Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Abagore bakomeje kwihangira imirimo babikesha amahirwe igihugu kibaha

Yanditswe na admin

Ku ya Nov 27, 2017

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Leta y’u Rwanda yafashe iya mbere mu gukangurira abagore gutinyuka bakihangira umurimo, na bo bakagira uruhare mu kwiteza imbere no guteza imbere igihugu, kuko igihugu cyari gitangiye kwiyubaka no guhangana n’ingaruka za Jenoside.

Musabyimana Prudencienne, umuboshyi wabigize umwuga

Gahunda ya Guverinoma guhera mu 1994 kugeza  ubu ishyira imbere iterambere ry’umugore mu Rwanda n’ikerekezo  2020  na 2050 yatangiye gutegurwa no  kunozwa,  igaruka kuri  iri hame na gahunda y’imbaturabukungu EDPRS 1, iya 2 n’iya 3  yatangiye gutegurwa,  igaruka kuri iryo hame  ry’iterambere ry’Umunyarwandakazi.

Abagore bagiye bafashwa gutinyuka bakihangira imirimo ariko byahereye ku gufasha abagore guhindura imyumvire bagatinyuka na bo bakumva ko bashoboye.

Musabyimana Prudencienne, umuboshyi n’umuhanzi w’udushya mu birebana n’imitako itegurwa mu byumba by’uruganiriro ndetse akadoda amasakoshi, ni rwiyemezamirimo ukomoka mu  murenge wa Kinyinya,  mu karere ka Gasabo uvuga ko ubu buboshyi bufite aho bumukura naho bumwerekeza mu iterambere.

Musabyimana avuga ko igitekerezo cyo kuboha cyamujemo ashaka guhangana n’imibereho. Agira ati “Nasanze muri iki gihe   mu buzima busanzwe igihe umuntu arangije kwiga kubona  akazi  biba bitoroshye. Ni bwo nagize igitekerezo cyo kwihangira umurimo wabasha kumfasha kuko naje kubona gushaka akazi bitanyorohera”.

Ubusanzwe Musabyimana ngo akunda ibintu by’ububoshyi  aboha za napero akoresheje koroshi. Mu iterambere avuga ko anoza akazi ngo byatumye  umwe mu  mushinga wafashaga abana b’imfubyi  umuha akazi. Ibi byatumye arushaho gukomeza  kwiyungura  ubumenyi mu birebana  n’imyuga, yiga imashini zidoda imipira y’abanyeshuri  bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, ndetse rimwe na rimwe akabona isoko  ku bigo bimwe na bimwe  cyangwa ku babyeyi babishaka.

Akomeza avuga ko uretse ibi, agenda  akora udushya ku buryo  akora amwe mu masakoshi yakundaga kuboneka aturutse mu bihugu bya Kenya na Uganda.  Avuga ko ariko atabakopeye  ahubwo ko  akora  ibyiza kubarusha.  Akomeza avuga ko hari  icyo ububoshyi  bumaze kumugezaho. Ati “Icyo bimaze kungezaho  ni uko mbasha kwishyurira abana amashuri, mfite abana babiri barangije amashuri yisumbuye”. Uretse ibi,   ngo mu kwezi hari ubwo akunze kutajya munsi y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 ndetse rimwe na rimwe akayarenza.

MUKAGAHIZI ROSE