Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Mu muhora wo hagati, u Rwanda rwashimwe kwihutisha ubucuruzi

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 13-11-2019 saa 07:23:03
Abagize itsinda ry'Umuhora wo hagati ubwo ryagenzuragauko ubucuruzi mu Rwanda bukorwa, aha ni muri MAGERWA(Foto Sezibera)

Itsinda ry’intumwa zihagarariye ibihugu bine bihuriye ku muhora wo hagati (Central Corridor) rikoresha icyambu cya Dar es Salaam ryashimye impinduka zigenda zikorwa mu bijyanye na serivisi, kubaka ubushobozi bwabyo by’umwihariko rishima u Rwanda kuba rwihutisha izo serivisi gusumbya ibihugu bindi bihuriye kuri uwo muhora.

Ibihugu bine bigize umuhora wo hagati ni u Rwanda, u Burundi, Tanzaniya, na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Kuri iyi nshuro itsinda rihuriweho n’ibyo bihugu byombi rikaba riri mu Rwanda mu rwego rwo kureba no kugenzura uburyo serivisi zo kuvana ibicuruzwa ku cyambu cya Dar es Salaam bikorwa.

Rutagengwa Emmanuel uhagarariye itsinda rishinzwe ubucuruzi mu muhora wo hagati (Central Corridor), avuga ko nyuma yo gusura basanze u Rwanda ruteye imbere mu bushobozi kuko mu gihe bamaze basuye umupaka wa Rusumo bashima uburyo wubatse neza kandi uri kwagurwa.

Rutagengwa Emmanuel uhagarariye Ikigo gishinzwe ubucuruzi mu karere kiswe Umuhora wo hagati (Central Corridor) (Foto Sezibera)

Nk’uko abitangaza, bashimye uburyo umuhanda uturukayo kugera Kayonza nawo uri kwagurwa kandi wubatse neza. Muri rusange, avuga ko ibyo babonye byose byaba imihanda n’inyubako basanze bikozwe neza ku bipimo mpuzamahanga byifuzwa ku rwego rw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Ati: “Iyo ugeze nko mu Rwanda usanga ibintu byihuta cyane ugereranyije no mu bindi bihugu bihuriye mu muhora wo hagati, mbese urebeye mu nzira bicishwamo n’umwanya bifata ku bikorezi kuva bahageze kugeza bahavuye”.

Rutagengwa hamwe n’itsinda bazanye banashimye ko MAGERWA na yo ifite ubushobozi bwo kwakira umubare mwinshi w’amakontineri, inyubako n’aho amakamyo ahagarara ari byiza ndetse banakangurira abacuruzi kuhagana ari benshi.

Ahereye aho bamaze gusura hose, Rutagengwa n’iryo tsinda rihuriweho n’ibihugu bigize uwo muhora wo hagati, yavuze ko imbogamizi zigeze kubaho zigenda zigabanuka ugereranyije n’ibihe byashize, kubera ko ibihugu biri kubaka ubushobozi kandi bikanatangirwa ubuhamya n’abacuruzi ndetse n’abashoferi bajya gutwara imizigo kuko babahamirije ko bishimye.

Rutagengwa avuga ko zimwe mu nshingano z’uwo muhora wo hagati ari ukugenzura ubucuruzi uko bukorwa hagati y’ibihugu byo mu karere harimo u Rwanda, Tanzaniya, u Burundi, na RDC binyuze ku cyambu cya Dar es Salaam

Rutagengwa aira ati: “Mu nshingano z’uwo muhora wo hagati, ni ukugenzura. Buri mwaka tugira itsinda riturutse mu bunyamabanga bwawo, hamwe n’ibihugu biri muri uwo muryango tukagenzura uburyo bikorwa duhereye ku cyambu cya Dar es Salaam, ku mipaka no mu bihugu imbere. Ubu twaje mu Rwanda kugira ngo dusure aho ibicuruzwa binyuzwa nka MAGERWA ndetse no muri Dubai Wood iri Masaka, tureba ibikorwaremezo n’ubushobozi bwo kwakira n’ibicuruzwa biturutse ku cyambu cya Dar es Salaam byinjira mu gihugu n’ibisohoka hanze”.

Ngarambe Thierry uhagarariye ishyirahamwe ry’abikorezi, avuga ko yitabiriye ngo abashe gukurikirana uko iyoroshyabwikorezi rigenda hirya no hino, ndetse arebe neza uburyo habaho kunganirana mu koroshya ubwikorezi mu Rwanda haba mu bacuruzi ndetse n’abikorezi batwara imodoka basura ibigo bitandukanye.

Ngarambe Thierry uhagarariye ishyirahamwe ry’abikorezi mu Rwanda (Foto Sezibera )

Ngarambe yishimira uburyo amakamyo atagitinda mu nzira haba mu kugenzura imizigo bapakiye ndetse n’ukuntu boroherezwa kubibona hakiri kare kandi abandi nabo bakaza kubifata byihuse bidatinze mu bubiko.

Ati: “Inyubako n’uburyo MAGERWA yashyizeho butuma twe dutwaye amakamyo ndetse no kubacuruzi babasha kubona serivisi byihuse kuko mbere hari ubwo ikamyo yamaraga ukwezi igihari biturutse ku mitangire ya serivisi cyangwa imiterere y’imihanda. Hari uburyo bworohereza bwashyizweho kuva ku cyambu cya Dar es Salaam bworoshya ingendo, abashoferi bahagera bakahasanga abakozi b’ibigo by’imisoro n’abandi bashinzwe za gasutamo ku buryo impapuro ziba zujujwe zituma umuzigo wagenda ukagera ku bubiko bw’umukiriya batarinze kugaruka kuko mbere atari ko byahoze”.

Abatwara amakamyo barashima impinduka zabayeho mu bihugu byo mu mhora wo hagati bigatuma serivisi zihuta(Foto Sezibera)

Octavian Oman Kiviro, umuyobozi wungirije mu ishyirahamwe ry’abashinzwe ubwikorezi muri Tanzania, avuga ko mu gihe bamaze basura ahantu hatandukanye ashima uburyo Guverinoma z’ibihugu byose zirimo gushyira imbaraga mu gukora impinduka nziza mu bikorwaremezo, nk’inyubako ku mipaka no mu bigo byazo bishinzwe ubucuruzi bwambukiranya imipaka, imihanda, bigatuma servisi z’ubucuruzi zihuta.

Oman avuga ko uburyo bwiza bwashyizweho mu bihugu bworohereza amakamyo yikoreye bwavanyeho imbogamizi z’impanuka zabagaho bigatuma bitinda. Ashima uburyo ingendo bamaraga mu nzira zagabanutse ugereranyije n’imyaka yashize. Ati: “Ubu biradufata nk’iminsi 7 tuva Dar es Salaam tugera Kigali no gusubiraho mu gihe dutwaye ibicuruzwa, mbere byararengaga”.

Amasezerano yo gushyiraho Umuhora wo hagati yasinywe mu 2006, bitangira gukora mu 2010, kandi ibikorwaremezo birimo imihanda isanzwe n’uwa gari ya moshi birimo kugenda neza.

Octavian Oman Kiviro umuyobozi wungirije mu ishyirahamwe ry’abashinzwe ubwikorezi muri Tanzaniya(Foto Sezibera)

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.