Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Mu myaka 54 AACB yahinduye byinshi muri politiki y’ifaranga – Dr. Ngirente

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 31-07-2019 saa 16:05:28
Iburyo ni Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente Edouard, ari kumwe na Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda John Rwangombwa (Foto Primature)

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente asanga mu myaka 54 ishize Ishyirahamwe rihuza Banki Nkuru z’Ibihugu by’Afurika rigiyeho (AACB: Association of African Central Banks) ryahinduye byinshi mu guteza imbere imikoranire mu birebana na politiki y’ifaranga n’imikoranire y’amabanki ku mugabane w’Afurika.

Dr. Ngirente yabivugiye i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Nyakanga 2019, ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama ya 42 y’abagize ishyirahamwe rya za Banki Nkuru yari ahagarariyemo Umukuru w’Igihugu.

Yibukije abayobozi basaga 500 barimo ba Guverineri 41 baturutse muri za Banki Nkuru z’Ibihugu byo ku mugabane w’Afurika ko hakwiriye ubufatanye hagati y’abagize ishyirahamwe rya Banki Nkuru zo muri Afurika hamwe n’izindi nzego mu rwego rwo gushyiraho ingamba na politiki bihamye byatuma Afurika ibasha kwirinda imbogamizi zayibuza kugera ku ntego y’ikerekezo k’iterambere yihaye bitarenze 2063.

Mu butumwa bwe, Minisitiri w’Intebe yagize ati “Mu myaka 54 ishize ishyirahamwe ry’abagize Banki Nkuru rigiyeho hari byinshi byahindutse mu rwego rw’ubukungu, ku buryo byinshi byatumye urwego rw’imari muri Afurika rurushaho gukora neza by’umwihariko mu nyungu z’abatuye umugabane, nko guteza imbere imikoranire mu by’ifaranga n’amabanki ku mugabane w’Afurika, mu rwego rwo gusigasira ubukungu n’ifaranga ry’ibihugu byacu, dushingira cyane kuri za Banki Nkuru z’Ibihugu kuko ahanini ari zo zifasha mu gushyiraho imirongo migari ngenderwaho mu koroshya ubuhahirane n’ihererekanya ry’ibintu na servisi ku rwego rw’Afurika.”

Mu myaka isaga 20 ishize, ubukungu bw’Afurika bwakomeje gutera imbere, Banki Nkuru n’abashyiraho za politiki z’ubukungu muri Afurika bagize uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo by’ubukungu.

Ati “Mu gihe ubukungu bw’ibihugu byo ku Isi bukomeza kuzamuka, Banki Nkuru z’Ibihugu hamwe n’inzego zishinzwe gufata ibyemezo ni zo nzego zifite uruhare rukomeye mu gushakira hamwe umuti w’ibibazo bihari kugira ngo Umugabane w’Afurika ubashe kugera mu rugendo rugana ku mpinduka umugabane wiyemeje uganisha ku kerekezo Afurika yihaye cya 2063.”

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda akaba n’umuyobozi wungirije w’ishyirahamwe rya Banki Nkuru z’Ibihugu John Rwangombwa, avuga ko nubwo ikibazo k’imyenda yugarije ibihugu atari ikibazo cy’Afurika gusa, kuva mu mwaka wa 2017, Banki Nkuru z’Ibihugu by’Afurika zihaye intego yo gushakira umuti icyo kibazo zifatanyije hagamijwe guharanira kugera ku bukungu burambye.

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’Afurika mu Kigega Mpuzamahanga k’Imari IMF, Abebe Aemro Selassie, avuga ko ahanini usanga hakenewe ubushake bwa politiki bw’ibihugu mu rwego rwo gufasha ibihugu na Banki Nkuru kugera ku ntego baba barihaye yo gukemura ikibazo k’imyenda yugarije ibihugu no gufasha Banki Nkuru kugira ubwigenge mu mikorere kuko ari bimwe bituma ibihugu birushasho kugira ifaranga ryihagazeho.

Naho Dr. Donald Kaberuka wahoze ayobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, mu kiganiro yatanze gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Ukuri guhari ku bibazo by’amadeni yugarije ibihugu’ yavuze ko hakunze kuvugwa byinshi kuri icyo kibazo.

Yagiriye inama ibihugu kwirinda kwishora mu madeni ahambaye kandi y’igihe kirekire. Ati “Ibihugu bigomba kwitondera ishoramari bikora, n’amadeni atwara igihe kirekire, no kwirinda gusesagura aho usanga bimwe mu bihugu biha amasosiyete amafaranga menshi baba batanakeneye bigatuma bimwe mu bihugu by’Afurika byisanga mu bibazo by’amadeni atari ngombwa.”

Inama ya 42 y’abagize ishyirahamwe rya za Banki Nkuru z’Afurika yitabiriwe n’abasaga 500, mu ngingo z’ingenzi baganiriyeho harimo uburyo ibihugu by’Afurika byakwigobotora ibibazo by’amadeni yugarije Afurika bigizwemo uruhare na za Banki Nkuru z’Afurika ari nazo zifite mu nshingano politiki y’ifaranga no kubungabunga urwego rw’imari.

Iburyo ni Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, ari kumwe na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa (Foto Primature)

Abitabiriye inama yahuje abasaga 500, barimo abayobozi 41 ba Banki Nkuru z’Ibihugu ku mugabane w’Afurika (Foto Primature)

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.