Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Mu ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri bungukiye byinshi mu mikino yateguwe na EU

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 13-03-2018 saa 07:36:00
Abana biga kuri EP Espoir bishimira igikombe begukanye

Ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri (FRSS) rifatanyije n’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) bateguye irushanwa ry’abana  bari munsi y’imyaka 12 mu mupira w’amaguru.

Abana biga kuri EP Espoir bishimira igikombe begukanye

Iri rushanwa ryabaye  tariki 10 kugeza 11 Werurwe 2018 ribera mu turere 6 turi mu bice (League). Utu turere ni Nyarugenge (Ligue Centre 1),  Muhanga (Ligue Centre 2), Huye (Ligue Sud),Rubavu (Ligue Ouest), Musanze (Ligue Nord ) na Rwamagana (Ligue Est).

Uko irushanwa ryari riteguye

Muri karere abana 160 baturutse mu bigo 16 ni bo bagombaga  kwitabira iri rushanwa kuko ikipe yari igizwe n’abakinnyi 10 barimo abakobwa 3 n’abahungu 7. Umukino wagombaga  kumara iminota 30 ni ukuvuga ibice bibiri by’iminota 15. Aba bana bakiniraga ku kibuga cya metero 45 kuri 28 kandi mu kibuga hagakina abakinnyi 7 kuri buri kipe, abasimbura 3 basigaye nabo umukino ukarangira nabo bakinnye.

Abana bagaragaje impano zidasanzwe

Muri Rwamagana ahari  hateraniye abana bavuye mu bigo 15, ikipe y’ishuri rya Espoir  ni yo yegukanye igikombe itsinze GS St Aloys igitego 1-0. Naho Friends of Children iba iya 3.  Amakipe yatsinzwe nayo yahawe ibikombe ndetse n’imidali. Ikipe ya mbere mu zatsinzwe yabaye EP Munyiginya, iya kabiri iba EP Islamic naho iya 3 iba La Decouverte.

Nyuma y’iyi mikino, uwari uhagarariye EU akaba ari umuyobozi ukuriye ishami rya Politiki ndetse n’itangazamakuru,  Ondrej Simek  yatangaje ko   iki gikorwa kiri mu byo EU itegura  akaba ari ukugira ngo aba bana rimwe na rimwe batabona umwanya wo gukina bisanzure bakine. Yakomeje avuga ko ari n’umwanya mwiza wo kwereka abayobora siporo mu mashuri ko aba bana bafite impano.

Ondrej Simek  yavuze ko basanzwe babitegura mu bindi bihugu ariko mu Rwanda bikaba byari ubwa mbere gusa  yizeza ko bizakomeza.

Uhereye ibumoso ni Furere Rudasingwa Camille,uwari uhagarariye EU akaba umuyobozi ukuriye ishami rya Politiki ndetse n’itangazamakuru,Ondrej Simek na Gatete ushinzwe siporo mu mashuri mu Ntara y’uburasirazuba

Umuyobozi wa GS St Aloys Rwamagana akaba ari na Visi Perezida  w’ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri, Furere Rudasingwa Camille yatangaje ko iki gikorwa ari ingirakamaro kuko byaberetse ko hari abana benshi kandi bafite impano.

Agaruka kuri iri rushanwa by’umwihariko yavuze ko abana b’abakobwa  batinyutse bagakinana n’abahungu  akaba asanga bagiye gushyira imbaraga mu bana kuko n’ubundi abakinnyi bakuru baba batangiye gukina ku rwego rwo hejuru.

Furere Rudasingwa  avuga ko n’ubwo EU yatangije iki gikorwa  bo bagomba  gukomeza gukurikirana aba bana bakabashyiriraho   amarushanwa mu byiciro byabo.

Ikipe ya Espoir ikina na GS St Aloys ku mukino wa nyuma

Gatete Ephrem ukuriye ibikorwa bya siporo yo mu mashuri mu Ntara y’Iburasirazuba  nawe ashimangira ko iri rushanwa ryaberetse ko imikino igomba gutangirira hasi. Yakomeje avuga ko  ubusanzwe imikino mu mashuri yabaga mu byiciro bitatu birimo U-15 izamo abana  bo mu mashuri abanza, U-17 na U-20 izamo abana bo mu mashuri yisumbuye.

Abana ba GS St Aloys nibo babaye aba kabiri

Kuri ibi ariko, Gatete avuga ko mu mashuri yisumbuye abana  basigaye batangira mu mwaka wa mbere bafite imyaka 10,11 cyangwa 12 bityo ugasanga ntaho abarirwa akabura umwanya wo gukina kuko ntiyasubira gukina mu mashuri  abanza,  bakaba baremeje ko ikiciro cya U-15 cyajya gikinwa no mu mashuri abanza no mu mashuri yisumbuye.

 

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.