Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Mu cyumweru k’irangamimerere, abatarengeje imyaka 18 bazandikwa

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Jul 31, 2018

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko yongeye gushyiraho icyumweru k’irangamimerere, ababyeyi n’abandi bireba bakandikisha abana bari munsi y’imyaka 18 bacikanwe kwandikishwa mu bitabo by’irangamimerere ku mirenge kugira ngo bifashe igihugu mu igenamigambi gikora.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Nyirasafari Esperance ibumoso n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr. Mukabaramba Alvera

Byatangajwe mu kiganiro cyahuje Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango hamwe n’itangazamakuru ejo hashize, tariki ya 30 Nyakanga 2018.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr. Mukabaramba Alvera, yavuze ko icyumweru nk’icyo giheruka mu mwaka wa 2016 nyuma yo kubona ko hari ibibazo bitandukanye muri serivisi z’irangamimerere aho wasangaga ababyeyi benshi batarandikishije abana mu bitabo by’irangamimerere, abandi batarandukuza abapfuye, no gusezerana ku babana badakurikije amategeko y’igihugu.

Ati “Muri uku kwezi twabonye ko hari abantu bakeneye serivisi cyane twakomeje kugenda twongera; bwa mbere byari ukwezi kumwe icyo gihe kugira ngo abantu bakomeze babone serivisi bakeneye mu irangamimerere.”

Dr. Mukabaramba yatanze urugero rugaragaza uko abantu bakeneye igihe kihariye cyo gukemura ibibazo bikiri mu irangamimerere, yifashishije imibare y’ubukangurambaga bwakozwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango kuva tariki ya 23 Gicurasi kugeza 22 Kamena 2018.

Ati “Muri uko kwezi kumwe, mu Ntara y’Iburasirazuba yonyine hasezeranye imiryango 7000, handikishwa abana 23 406. Urumva ko iki gikorwa kirakenewe, abaturage bagomba kukimenya, tugomba kubakangurira ibyo itegeko riteganya”.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance, yavuze ko abantu bakwiye kuba babyumva ko ari uburenganzira bahabwa n’itegeko bwo kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere.

Yakomeje avuga ko ku babyeyi babana batarasezeranye, abana babyaye bagomba kwandikishwa kuko nta mwana n’umwe ugomba kutandikwa mu buryo ubwo ari bwo bwose yaba yaravutsemo.

Ibiteganyijwe muri iki cyumweru k’irangamimerere birimo kumenyekanisha akamaro k’irangamimerere rikozwe neza, uko rifasha mu igenamigambi no ku gihugu, kwegerezwa serivisi z’irangamimerere abaturage, cyane cyane abacikanwe, imirenge ikazagenda itegura uburyo yakwegera abaturage aho batuye, gukangurira abaturage kwiyandikisha mu bitabo by’irangamimerere mu gihe cyagenwe n’amategeko, gushishikariza imiryango ibana mu buryo butemewe n’amategeko gusezerana, gushishikariza ababyeyi bakiriye abana mu miryango kugira ngo babandikishe babagire ababo, gushishikariza ababyeyi kwemera abana no kubandikisha, no gushishikariza abanditsi b’irangamimerere gukora kinyamwuga nyuma hakazahembwa imirenge itatu mu gihugu yitwaye neza muri icyo cyumweru.

Mu kwezi guheruka kw’irangamimerere mu 2016, imibare ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu igaragaza ko handitswe abana 621 862 bari baracikanwe n’igihe cyo kwandikishwa, hasezerana abantu 12 632 babanaga mu buryo butemewe n’amategeko, handukuzwa abantu bapfuye 16 258.