe 2063, ibikubiye mu masezerano y’i Malabo agamije kurandura inzara muri Afurika muri 2025, ibyo byose bikajyana no kwimakaza ihame ry’uburinganire hagati y’umugore n’umugabo, nk’uko ishami rya Loni ryita ku bagore ribisaba buri bihugu.

MUTUNGIREHE SAMUEL

Umwanditsi:

admin

One Comment on “Mu myaka 7 ubuhinzi n’ubworozi bizatwara miliyari ibihumbi 2.7”

  1. Ubundi wasangaga tuvuga ubuhinzi nubworozi hakiyumva abantubakuru ariko ubu dojo bimeze turigukoresha ukodushoboye ngurubyiruko turuzamure muri agri business turasaba kuzoroherezwa kunguzanyo zubuhinzi n,ubworozi.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.