Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Mu myaka 7 BDF imaze gukora ishoramari rya miliyari 77.5

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 31-01-2019 saa 15:34:30
Umuyobozi Mukuru wa BDF Bulindi Innocent ibumoso hamwe n'umuyobozi w'iyamamazabikorwa muri BDF, Mugwaneza Carine (Foto Sezibera A)

Ikigega k’Ingwate (BDF) kirishimira ko mu myaka irindwi kimaze, kuva mu mwaka wa 2011 cyateye inkunga imishinga mito n’iciriritse y’amafaranga miliyari 77.5.

Ibyo byagarutsweho mu kiganiro ubuyobozi bwa BDF bwagiranye n’abanyamakuru mu rwego rwo kubagaragariza ibikorwa bagezeho kuva ishinzwe, ibyo mu mwaka wa 2018 ndetse n’ibyo bateganya muri uyu mwaka wa 2019.

Inshingano za mbere z’Ikigega BDF, ni ugufasha ba rwiyemezamirimo bafite imishinga mito n’iciriritse kugera ku nguzanyo biciye mu bigo by’imari.

Umuyobozi Mukuru w’icyo kigega BDF, Bulindi Innocent, agira ati: “Iryinshi muri iryo shoramari BDF yakoze ni ingwate zingana na miliyari 59 ugereranyije n’ingano y’ishoramari ryose dukora uko ryagaragajwe. Dufasha imishinga irenga 26 564, yageze ku bagore 6.600 bingana na 24% by’iyo mishinga, hanyuma n’imishinga y’urubyiruko 8.649 ingana na 32% by’imishinga tumaze gufasha. Imishinga y’ibyo byiciro byombi twibandaho muri BDF tuyiteranyije ingana hafi 56%”.

Ku mbogamizi BDF ihura na zo mu kuzuza neza inshingano zayo no kuzishyira mu bikorwa, Bulindi avuga ko byakunze kugaragara ko bajya bahura n’ikibazo cyo gutinda kugeza serivisi zabo ku bo zigenewe kubera ko usanga baba badafite ingwate basabwa ngo bahabwe inguzanyo.

Agira ati: “Ubwacu twe dutanga ingwate iri hagati ya 50 na 75% ariko ku ruhande rwabo asigaye agera kuri 25%. Abo ba rwiyemezamirimo ugasanga batabasha kuyabona cyane cyane urubyiruko n’abandi benshi bakiva mu ishuri”.

Bulindi kandi avuga ko hari ababagana bafite imishinga idafatika, itunguka, mbese usanga ikeneye ubujyanama no gufashwa. Ni muri urwo rwego bifuza gukorana bya hafi n’inzego z’ibanze, n’imirenge SACCO.

Ibyo binashimangirwa n’umuyobozi ushinzwe inkunga muri BDF Kanyambo Jeanette uvuga ko abana bakirangiza amashuri bamwe baba batarasobanukirwa neza n’umushinga wabo kandi badafite ingwate zihagije, bakaba bataramenya ibijyanye n’imicungire y’imishinga yabo neza ndetse n’ubushobozi buke bwo gutanga 10% kugira ngo umushinga wabo unozwe neza.

Itangazamakuru ryanabajije icyo BDF igiye gukora kidasanzwe kigiye gutuma uyu mwaka wa 2019 hazafashwa umubare munini ugereranyije no mu 2018 no kumenya ibigenderwaho mu gutoranya imishinga.

Bulindi avuga ko uko imyaka itambuka ariko abantu bagenda bumva gahunda za BDF kuko iyo hatangijwe inshyashya bigora abantu kubyumva vuba, bataramenya ibisabwa ibyo bigafata igihe kinini. Aha, asobanura ko ikiciro cyo kuzumvisha ba rwiyemezamirimo cyarangiye, ahubwo bageze mu kiciro cyo gushyira mu bikorwa, ari yo mpamvu 2019 hazabaho kongera umubare w’abo ibikorwa bya BDF bigeraho.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’inkunga muri BDF Kanyambo Jeanette avuga ko mu bizibandwaho ari ugufasha ba rwiyemezamirimo bagaragaza imishinga ikoze neza kandi igaragaza umushinga ugamije kongera umusaruro mu buryo bw’inyongeragaciro. Akomeza avuga ko hazanibandwa ku bagaragaza ibishya kandi bagamije kugeza ku isoko.

Mu mwaka wa 2019 BDF iteganya gufasha imishinga 4.827 ikagendaho miliyari 11.5 z’amafaranga y’u Rwanda, n’abantu 9360, mu gihe mu 2018 BDF yafashije imishinga 2083, hashorwa amafaranga arenga miliyari 11 ku ruhande rwa BDF.

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.