Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Mu mezi 6 ashize RSSB yungutse miriyari 25

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 18-02-2019 saa 08:23:55
Izi ni inzu zubatswe na RSSB mu buryo bw'ishoramari ry'igihe kirekire ( Foto James)

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB), Tusabe Richard, atangaza ko mu mezi 6 ashize RSSB yagize urwunguko rungana na miriyari 25 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi Tusabe yagaragarije itangazamakuru urwunguko rwabonetse n’intego y’urwunguko ku yandi mezi 6 ari imbere.

Yagize ati “Mu mezi atandatu ashize kugeza mu kwezi kwa 12/2018 twungutse miriyari 25 z’amafaranga y’u Rwanda, dufite intego ko mu mezi atandatu yandi ari imbere tuzunguka agera kuri miriyari hafi 60 z’amafaranga y’u Rwanda, ni mu rwego rwo gukora ibikorwa bifitiye abanyamuryango akamaro.”

Tusabe kandi yavuze ku ishoramari rikorwa na RSSB, ahera ku byinjizwa n’abanyamuryango mu bice byose.

Avuga ko mu mezi atandatu ashize RSSB yari ifite intego yo kwinjiza abakoresha bashya 1.400 n’abakozi bashya 110.000 baza biyongera ku basanzwemo, ngo hinjiye abakoresha 507 n’abakozi 68.828 bangana na 72% ku bakozi, muri rusange abakozi n’abakoresha binjiye ngo bari ku kigero cya 118%.

Mu bijyanye n’ubuvuzi ngo RSSB yari ifite intego yo kwinjiza abanyamuryango bashya 7.000, abinjiye bangana na 7.271.

Muri gahunda y’ ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweri, abishyuye imisanzu bavuye kuri 84.5% bagera kuri 85.6% mu mezi 6.

Mu bijyanye n’amafaranga yagombaga kwinjira muri rusange, Tusabe avuga ko RSSB yari ifite intego yo kwinjiza miriyari 163 mu gihe cy’umwaka, mu mezi 6 ikaba yari ifite intego yo kwinjiza agera kuri miriyari 82, ariko ayinjiye muri ayo mezi 6 agera kuri miriyari 85 z’amafaranga y’u Rwanda angana na 105%.

Mu gice k’ishoramari, RSSB yateganyaga kwinjiza miriyari 59 ku mwaka wose, mu mezi atandatu bari bafite intego yo kwinjiza miriyari 29 z’amafaranga y’u Rwanda, ayinjiye ni miriyari 32.5 zingana na 110%.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB avuga kandi ko hari amafaranga yiyongereye aturutse mu gikorwa cyo kwishyuza abari barimo imyenda RSSB, ahinjiye angana na miriyari 3 mu mezi 6.

Tusabe avuga ko RSSB yateganyaga gushora imari ingana na miriyari 464 mu mwaka, naho mu mezi atandatu hateganywaga ishoramari rya miriyari 302, imari yashowe muri icyo gihe cy’amezi 6 ngo ingana na miriyari 206, zingana na 89%.

Yagize ati “N’ubwo twinjiza amafaranga mu isanduku ya RSSB, hari n’ayo dusohora mu gihe cyo kuvuza abanyamuryango, kubagurira imiti no gushora imari mu mishinga minini y’igihe kirekire.”

Izi ni inzu zubatswe na RSSB mu buryo bw’ishoramari ry’igihe kirekire ( Foto James)

Yakomoje kuri miriyari 96 zagombaga gusohoka mu gihe cy’umwaka, naho mu mezi atandatu intego yari ihari ikaba yari iyo gusohora amafaranga angana na miriyari 47 z’amafaranga y’u Rwanda, ayasohotse mu mezi atandatu akaba ari miriyari 54.2 z’amafaranga y’u Rwanda angana na 114%.

Muri gahunda yo kwizigamira by’igihe kirekire (Ejo Heza), Tusabe avuga ko hakirimo icyuho cy’abantu biyandikishije ari benshi, ariko abamaze gutanga ubwizigame bwabo akaba ari bake cyane.

Abiyandikishije mu kigega Ejo heza ni hafi 38.000 abamaze gutanga ubwizigame bwabo ni 8.000 gusa, naho umutungo umaze kugera muri icyo kigega ungana na miriyoni 34 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi wa RSSB yemeza ko hafashwe ingamba zo kurushaho kunoza serivisi zihabwa abanyamuryango b’iki kigo harimo n’ikoranabuhanga mu kongera serivisi iki kigo gitanga n’ishoramari rikorwa na cyo.

Ubwubatsi bw’inzu ni rimwe mu ishoramari rikorwa na RSSB (Foto James)

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.