Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Mu myaka 10 Forever yinjirije u Rwanda imisoro ya Miliyari 2.5

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 10-12-2018 saa 06:34:45
Abakorera Kampani ya Forever Living Product bahora basangizanya ibyatuma abakiriya bitabira babagana(Foto Sezibera A)

Mu myaka 10 ikigo cya Forever Living Product Ltd kimaze gicururiza mu Rwanda ibikoresho byacyo, cyinjirije u Rwanda imisoro ingana na Miliyari 2.5.

Ibi ni ibyatangajwe na Hakizimana Gilbert, uhagarariye Forever mu Rwanda mu kiganiro n’itangazamakuru mu rwego rwo kwizihiza imyaka 40 Forever ibayeho ku Isi n’imyaka 10 Forever imaze ikorera muri bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.

Ati, “Ibikorwa bya Forever biri mu byongera iterambere ry’ubukungu bw’igihugu cyacu, byinjije imisoro ya Miliyari 2. 5 mu gihe cy’imyaka 10 bimaze bikoreshwa mu Rwanda binacururizwayo.”

Yavuze kandi ko abanyamuryango ba Forever bo mu Rwanda bamaze kwishyurwa agera kuri Miliyari 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Hakizimana avuga ko ibikoresho bya Forever byafashije cyane urubyiruko n’Abanyarwanda babicuruza kurwanya ubukene, kuko hari abashoboye kwiga amashuri makuru na kaminuza kubera Forever.

Umuyobozi wa Forever Living Product Hakizimana Gilbert uhamya ko ibikorwa byabo bifitiye inyungu igihugu n’Abanyarwanda (Foto Sezibera A)

Atwine Aline, ahagarariye abakwirakwiza ibicuruzwa bya Forever, avuga ko ibicuruzwa bya Forever byishyura 18% by’umusoro mu kurangura na 15% by’ umusoro mu gucuruza.

Yavuze ko igikoresho gikomeye cyo kumenyekanisha ibicuruzwa bya Forever ari umunwa, kimwe mu byagabanyije ubushomeri mu rubyiruko kuko bidasaba amashuri menshi.

Ati “Ubucuruzi bwa Forever bwafashije urubyiruko kwiga amashuri makuru na kaminuza, byarufashije kurwanya ubukene no kwihangira umurimo.”

Atwine avuga ko ibicuruzwa bya Forever kandi byafashije abanyarwanda kugira ubuzima bwiza kuko ari n’inyongeramirire umubiri ukenera kugira ngo ubeho neza.

Ati “Ibicuruzwa bya Forever bwafashije abantu mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho ndetse n’ubuzima bwiza.”

Avuga ko ibicuruzwa bya Forever bitari umuti, ko ahubwo ari inyongeramirire, asaba abantu kujya bagana muganga igihe barwaye, ariko bakaba bakeneye imirire ifite intungamubiri zihagije.

Nkinamubanzi Jean Pierre, atuye mu Murenge wa Gikondo, Akarere ka Kicukiro, avuga ko amaze imyaka 2 acuruza inyongeramirire za Forever, bikaba byaramuteje intambwe mu buzima.

Ati ” Natangiye gukorana na Forever ndi umusore, ariko nyuma naje kujya mpembwa hakurikijwe abantu nabaga ninjije, kuri ubu ngeze ku mushahara wa 350.000 by’amafaranga y’u Rwanda, nabashije kurongora, mfite abana 2 n’umugore.”

Ibicuruzwa bya Forever byafashije umwana we utarakundaga kurya kugira ubushake bwo gufungura, kuri ubu ngo ameze neza kandi afite imbaraga.

Forever yizihije ibirori by’ imyaka 10 ikorera mu bihugu bya Afurika y’uburasirazuba, ibirori byitabiriwe n’abanyamaryango bayo bo mu bihugu bya Tanzaniya, u Burundi, Kenya, Uganda n’u Rwanda rwabyakiriye.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

One Comment on “Mu myaka 10 Forever yinjirije u Rwanda imisoro ya Miliyari 2.5”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.