Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Mu kwirinda ibiza, Leta ifite gahunda y’imiturire inoze

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya May 4, 2018

Imvura y’itumba yatangiye mu mezi ashize, kugeza ubu imaze guhitana ubuzima bw’abaturage barenga 180, ndetse Hegitari 4000 zihinzeho imyaka yangirikiye mu mirima, ibiraro byinshi, imihanda, amazu, imitungo inyuranye byarangiritse. Mu kwirinda ibi biza Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko hari gahunda y’imiturire inoze.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Kaboneka Francis, avuga ko abahuye n’ibiza bacumbikiwe (Foto James R.)

Ibi, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Kaboneka Francis yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru ejo hashize ku ya 3 Gicurasi 2018.

Yavuze ko uyu mwaka haguye imvura nyinshi kuko yahereye mu kwezi k’Ukwakira 2017 ikagwa idahagaze. Ikaba ikomeje kwangiza byinshi.

Ati “Ubundi twari tumenyereye ko hari amezi imvura itagwamo nko mu kwa mbere, mu kwa Kabiri ariko ayo mezi yose imvura yaraguye”.

Akomeza avuga ko kugeza ubu hari ikibazo cy’akajagari mu miturire ariko hakaba hari gahunda y’imiturire inoze, nko gutuza abaturage mu buryo busobanutse aho Leta ishoboye bijyanye n’amikoro ikubaka amazu atandukanye n’ubu kandi ngo biracyakorwa.

Abatuye mu manegeka nka bamwe mu bakunze kugirwaho ingaruka z’ibiza, Minisitiri Kaboneka abasaba kuhimuka, ati “Turasaba abaturage bishoboye bari mu manegeka ko bava muri ayo manegeka aho gutegereza ko barinda kuvayo ari uko bahuye n’ibiza, hari imidugudu yakaswe izwi bagomba kubakamo ijyanye n’igishushanyombonera ariko hanabereye ubuzima bwabo kugira ngo batagira ikibazo.

Ibyo byose bikorwa mu nyungu zo kurengera ubuzima bw’abaturage, mu nyungu zo gukoresha neza ubutaka kugira ngo tubone aho dushobora kubaka n’aho dushobora gukorera ibindi bikorwa”.

Ku basenyewe n’ibiza, Minisitiri Kaboneka atangaza ko kugeza ubu bacumbikiwe n’abandi Banyarwanda ndetse n’inzego za Leta. Ati: “Abangirijwe n’ibiza hari abacumbikiwe n’abandi Banyarwanda, abaturanyi babo, inshuti cyangwa abavandimwe, hari abakodesherejwe n’Inzego za Leta cyane Inzego z’Ibanze abatabonye aho bacumbika barakodesherejwe”.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yo itangaza ko imyaka yangijwe n’ibiza ifite agaciro hafi miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda (4,000,000,000 Frws). Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri ushinzwe ubuhinzi Nsengiyumva Fulgence avuga ko iri hinga ryo kuva mu kwezi kwa Mutarama kugeza muri Kamena abaturage bitabiriye ihinga ku buryo bugaragara.

Ati “Byaragaragaraga ku misozi ndetse no mu bibaya ko abaturage bahinze, ubu niba byaragiye bitwawe n’ibiza si igihe cyo kongera ku bisubizaho ahubwo turitegura kubafasha mu ihinga ritaha, ariko na none bashobora guhingamo ibijumba, imboga”.

Abangirijwe n’ibiza bazafashwa

Nsengiyumva avuga ko hari gahunda yo gufasha imiryango yagize ibibazo by’ibiza bafatanyije na Minisiteri ishinzwe Ibiza n’Impunzi ndetse n’uturere. Ati “Muzi ko tugira ikigega k’ingoboka kigoboka abaturage bagize ibibazo Leta yagishyizeho ubu tukaba dufite ibiribwa cyane cyane ibishyimbo n’ibigori. Iki kigega gifite toni zirenga ibihumbi 7 z’ibigori, kikagira na toni zirenga ibihumbi 4 by’ibishyimbo, icyo gihe Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ifatanyije n’inzego dushobora kugoboka abantu bagize ibibazo nk’ibyo”.

Minisiteri y’Ibidukikije isaba Abanyarwanda kwita no guha agaciro amakuru y’iteganyagihe bahabwa n’Ikigo k’Igihugu k’Iteganyagihe kugira ngo barusheho kumenya uko bahangana n’ibiza bishobora guterwa n’imvura igiye kugwa. Ikindi kandi isaba Abanyarwanda gufata amazi ava ku bisenge by’inzu no gutera amashyamba.