Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Mu gihembwe k’ihinga 2019A, imbuto zizahingwa 50% zizatuburirwa mu Rwanda- Dr Mukeshimana

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya 21-02-2018 saa 07:13:28
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Mukeshimana Geraldine

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi   Dr Mukeshimana Geraldine  yabwiye abagize Inteko rusange y’Abadepite  ko mu ntangiro z’igihembwe k’ihinga A cya 2019, u Rwanda ruzaba rugeze ku kigero gishimishije mu birebana no kwihaza ku mbuto kuko 50% by’izizahingwa zizaba  zatuburiwe  mu gihugu.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Mukeshimana Geraldine

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana yabivugiye mu Nteko Ishinga Amategeko ubwo  we na  Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda,   bari batumijwe n’Inteko ku bibazo Abadepite babonye mu ngendo bagiriye hirya no hino mu gihugu.

Bimwe mu bibazo Abadepite babonye bagejeje ku baminisitiri, ni iby’imbuto ituruka hanze bigahenda Leta, n’ifumbire bagenerwa bitinda kugera ku bahinzi, ugasanga zimwe  zitujuje ubuziranenge, imbuto zangirikira mu bubiko n’ibindi.

Asubiza ibibazo by’Abadepite, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana avuga ko nta mbuto zitujuje ubuziranenge zikinjira mu gihugu ndetse ko gahunda yo kuzitunganyiriza mu Rwanda igeze ku kigero gishimishije,  yibutsa ko  hari amoko menshi y’imbuto z’ibihingwa bitandukanye bihingwa mu Rwanda azaba  yabonetse.

Ati:“Nta mbuto zitujuje ubuziranenge  ubu zikinjira mu gihugu ndetse ko gahunda yo kuzitunganyiriza mu Rwanda igeze ku kigero gishimishije kuko mu gihembwe k’ihinga cya 2019 A imbuto abahinzi bazakoresha ni izizaba zatuburiwe mu gihugu kuko tugeze ku kigero cya 50 %.’’

Naho ku bibazo by’imbuto zitujuje ubuziranenge, zajyaga ziza mu Rwanda, avuga ko icyo kibazo cyakosowe. Ati:“Hari ingufu zashyizwe mu bijyanye n’ubugenzuzi ku buryo imbuto yose yinjira mu gihugu iba yujuje ibipimo by’ubuziranenge. Nta mbuto n’imwe ikinjirana indwara kuko twashyize imbaraga nyinshi mu bugenzuzi. ‘’

Ku birebana n’ingamba zo gutuburira imbuto mu Rwanda,   Minisitiri Mukeshimana   yibukije Abadepite ko hari icyatangiye gukorwa,    asobanura ko  imbuto y’ibirayi, iy’imyumbati, soya, ingano, ibishyimbo n’ibigori zahinzwe mu gihembwe k’ihinga gishize, zose zari zatuburiwe mu Rwanda. Ngo imbuto z’ibigori ni zo zari nke, zari zigeze ku kigero cya 25% zingana na toni 600, icyakora bigiye gutungana vuba aha.”

Ku byerekeranye n’ikibazo k’imbuto zangirikira mu bubiko n’izajyaga ziva hanze  yagize ati:“Kuva mu 2007 kugeza mu 2014 hagiye habaho ibibazo ku mbuto zabaga zatumijwe hanze ariko ko kuva zatangira gutuburirwa mu Rwanda ikizere cyo kumera kiri kuri 85%.

Guhera   mu gihembwe k’ihinga A cya 2015, ubucuruzi bw’imbuto bweguriwe abikorera, Leta ikajya yishyura nkunganire gusa.

 

Umwanditsi:

TWAGIRA WILSON

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.