Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Mu mezi 9 inyungu ya Banki ya Kigali yazamutseho 11.1%

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 30-11-2018 saa 17:55:30
Rumanyika Desire, ushinzwe ibikorwa muri Banki ya Kigali PLC asobanurira itangazamakuru uko iyo banki yakoze mu mezi ikenda ashize uyu mwaka wa 2018 (Foto Gisubizo G)

Banki ya Kigali (BK GROUP PLC) yatangaje ko mu mezi ikenda y’uyu mwaka wa 2018 yungutse amafaranga miliyari 19.7, zingana na 11.1% ugereranyije n’amezi nk’ayo mu mwaka ushize.

Iyi banki isobanura ko byatewe cyane cyane n’inyungu ziva mu nguzanyo zihabwa abakiriya no guteza imbere servisi z’ikoranabuhanga.

Mu kiganiro ubuyobozi bukuru bw’iyi banki bwagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2018, umuyobozi ushinzwe ibikorwa, Rumanyika Desiré, yavuze ko izo nguzanyo rusange zihabwa abakiriya ziyongereyeho 10.6%, zigera kuri miliyari 500.7 muri ayo mezi ikenda ashize.

Yakomeje agira ati “Amafaranga abakiriya bacu n’abandi bantu bose bagana Banki ya Kigali PLC yabikijwe nayo yariyongereye, agera kuri miliyari 492.3, yiyongereyeho 3.1%.

Ishusho rusange y’umutungo wa Banki ya Kigali PLC nayo yarazamutse, igera kuri miliyari 763.5, hiyongereyeho 5% ugereranyije n’umwaka washize.”

Umuyobozi w’ishami ry’imari muri Banki ya Kigali PLC, Nshimiyimana Samuel, yongeyeho ko muri iyi minsi Banki ya Kigali PLC ishyize imbere ibijyanye n’ikoranabuhanga, mu rwego rwo gukomeza gukangurira abakiriya bayo kubona serivisi ziciye mu ikoranabuhanga bakoresheje telefone na mudasobwa nk’uko bagerageje gushyira serivisi zose mu ikoranabuhanga.

Ati “Nta mpamvu yo kuza gutonda umurongo kuri banki kuko serivisi zose zabegerejwe biciye mu ikoranabuhanga. Kuba inguzanyo zacu zariyongereye cyane, ku 10.6%, byatewe nuko hari abakiriya benshi bagiye bafata inguzanyo baciye kuri telefone mu buryo bushyashya bwa B Quik, ushobora kwiguriza amafaranga atarenze ibihumbi 500 biciye kuri telefone. Byongereye n’umubare w’abatugana, abantu batugana kuko abantu benshi baratugannye kubera iyo mpamvu; ni byiza kuko bigenda biteza imbere banki yacu ndetse n’ubukungu bw’igihugu muri rusange.”

Rumanyika Desire, ushinzwe ibikorwa muri Banki ya Kigali PLC asobanurira itangazamakuru uko iyo banki yakoze mu mezi ikenda ashize uyu mwaka wa 2018 (Foto Gisubizo G)

Iyi banki yaboneyeho kubwira abakiriya bayo n’abandi bose muri rusange ko ejo hashize tariki ya 30 Ugushyingo yatangiye gucuruza imigabane yayo ku isoko ry’imari rya Nairobi muri Kenya, nyuma y’aho abantu benshi baguze imigabane yayo yari yashyizwe kuri iryo soko irenga hafi miliyoni 200 yavuyemo miliyari hafi 60 ikaba yose yaraguzwe bityo iyi banki ikaba ibaye iya mbere mu Rwanda igize isoko rinini mu karere aho umuntu ashobora kuba ari muri Kenya cyangwa mu Rwanda akagura imigabane yayo nta kibazo.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.