Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thunderstorms
19°C
 

Mu 2024, ikoranabuhanga rizagera ku bakuze 60% – Dr. Ngirente

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 14-05-2019 saa 19:12:33
Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente ageza ijambo ku bitabiriye Transform Africa (Foto James R)

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente atangaza ko Guverinoma y’u Rwanda muri gahunda yayo y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere, NST1, bizagera muri 2024 ubumenyi mu ikoranabuhanga bugeze ku bakuze 60%.

Minisitiri w’Intebe yabitangarije i Kigali kuwa 14 Gicurasi 2019 mu butumwa yahaye abasaga 4.000 bitabiriye inama Nyafurika ku Ikoranabuhanga (Transform Africa) baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika n’ahandi ku Isi, barimo abikorera bafite imishinga batangije ku ikoranabuhanga, amasosiyete, ba rwiyemezamirimo bahanze udushya mu ikoranabuhanga, n’abandi, aho baganira uburyo ikoranabuhanga ku mugabane w’Afurika ryarushaho gutera imbere, n’uruhare rwaryo mu guhanga umurimo.

Mu butumwa bwe, Dr. Ngirente yavuze ko muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’imyaka irindwi igamije kwihutisha iterambere NST1, biteganyijwe ko urubyiruko ruzafashwa guhabwa ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga hibanzwe ku bakiri bato bafite hagati yimyaka 16 na 30.

Ngo ibyo bizagerwaho binyuze mu gushyira mu bikorwa gahunda yo gukwirakwiza ubumenyi mu byerekeranye n’ikoranabuhanga, aho yavuze ku ntego, ati “Gahunda yo gukwirakwiza ubumenyi mu byerekeranye n’ikoranabuhanga, intego yayo ni uko ubumenyi mu ikoranabuhanga nibura buzagera kuri 60% bakuze bitarenze 2024.”

Ku birebana na gahunda yo guhanga imirimo, Minisitiri w’Intebe asanga ku Isi hose, ibigo by’abikorera bitezwa imbere n’urubyiruko rwatangiye guhanga akazi, ku buryo ibyo bigira impinduka nk’iyo guhindura imibereho y’abaturage. Ati “Ikoranabuhanga ni ingirakamaro cyane kuko ari bimwe mu bitanga amahirwe yo kugera kuri gahunda yo kwishyira hamwe kw’Afurika kandi vuba, ikindi ikoranabuhanga rifasha mu byerekeranye no kuvanaho imipaka isanzwe.”

Minisitiri w’Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya Ingabire Paula, avuga ko gahunda yo kongera ishoramari no kubaka ubushobozi bw’abaturage bikwiye guhabwa agaciro bikitabwaho cyane, ku buryo korohereza gahunda zo guhanga udushya byagira uruhare mu guteza imbere ibisubizo abantu baba bishatsemo “Home grown solutions” kuko bifasha ibihugu kugera ku ntego zigamije iterambere rirambye by’umwihariko izirebana no kugabanya ubukene, guhanga imirimo n’iterambere ry’abaturage.

Ati “By’umwihariko hakenewe kongerwa imbaraga no gushishikariza abashoramari gushyira amafaranga mu zindi nzego nk’ikoranabuhanga mu by’ubuzima, ingendo, uburezi, hagamijwe kugera ku iterambere rirambye.”

Naho Lacina Koné, Umunyamabanga Mukuru wa “Smart Africa”, yibukije ko ikoranabuhanga rishobora gufasha Umugabane w’Afurika kugera ku ntego zigamije iterambere riganisha ku rwego rw’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage. Ati “Niba abantu batangiye urugendo rugamije impinduka, basabwa kurukomeza bagamije ko ruzana umusaruro haba muri Afurika n’ahandi.”

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ageza ijambo ku bitabiriye Transform Africa (Foto James R)

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.