Kigali-Rwanda

Partly sunny
20°C
 

Mu itangwa rya serivise, abaturage 96% bishimira Irembo

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 13-11-2019 saa 08:46:03

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, muri raporo yarwo y’umwaka 2018/2019 rwashyikirije Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi kuwa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2019, igaragaza ko muri rusange Abanyarwanda bagera kuri 96% bishimira serivise zitangwa n’urubuga rw’ikoranabuhaga, Irembo.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Usta Kaitesi, avuga ko mu isuzuma RGB yakoze mu mwaka w’ingengo y’imari ushize basanze  Abanyarwanda bagera kuri 88% bakoresha internet, 85.3% bifashisha aba ‘agent’ babafasha mu by’ikoranabuhanga kubona serivise z’Irembo, mu gihe 11.2% bakoresha terefone zabo.  Ati “Muri rusange isuzuma twakoze ryerekana ko 96% bashima serivize zitangwa n’Irembo nubwo hatabura bimwe mu bibazo nka internet itihuta, uduce tumwe tutagira umuriro n’ibindi.”

Ku zindi serivise, akomeza agira ati “Ku byerekeranye n’isuzuma ku mitangire ya serivise mu nzego zihariye by’umwihariko kugeza amazi meza ku baturage, twasanze harimo ibibazo birebana ahanini n’iyubahirizwa ry’ibiciro bigenwa na RURA, aho mu bo twabajije abagera kuri 27% bavuga ko ibiciro bya RURA byubahirizwa, mu gihe 73% bavuga ko bitubahirizwa aho ni ku mavomero rusange, naho abagera kuri 46% bavuga ko batazi ibiciro by’amazi.

Ku birebana n’imiyoboro rusange yifashishwa kugeza amazi meza ku baturage abagera kuri 65% bavuga ko imiyoboro yabo ikora neza, naho 24% idakora neza, 11% bavuga ko idakora na mba.”

Depite Nyirahirwa Veneranda watanze ibitekerezo kuri iyo raporo, yanenze tumwe mu turere tuza inyuma mu mitangire ya serivise, asanga MINALOC nk’urwego rushinzwe kureberera uturere nk’utwo n’izindi nzego zagombye kwifashisha ayo makuru bakagira igikorwa bigakosoka.

RGB yagaragarije Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ko Akarere ka Kayonza ariko kaje ku mwanya wa nyuma, aho abaturage batishimiye imitangire ya serivisi n’imiyoborere bahawe mu mwaka wa 2019, naho Akarere ka Rulindo kaza ku mwanya wa mbere.

Kuri serivise z’Irembo zishimirwa n’abaturage, Murengezi Bonfasi usanzwe akoresha murandasi yo muri siberi kafe yo mu kagari ka Kanserege mu murenge wa Gikondo, asanga Irembo ryaraje ari igisubizo haba ku byiciro by’abaturage baba basaba serivise zitandukanye nk’abasaba impushya zo gutwara imodoka, kwishyura umuriro w’amashanyarazi, ibyangombwa by’ubutaka n’ibindi.

Yagarutse ku mbogamizi inzego zibishinzwe zikwiye kwitaho cyane nk’ibikorwa remezo bigomba guhabwa imbaraga kugira ngo murandazi ige iboneka yihuta, ibice bitagira umuriro, ndetse n’ibigo by’itumanaho bikoroshya ibiciro bya terefone zigezweho ziba zifite internet kugira ngo abaturage bazitunge ari benshi.

Nk’uko raporo ya RGB yabigaragaje, dore uko uturere dukurikirana mu manota  ku birebana  n’imitangire ya serivisi: Rulindo 74.64%, Gicumbi 74.01%, Burera 73.93%, Kamonyi 73.86%, Gakenke 73.58%, Rwamagana 73.54%, Musanze 72.82%, Nyarugenge 71.82%, Rutsiro 71.74%, Bugesera 71.67%, Ngoma 71.65%, Kirehe 71.49%, Nyabihu 71.40%, Gasabo 71.37%, Rusizi 71.24%, Ngororero 71.21%, Nyamasheke 71.17%, Nyaruguru 70.83%, Karongi 70.11%, Gisagara 69.73%, Muhanga 69.57%, Ruhango 68.68%, Nyagatare 67.81%, Nyamagabe 67.49%, Nyanza 67.12%, Rubavu 66.95%, Huye 66.77%, Kicukiro 66.60%, Gatsibo 63.89%, Kayonza 62.31%.

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.