Kigali-Rwanda

Partly sunny
28°C
 

Mu ikoranabuhanga hakenewe kugaragaza ibikorwa-Nsengimana

Yanditswe na admin

Ku ya 16-11-2017 saa 07:45:13
Minisitiri w'Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana yasabye abafite imishinga y'ikoranabuhanga kuyishyira mu bikorwa (Foto Niyonsenga S.)

Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Nsengimana Jean Philbert, yatangaje ko nta gahunda ihari yo gutera inkunga ibitekerezo by’urubyiruko mu ikoranabuhanga, aboneraho gusaba abantu bose kutarambiriza ku nkunga ahubwo bakita ku bufatanye kuko ari bwo bushoboka kandi abafite ibitekerezo bagatangira kubishyira mu bikorwa kuko ari bwo babona ababafasha.

Ibi Minisitiri Nsengimana yabivuze ejo hashize mu nama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’ibigo bito n’ibiciriritse (SMEs) aho yemeje ko byoroshye ko umuntu yakwemera kwifatanya n’undi ufite igitekerezo kiza cyatangiye gushyirwa mu bikorwa, yavugaga ku mishinga cyane cyane y’ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana yasabye abafite imishinga y’ikoranabuhanga kuyishyira mu bikorwa (Foto Niyonsenga S.)

Yagize ati “Dushaka umuntu ufite igikorwa, nta bwo ari ufite igitekerezo. Ni umuntu ufite igikorwa cyabyawe n’igitekerezo. Ndagira inama umuntu ufite igitekerezo kugishyira mu bikorwa, nta bwo umuntu azajya yirirwa afite igitekerezo mu mpapuro akizengurukana avuga ngo akeneye inkunga. Igitekerezo cyo mu ikoranabuhanga kiba gikeneye kugaragazwa uko kizakorwa, nta gitekerezo k’ikoranabuhanga kizagusaba igishoro cya miliyoni 10, ugomba kumenya gutangira akantu kakiri gato ariko ukaba werekana igikorwa.

Nta muntu ugura igitekerezo ahubwo areba igikorwa. Ufite igitekerezo akabura imbaraga nashake mugenzi we babe babiri cyangwa batatu batangire babishyire mu bikorwa, n’ubwo kaba agakorwa gato nta we uzagasuzugura.”

Akomeza avuga ko kuri ubu hafashwe gahunda yo kudatera inkunga ibitekerezo kuko igitekerezo ubwacyo kiba kidahagije. Ati “Tureba mu rubyiruko abafite ibitekerezo, ubushake n’ubushobozi kuko igitekerezo ubwacyo nta bwo kigera kure. Tuve ku ijambo inkunga ahubwo dukoreshe ijambo ubufatanye, iyo ufite icyo uzana n’undi afite icyo akeneye kandi ugifite muhuriza hamwe ni bwo mushobora gutera imbere. Iyo mitekerereze yo kubaza ngo inkunga izaza ryari tuyiveho, n’abakera barabivuze ngo ak’imuhana kaza imvura ihise.”

Yabihereye ko ubwe akunda guhura n’urubyiruko rumugana rumwereka imishinga myiza y’ikoranabuhanga rufite ariko rukamugaragariza ko rudafite ubushobozi.

Kimwe n’abandi bitabiriye iyi nama yiga ku iterambere ry’ibigo bito n’ibiciriritse binyuze mu gukorana n’amabanki, bemeza ko kuba hari ubushake bwa za Guverinoma mu bihugu by’Afurika, hakaba urubuga rwo kwigaragarizaho no kuba isi yose kuri ubu yerekeje amaso ku ikoranabuhanga bikwiye kubera urubyiruko impamvu nziza yo kuba rwatangira gutekereza uko rwakora imishinga ikavanwa ku mpapuro igashyirwa mu bikorwa.

Umwe mu bitabiriye inama, Umutoni Chantal, yagize ati “Bamwe mu rubyiruko baracyafite ubwoba, icyo nababwira ni uko dufite umugabane ukizamuka mu bintu byose ku buryo natwe aho ari ho twahera tuzamura imishinga yacu, kuba dufite ibihugu byumva neza akamaro k’ikoranabuhanga nk’u Rwanda ni andi mahirwe nayo akeneye kubyazwa umusaruro.”

Ku ruhande rw’u Rwanda mu korohereza abafite imishinga iciriritse y’ikoranabuhanga hashyizweho ibigo nka KLab ndetse hanatangizwa ‘Youth Connect’ ifasha urubyiruko rufite imishinga myiza y’ikoranabuhanga igaterwa inkunga.

Minisitiri Nsengimana avuga ko ikigo cya KLab kimaze kunyurwamo n’urubyiruko rugera ku 1 400 kandi kimaze kubyara ibigo 60 by’ubucuruzi.

NIYONSENGA SCHADRACK

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.