Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

#Kwibuka25: Mu ijoro ryo kwibuka, hasobanuwe impamvu yo kwibuka

Yanditswe na Mugabo Lambert

Ku ya 08-04-2019 saa 09:35:38
Minisitiri w'Ubutabera Johnston Busingye, ageza ijambo rye ku bitabiriye ijoro ryo kwibuka

Nyuma y’urugendo rwo kwibuka “Walk to Remember” rwabereye mu Mujyi wa Kigali, rugasozwa n’ijoro ryo kwibuka, hasobanuwe impamvu yo kwibuka.

Uru rugendo rwitabiriwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed, Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi Charles Michel, Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria, inshuti z’u Rwanda zinyuranye, urubyiruko n’abandi.

Mu muhango w’ijoro ryo kwibuka, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye, yavuze ko hazakomeza kubaho kwitabira ibikorwa byo kwibuka hirya no hino mu gihugu.

Asobanura kwibuka n’impamvu yabyo, yagize ati: “Turabizi twese ko kwibuka ari umuco wacu w’Abanyarwanda. Kuva kera gupfusha uwo wakundaga bikurikirwa no gusurwa n’inshuti n’abavandimwe.”

Akomeza agira ati: “Turibuka kuko twagize amahirwe hakagira abarokoka, turabafata mu mugongo”.

Busingye yavuze ko kwibuka ari ugukomeza kubaka mu bato n’abazavuka ubutwari bw’uko ibintu nk’ibyo bitazongera ukundi, kandi abantu bibuka kugira ngo Umunyarwanda atazongera kwishora mu byabaye, no kwigira ku mateka hubakwa u Rwanda Abanyarwanda bifuza.

Minisitiri Busingye kandi yakomeje avuga ko kwibuka ari ugukomeza kubaka ubunyarwanda, kugira ngo Abanyarwanda batazibagirwa, hakagira ubaca mu rihumye, akabazanamo ingengabitekerezo ya Jenoside. Yasabye abanyarwnada guhangana n’ingaruka za Jenoside, bagakomeza guhererekanya urugendo rwo kubaka u Rwanda.

Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, Perezida wa IBUKA, umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko kwibuka bifata mu mugongo abarokotse Jenoside, bikabongerera imbaraga, kandi ko bibibutsa ko bafite igihugu kibafasha komora ibikomere byatewe na Jenoside.

Ati “Tumaze imyaka 25 dukora urugendo rwo kwiyubaka, byabaye umwitozo utoroshye”. Yavuze ko abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bagerageje kubana mu mahoro n’abandi, bitabira imirimo y’Inkiko Gacaca, bahakura amakuru y’ababo bishwe bashobora kubashyingura. Ati “Abashinjwe icyaha cya Jenosiode bashyikirijwe ubutabera, icyaha bagihamywa bagahanwa.” Gusa avuga ko abacitse ku icumu rya Jenoside bahuye n’ibibazo binyuranye, kuko Jenoside yasize imfumbyi n’abapfakazi, imitungo yabo yarasahuwe, n’ibindi.

IBUKA ikaba ishimira Perezida Paul Kagame watanze umurongo watumye abarokotse Jenoside bahitamo ubuzima aho guheranwa n’agahinda. Prof. Dusingizemungu avuga ko bahuriye mu miryango inyuranye, batunganya ibikorwa byo kwibuka, bagaharanira ubutabera, bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Ibi ngo byatewe n’uko Leta y’u Rwanda yabigizemo uruhare, ishyiraho ikigega FARG kita ku barokotse Jenoside batishoboye, imfubyi ziriga, intwaza zitabwaho, n’ibindi. Avuga ko hari ikizere ko ibitarabonerwa umuti bizakemuka.

Prof. Dusingizemungu yasabye abashyitsi bari aho gusobanurira amahanga uko urugendo abarokotse Jenoside banyuzemo rugoye kandi rubabaje, bityo bakazafasha guta muri yombi ababa mu bihugu bitandukanye bakekwaho icyaha cya Jenoside.

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye, ageza ijambo rye ku bitabiriye ijoro ryo kwibuka

Umwanditsi:

Mugabo Lambert

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.