Mu bana 10 barwaye kanseri y’impyiko 7 baravurwa bagakira

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Sep 25, 2018

Dr. Ishyirambere Cyprien ukurikirana indwara za kanseri z’abana mu bitaro bya Kanseri bya Butaro, atangaza ko ababyeyi bakwiye kwihutira kujya basuzumisha abana babo ku kibazo cy’uburwayi budasobanutse babonye ku mwana kuko igihe batahuye ko ari indwara hari amahirwe menshi, 70%, ko ivurwa igakira neza mu gihe kiri mu mezi make.

Dr Ishyirambere Cyprien, ukurikirana abana barwaye kanseri mu bitaro bya Butaro, avuga ko kanseri z’impyiko ku bana zivurwa zigakira vuba (Foto Mutungirehe S)

Mu buhamya bwa Dr Ishyirambere uhorana n’abana barwaye indwara za kanseri, avuga ko indwara za kanseri mu bana ziriho kandi mu myaka igera kuri 6 ibyo bitaro bimaze bivura kanseri bigaragara ko mu bana barwaye abenshi muri bo bavurwa bagakira.

Ati “Tumaze kwakira abana basaga 700, muri abo bana 1/3 cyabo ni abana baza bafite indwara y’ikibyimba cyo ku mpyiko, kikaba ari kanseri ifatira mu mpyiko z’abana.

Ni kanseri ifite amahirwe ya 70% yo gukira; ni ukuvuga ngo mu bana 10 bafatwa n’iyo kanseri barindwi baba bashobora gukira, bagasubira mu ishuri bakiga kandi tubavura mu gihe kitarenze amezi atanu.

Kanseri z’abana zirahari, zishobora kurwara umwana uwo ari we wese; nta bwo zireba ubushobozi, ntizireba imyaka ntizireba aho yavukiye, ntizireba ibiryo urya, umwana wese ashobora kugerwaho n’iyo kanseri. Dufatanye dukangurire abantu kugira ngo bamenye ko izo kanseri zibaho kandi zivurwa zigakira.”

Mu bimenyetso Dr Ishyirambere avuga bigaragara inyuma ku mwana urwaye kanseri ifata impyiko z’abana ni uko babona inda y’umwana ibyimba, umwana agatakaza ibiro. Umwana agataka mu nda, ndetse akaba yanyara amaraso.

Ati “Kugeza ubu muri rusange nta bwo turamenya igitera iyo kanseri y’impyiko z’abana ndetse n’izindi kanseri z’abana muri rusange.

Icyo dukangurira abantu ni uko umuntu wese ubonye umwana afite ibimenyetso bya kanseri yahita yihutira kumujyana kwa muganga kugira ngo tumupime, turebe ko ari kanseri noneho tumuvure kuko imiti myinshi mu yo dukoresha mu kuvura za kanseri iy’abana irahari kandi ni n’amahirwe ko kugeza ubu tuyitangira ubuntu dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu Inshuti mu Buzima (Partners in Health) na Guverinoma y’u Rwanda.”

Iyo kanseri ikunda kurwara abana bari hagati y’umwaka umwe n’imyaka irindwi, kandi ikavurirwa mu Rwanda.

Dr. Ishyirambere ati “Uburyo ivurwa, abana tubanza kubatera imiti ya Chemotherapy kugira ngo cya kibyimba kigabanuke kuko kiba ari kinini cyane kandi impyiko y’umwana yo ari nto, noneho tukamwohereza ku baganga b’inzobere bakamubaga, cya kibyimba bakakivanamo. Bamara kukivanamo, akagaruka tukongera tukamuha imiti ya Chemotherapy kugira ngo uturemangingo tundi twa kanseri tutavuyemo two dupfe.”

Ababyeyi bongera kwibutswa ko iyo ndwara benshi bajya bayitiranya n’amarozi bagatinda kujya gusuzumisha no kuvuza abana bityo bigatuma abo bana bagera kuri 3% bahitanwa nayo.