Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Mu bihugu bimwe nta mwuga wiyubashye kuruta uwo kwigisha – Dr. Munyakazi

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 17-04-2019 saa 15:02:36
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe amashuri y'inshuke, abanza n'ayisumbuye, Dr

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye Dr. Isaac Munyakazi asaba Abanyarwanda kubaha umwuga w’ubwarimu.

Ibi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi yabivugiye mu mashuri Nderabarezi ya Muramba na Gacuba II, mu ruzinduko aherekejwe n’umuyobozi mukuru w’Ikigo k’Igihugu cy’Uburezi REB, Dr. Ndayambaje Irenée.

Dr. Isaac Munyakazi yagize ati “Mu bihugu bimwe na bimwe, nta mwuga ubaho wiyubashye kuruta uwo kwigisha. Bamwe bakunda kuvuga ko kubona abana bato bakura mu myigire no mu gihagararo bishimishije ariko iyo wagize uruhare muri iyo mikurire bigutera ishema ko wagize uruhare mu kuzamura urubyiruko rw’ahazaza.”

Avuga ko Leta y’u Rwanda yongereye agaciro uruhare rw’uburezi mu kwihangira u Rwanda rwifuzwa mu gihe kizaza ibinyujije mu kwita ku mashuri nderabarezi.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri ba TTC Muramba, Dr. Isaac Munyakazi yavuze ko Leta y’u Rwanda itewe ishema n’abanyeshuri biga umwuga w’uburezi. Ati “Turabashimira ko mwahisemo kuzaba abarimu b’ejo hazaza.”

Umunyamabanga wa Leta Dr. Isaac Munyakazi yakomeje avuga ko kuzamura uburezi ari umushinga uhoraho, ni nko kugereka itafari ku rindi.

Ati “Inzira yose binyuramo kugira ngo ugire abarimu beza n’uburezi buhamye ihera mu mashuri nderabarezi (TTC). Ni yo mpamvu Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Uburezi yahisemo kuyitaho by’umwihariko aho ishaka kuzamura umubare w’urubyiruko rushaka kwiga mu mashuri nderabarezi.”

Yongeyeho kandi ko atari ukuzamura umubare gusa ahubwo ari no gushishikaza no kugumana umubare munini w’abarimu b’umwuga kandi babikora babikunze.

Umunyamabanga wa Leta yabwiye abanyeshuri ko Leta igiye kwita ku mwuga w’uburezi birushijeho ku buryo umwarimu atazongera kuba uwo ari we wese ahubwo bikaba “umwuga”.

Dr. Isaac Munyakazi yagize ati “ku bijyanye n’amashuri nderabarezi n’Abarimu, turimo gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo twizere ko turimo gutegura no guhugura abantu bakwiye.”

Avuga ko kubahana ari ingenzi cyane mu mategeko agenga sosiyete, ko ibwiriza ry’Ingenzi ribumbira abantu hamwe bigatuma bagomba gukorera abandi ibyo bifuza kugirirwa kandi abarezi ni bamwe mu bantu utabona uwo ubasimbuza muri sosiyete.

Avuga ko abantu benshi banyura mu biganza by’abarimu, akaba ari yo mpamvu umwuga w’ubwarimu ukwiye kubahwa, ajo yemeza ko kuzamura amabwiriza agenga abinjira muri uyu mwuga ari ngombwa, kubongera no kugira abarimu nyabo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Dr. Isaac Munyakazi kandi yavuze ko abanyeshuri biga ubwarimu bagiye kugabanyirizwa amafaranga y’ishuri kandi bakazajya bahabwa inguzanyo itishyurwa yo kwiga muri kaminuza.

Yagize ati “Tugiye kujya tubatangira 50% by’amafaranga y’ishuri kandi nimurangiza amashuri yisumbuye muzajya mwigisha imyaka itatu, hanyuma muhabwe inguzanyo yo kwiga ikiciro kisumbuyeho itazishyurwa; gusa mugomba kubyaza umusaruro ayo mahirwe.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Guteza imbere Uburezi (REB), Dr. Ndayambaje Irénée, yavuze ko iyo ukora ikintu ugikunze kirushaho gutanga umusaruro mwiza, ariko ko impano ikwiye kujyana n’ubumenyi mu byo urimo kwigisha.

Yagize ati “Ubu twahinduye ikerekezo dukeneye abarimu bafite impano n’ubumenyi ari yo mpamvu guhera ubu Amashuri Nderabarezi agiye kuzajya yakira abanyeshuri b‘abahanga bagize amanota ya mbere.”

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Ndayambaje Irénée, yakomeje avuga ko mu minsi mike REB izatanga ibikoresho bigezweho mu byumba by’ubushakashatsi bya za TTC nk’uburyo bwiza bwo kumenyereza abanyeshuri biga ubwarimu ari bo barimu b’ejo hazaza b’amashuri y’inshuke n’abanza.

Ati “Icyumba cy’ubushakashatsi mu myigire ni ho hantu honyine hafasha kwiga ibintu unabishyira mu ngiro.”

Dr. Ndayambaje Irénée yavuze ko kandi integanyanyigisho ikoreshwa mu mashuri Nderabarezi (TTC) yahinduwe ikava ku ishingiye ku bumenyi ikajya ku ishingiye ku bushobozi kugira ngo abanyeshuri babashe kugira ubumenyi bakeneye. Yagize ati “Twabahinduriye integanyanyigisho ku nyungu zanyu; ubu twongereye inshuro (Periods) mwigaga ziva kuri 40 zigera kuri 60.”

Mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri ba TTC Gacuba II na TTC Muramba, Umuyobozi Mukuru wa REB yavuze ko REB izakomeza kugeza ku banyarwanda ibyo bakeneye kandi ishyira mu bikorwa gahunda za Leta y’u Rwanda mu rwego rw’uburezi.

Mu gusoza, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, Dr. Isaac Munyakazi yabwiye abanyeshuri ba TTC Muramba n’aba TTC Gacuba II guhagarara neza bitegurira ejo hazaza. Yagize ati “Mube ingirakamaro kuri mwe ubwanyu, imiryango yanyu ndetse n’igihugu cyanyu.”

Abanyeshuri biga mu mashuri nderabarezi bagiye kujya boroherezwa mu rwego rwo kwiga neza no kurangiza bafite ubumenyi bwuzuye, byose bigamije kugira abarezi bakora neza.

Gahunda zose zikorwa mu rwego rw’uburezi, ni ukurushaho kubaka uburezi bufite ireme nkuko Guverinoma y’u Rwanda ibifite mu ntego, hubakwa Umunyarwanda utanga umusanzu we mu kubaka igihugu, binyuze mu bumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo, cyangwa se mu kwihangira umurimo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, Dr

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.