Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Mu buvuzi bw’amatungo hongerewemo impuguke mu bworozi

Yanditswe na admin

Ku ya 11-12-2017 saa 11:13:24
Dr. Nshimiyimana Alphonse ubanza ibumoso, ari kumwe n'abanyamuryango b'Umuryango Nyarwanda mu Bworozi RASO (Foto Mutungirehe S.)

Urugaga rw’abaganga b’amatungo mu Rwanda (RCVD) rutangaza ko uwo murimo wo kwita ku bworozi n’ibibukomokaho ugiye kurushaho gukorwa kinyamwuga kuko hongerewemo impuguke mu bworozi ziri mu byiciro bitandukanye zikazafasha mu gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kongera umusaruro w’ubworozi.

Byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’abaganga b’amatungo mu Rwanda (RCVD), Dr. Nshimiyimana Alhonse ejo hashize, tariki ya 10 Ukuboza 2017, ubwo impuguke mu bworozi zisaga 100 zahuriraga mu nama rusange yo kwemeza Umuryango Nyarwanda udaharanira inyungu w’Impuguke mu bworozi mu Rwanda (RASO) no gushyiraho amahame shingiro y’umuryango.

Dr. Nshimiyimana Alphonse ubanza ibumoso, ari kumwe n’abanyamuryango b’Umuryango Nyarwanda mu Bworozi RASO (Foto Mutungirehe S.)

Dr Nshimiyimana yabwiye itangazamakuru ko ubusanzwe nk’urugaga rw’abaganga, RCVD, bashinzwe gushyiraho amabwiriza agenga umwuga wo kuvura amatungo abanyamwuga bose bagomba kubahiriza kugira ngo imirimo y’ubworozi ikorwe neza.

Ati “Iyo urenze icyo kiciro kijyana no gushyiraho amabwiriza ukajya mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ziri mu bworozi, twebwe nk’urugaga nta bwo tugomba kubijyamo.

Tugira Imana iyo habonetse imiryango nk’iyi; uyu muryango w’Impuguke mu bworozi (RASO) uje hari byinshi uzadufashamo, cyane cyane mu bijyana n’imirire myiza y’amatungo, gutera intanga mu matungo n’ibindi byose ishyirwa mu bikorwa ryabyo bizatworohera kurushaho mu gihe dufite urwego ruhagarariye icyo kiciro cy’abanyamwuga ni bwo tuzajya dukorana mu buryo bworoheje.

Na none RASO bazanadufasha gukomeza gukangurira abanyamwuga bari muri uwo muryango mu bijyana no kunoza umwuga no mu gutanga serivisi nziza ku mworozi twese tuba tugamije.”

Impuguke mu bworozi bw’amatungo Umuhoza Charlotte, wize guteza imbere umusaruro w’ibikomoka ku matungo yagize ati “Hari byinshi tutakoraga kubera kuba twari dutatanye tudafite ikintu kiduhuje muri rusange. Iyo dufite ikiduhuje tubasha kumenya ngo turakora iki, turagendera muri uyu murongo nk’abantu bize ibintu by’ubworozi cyangwa no guteza imbere ibyiciro bitandukanye turimo.”

Bizimana Jean Baptiste yavuze ko mu bagize uwo muryango harimo n’abazakemura ikibazo cy’abaganga bakiri bake bazi neza gutera intanga amatungo.

Ati “Icyo kirahari kandi cyatekerejweho cyane. Kugeza ubu hari itsinda ry’abantu bamaze guhabwa amahugurwa n’Urugaga RCVD nubwo nabo babyize ariko bagomba kubigirira ibyangombwa bagahabwa n’ibikoresho byose bikenerwa. Muri ino minsi amahugurwa ari gutangwa na RCVD ariko biri mu nshingano z’abantu bize iby’ubworozi, mu minsi iri imbere bizajya bikorwa nabo.”

Umuryango RASO umaze igihe ukora mu buryo bw’agateganyo, biteganyijwe ko uzemezwa ukanandikwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, ari narwo rwandika imiryango nyarwanda itagamije inyungu.

MUTUNGIRHE SAMUEL

Umwanditsi:

admin

One Comment on “Mu buvuzi bw’amatungo hongerewemo impuguke mu bworozi”

  1. TWISHIMIYE ISHYIRWAHO RY’URUGAGA RW’ABAGANGA B’AMATUNGO NDETSE N’URW’IMPUGUKE MU BWOROZI ARIKO NIHASHYIRWEMO IMBARAGA KUKO ABENSHI NTIBARASOBANUKIRWA NEZA N’IBYIZI NGAGA . IKINDI ABAZIHAGARARIYE MU NTARA MBONA KUBABONA BIGOYE!

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.