Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Mu myaka 7 gahunda y’ubuzima ishingiye ku kwirinda indwara – Dr. Gashumba

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 01-02-2019 saa 07:08:09
Abayobozoi ba Minisiteri y'Ubuzima n'abayobora ibigo byose by'ubuzima n'abafatanyabikorwa ba Minisiteri bahuriye mu nama igaragaza gahunda y'ubuzima y'imyaka irindwi igiye kugenderwaho (Foto James R)

Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje gahunda ya kane u Rwanda ruri kugenderaho muri gahunda y’ubuzima y’imyaka irindwi, “4th Health Sector Strategic Plan 2018-2024”, igiye kwibanda ku kwirinda indwara kugira ngo Abanyarwanda birinde indwara aho gutegereza kurwara ngo bivuze.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba ubwo yamurikiraga abafatanyabikorwa ba Minisiteri y’Ubuzima n’ibigo byayo iyo gahunda, yavuze ko ishingiye kuri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’imyaka irindwi (NST1), iba ikubiyemo gahunda nyinshi zo kwirinda indwara zitandukanye zaba izandura n’izitandura no gushishikariza abaturage kwimakaza isuku.

Ati “Cyane cyane ishingiye ku kwirinda indwara kuko tuzi ko kwirinda biruta kwivuza kandi ni na byo byiza; aho kuvura umuntu yarwaye wamurinda indwara kandi hari aho bishoboka.

Harimo gahunda nyinshi zo kwirinda, zirimo kwigisha abaturage, kongerera, gushyira imbere siporo, kugira ngo twirinde za ndwara zitandura, gahunda ya Siporo rusange (Car Free Day) kuyikwiza mu turere twose, gushishikariza Abanyarwanda kwishyura mituweri kugira ngo bivuze hakiri kare ariko banipimishe kuko bemerewe kwipimisha rimwe mu mwaka kugira ngo barebe niba nta ndwara banduye, kongerera imbaraga abajyanama b’ubuzima kuko bakora akazi kanini mu kurinda abaturage no kunoza isuku.”

Yakomeje avuga ko muri iyo gahunda harimo kwegereza abaturage gahunda z’ubuzima hafi, hagabanywa igihe n’urugendo abaturage bakora bagiye gushaka serivisi zitandukanye z’ubuvuzi n’ubuzima kwa muganga.

Ati “Nk’uko mubizi, muri gahunda y’imyaka irindwi ya Guverinoma harimo ko tugomba kugeza serivisi z’ubuzima ku rwego rw’akagari. Icyo ni ikintu k’ibanze ariko cyane cyane kunoza akazi dukora kuko n’iyo serivisi yaba iri hasi ariko idakorwa neza ntacyo byamarira umuturage, tuzagerageza gushyiramo imbaraga kugira ngo abakora kwa muganga bumve ko bagomba gukora bihuse kandi bagakora umurimo unoze bawukunze, kwitangira abarwayi.”

Dr. Gashumba yakomeje avuga ko ikindi kiri muri iyo gahunda ari ukwita ku ndwara ibindi bihugu byagiye bititaho cyane, nk’indwara zo mu kanwa, indwara zo mu matwi, indwara z’amaso, hibandwa mu mashuri basuzuma abanyeshuri bakiri bato kugira ngo hatagira abakurana izo ndwara zigira ingaruka nini.

Ku ndwara zikomeye nka kanseri, diyabete na kanseri, Hepatite, umuvuduko ukabije w’amaraso n’izindi zitandura na zo ni zimwe mu ndwara zizitabwaho kugira ngo Abanyarwanda bamenye uko bahagaze kuri zo no kuzivuza.

Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku baturage (UNFPA), Marc Bryan Schreiner, yavuze ko yashimye u Rwanda ko muri iyo gahunda rwitaye cyane kuri gahunda yo kuboneza urubyaro, cyane ko u Rwanda ruri mu bihugu ku Isi bifite ubucukike bw’abaturage benshi ku kirometero kimwe.

Ati “Ik’ibanze twabonye gishyizwe imbere ni ugushora imari muri gahunda zo kuboneza urubyaro zikaba zizatanga ibisubizo. Iyo gahunda ishingiye ku iterambere ry’igihugu; twagiye dufatanya na Minisiteri y’Ubuzima muri gahunda zo kuboneza urubyaro tureba ingaruka bigira ku nzego zose, iz’uburezi no kubona akazi kandi dukomeje kubana nayo muri iyo gahunda.”

Ministeri y’Ubuzima yagaragarije abafatanyabikorwa bayo uko u Rwanda rwagiye rutera intambwe muri gahunda z’ubuzima zitandukanye zirimo kugabanya imfu z’ababyeyi bakibyara n’abana bavuka no kubitaho neza mu myaka itanu ya mbere, korohereza abafite ubushobozi buke kwivuza, gushyiraho ibikorwa remezo mu buvuzi n’ibindi byatumye ikizere cyo kubaho ku Munyarwanda kiyongera, ubu kikaba kigeze ku myaka 67, mu 2018, kivuye ku myaka 48 mu 2002.

Abayobozoi ba Minisiteri y’Ubuzima n’abayobora ibigo byose by’ubuzima n’abafatanyabikorwa ba Minisiteri bahuriye mu nama igaragaza gahunda y’ubuzima y’imyaka irindwi igiye kugenderwaho (Foto James R)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.