Mu 2020 u Rwanda ruzereka Isi agashya mu buvuzi bw’ikoranabuhanga

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 24-04-2019 saa 18:32:39
Dr. Byamukama Shivon, Umuyobozi wungirije wa Babyl asobanura uko serivisi z'ubuvuzi bw'ikoranabuhanga zigiye kurushaho gutera imbere mu Rwanda (Foto Mutungirehe S)

Ikigo Babyl gitanga serivisi z’ubuvuzi binyuze mu ikorabanuhanga rya terefone mu Rwanda, cyatangaje ko kigiye kuzana agashya muri serivisi zo kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ubwo buryo bwa “Artificial Intelligence” uko bukora, ufite terefone azaba ameze nk’urimo kuvugana na muganga binyuze mu gusubiza ibibazo abazwa, bityo abone ubuvuzi bwihuse ku ndwara afite kandi ku gihe.

Mu kiganiro kihariye n’Imvaho Nshya, Umuyobozi wungirije wa Babyl, Dr. Shivon Byamukama, yavuze ko ari kimwe mu byo iki kigo kiteguye kumurikira Isi, aho u Rwanda rugeze mu ikoranabuhanga mu buvuzi, mu imurikabikorwa ryo ku rwego rw’Isi rizabera i Dubai mu Kwakira 2020 rikazahuza abarenga miriyoni 25 baturutse mu bihugu 190 byose bigize umubumbe w’Isi.

Dr. Byamukama yavuze ko bageze kure bubaka ubwo buryo bw’ikoranabuhanga bumenyerewe mu bihugu byateye imbere nko ku mugabane w’i Burayi aho 90% by’ababukoresha babwishimira, ku buryo umwaka utaha uzatangira hakozwe igerageza kuri iryo koranabuhanga.

Ati “Kubera ko dufite ikibazo cy’abaganga bake turimo kubaka uburyo bw’ikoranabuhanga, nk’uko wakubaka imashini, imashini izaba ifite ubwonko bw’umuganga; buri kintu muganga azi kikazaba kiri muri mashine noneho wowe ushaka serivisi mu mwanya wo kuvuga uti reke nge kuvugana na muganga ukandika muri terefone yawe wenda uti uvuga umutwe urandya noneho mashini igakomeza ikubaza ibibazo bitandukanye amaherezo ikakubwira icyo urwaye cyangwa ikakubwira kujya kwipimisha ikintu runaka kwa muganga.”

Yakomeje agira ati “Ibyo ni ibintu nka Babyl ku rwego rw’Isi turimo gukorera i London mu Bwongereza aho dufite ikicaro gikuru, hari n’ibindi bihugu turimo gukoreramo. Imashini twamaze kuyubaka mu Rwanda ahubwo icyo dukora ubu ni ukugerageza iyo mashini tukareba niba yakora ku ndwara ziri mu Rwanda.

Kuko iyo uba nk’i Burayi usanga batarwara marariya ariko bafite izindi ndwara barwara tutarwara. Twe turimo kureba indwara ziri hano muri Afurika, zikaba ari zo twajya tuvura muri iryo koranabuhanga.”

Umuyobozi mukuru ushinzwe ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Zubber Muvunnyi, yahamirije Imvaho Nshya ko serivisi icyo kigo gitanga ari imwe mu ngamba Minisiteri y’Ubuzima irimo gukoresha mu guhangana n’ikibazo cy’ubuke bw’abaganga abantu babasha kwisuzumisha batagiye gutonda umurongo kwa muganga kandi bakandikirwa imiti.

Ati “Ikiza, izo serivisi z’ikoranabuhanga zishyurwa na mituweri; icyo ni icya mbere, icya kabiri ni ikitwa Tele-Medecine. Urugero, umuntu ashobora guca mu cyuma ku bitaro bya Kibuye (Karongi) hanyuma bakagufata ifoto ariko kubera ko nta ba-radiologue dufite hariya bakohereza ifoto muri CHUK cyangwa King Faisal bakayisesengura bagatanga ibisubizo mu minota mike cyane noneho muganga uri hariya (Karongi) akamenya icyo gukora.”

Mu bindi birimo kwifashishwa, birimo kongera imbaraga mu buvuzi aho ibigo nderabuzima n’amavuriro y’ingoboka afasha kugabanya abajya ku bitaro, hakwirakwizwa uburyo bwo kubika amakuru y’umurwayi (Electronic Medical Record), hakaba no guhugurira abaganga aho bakorera nabwo hifashishijwe ikoranabuhanga (E-Learning) bagahugurwa benshi ku ngengo y’imari nto cyane kandi abaganga bagakomeza gutanga serivisi ari nako bongera ubumenyi mu mwuga.

Babyl ivuga ko muri iryo murikabikorwa bazaboneraho umwanya wo kwereka Isi ibindi bigaragaza uko ubuvuzi buri gutera imbere mu Rwanda mu myaka mike rwiyubaka aho ubu abantu barenga gato miriyoni ebyiri bamaze kwiyandikisha mu buvuzi bw’ikoranabuhanga bwa Babyl, buri munsi hakirwa abaturage 5000 ku mirongo ya terefone bivuza kandi ibigo nderabuzima bigera kuri 400 bikaba bikorana na Babyl mu gutanga imiti ku bayandikiwe na muganga binyuze kuri terefone mu gihe bamaze kwakira abantu ibihumbi 420 bisuzumisha.

Dr. Byamukama Shivon, Umuyobozi wungirije wa Babyl asobanura uko serivisi z’ubuvuzi bw’ikoranabuhanga zigiye kurushaho gutera imbere mu Rwanda (Foto Mutungirehe S)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.