Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Mu bantu 6000 bakeneye imiti ya Hepatite byihutirwa 1 500 batangiye kuyibona

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Apr 27, 2018

Umuyobozi ushinzwe Ishami rishinzwe kurwanya Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, mu Kigo k’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr. Nsanzimana Sabin, yatangarije Imvaho Nshya ko abantu 1 500 mu bantu 6 000 bakeneye imiti ya Hepatite B na C byihutirwa batangiye kuyihabwa mu rwego rwo kwirinda ingaruka z’iyo ndwara.

Dr. Sabin Nsanzimana Umuyobozi ushinzwe ishami rishinzwe kurwanya Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Ni gahunda ya Leta y’amezi ane, yatangiye muri Werurwe kugeza Nyakanga 2018, igamije guha imiti abantu badafite ubushobozi basuzumwe bagasanga barwaye indwara za Hepatite B na C.

Dr. Nsanzimana Sabin yagize ati “Gahunda yo kurwanya Hepatite irakomeje, akenshi turibanda kuri Hepatite B na C, kuko ari zo zihangayikishije kurusha izindi, ni nazo zituma umwijima urwara kanseri. Hari ubukangurambaga twatangiye umwaka ushize, hapimwa abantu benshi barenga ibihumbi 400.

Muri bo twasanze abantu bagera ku 6000 bakeneye imiti ku buryo bwihutirwa, abenshi muri bo ni abantu badafite ubushobozi bwo kuba babona amafaranga agera kuri miliyoni imwe agura umuti, akaba ari nayo mpamvu Leta y’u Rwanda yemeje ko hari abantu bagomba guhabwa umuti vuba na bwangu, kugira ngo bose bavurwe batararwara kanseri y’umwijima kandi bigakorwa ku buntu”.

Yakomeje avuga ko kuva Minisiteri y’Ubuzima yatanga iryo tangazo, muri Werurwe 2018, abantu barenga 1 500 bamaze guhabwa imiti ya Hepatite B na C.

Ati “Kuva iryo tangazo ryasohoka, hagiye gushira ukwezi kurenga, abantu barenga 1 500 bamaze gushyirwa kuri iyo miti abandi baracyategurwa kuko hari ibizamini bisabwa mbere yo guhabwa imiti kandi gahunda iracyakomeza.

Haracyari kare, hari abarimo gutegurwa, hari abarimo gufatirwa ibizamini hari n’abataramenya ayo makuru barimo kuyahabwa; turizera ko mu kwezi kwa karindwi  2018 ba bandi bose bari bategereje bazaba bavuwe”.

Dr. Nsanzimana avuga ko abantu benshi bamaze kumenya indwara ya hepatite n’uko bayirinda kandi ubukangurambaga burakorwa hirya no hino mu gihugu bugendana no gupima no kuvura bwatumye igipimo cy’ubumenyi kuri ubu burwayi kizamuka cyane.

Yemera ko nubwo ubushobozi buke bushobora gutuma abantu bativuza indwara nka Hepatite ariko ikigaragara ari uko igihugu cyabishyizemo imbaraga, bituma n’abakora iyo miti batangira kwemera kugabanya ibiciro.

Hepatite zigaragara cyane mu Rwandani iyo mu bwoko bwa B na C, ni nazo zihangayikishije cyane kandi zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye n’igihe amaraso ahuye hari uyifite ndetse umubyeyi ashobora kuyanduza umwana amutwite cyangwa amubyara.

Dr. Nsanzimana ati “Hepatite itinda kugaragaza ibikenyetso; hakaba hashira n’imyaka 10 cyangwa 20. Igihe ibikenyetso bije akenshi ni uko iba yabaye karande ikenewe kuvurwa.

Aha dusobanure ko umubiri ushobora gukora ubudahangarwa bwo kurwanya hepatite ku gipimo cya 80% kuri hepatite B na 20% kuri hepatite C”.

Ibimenyetso bigaragara bizwi ni ugucika intege, iseseme, kuruka, kubabara mu nda, kwihagarika inkari zijimye, amaso akaba umuhondo, kubabara mu ngingo n’ibindi biza igihe umwijima watangiye kubyimba bikagaragara inyuma.

Serivisi zo kwisuzumisha indwara za hepatite zageze ku bitaro byose by’uturere twose, bityo abantu bakaba bakangurirwa kwisuzumisha no kwirinda inzira zose hepatite yanduriramo ndetse no kwirinda kwivuza n’ibyatsi n’indi miti itarapimwe ngo yemezwe kuko byamaze kugaragara ko byangiza umwijima.