Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Mu 2018 u Rwanda rwohereje mu Bushinwa ibicuruzwa bya Miriyari 51

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 05-11-2019 saa 16:53:13
Umuyobozi w'ishoramari muri RDB, Lucy Philip (Foto Twagira W)

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere RDB, bwatangaje ko u Rwanda mu mwaka ushize wa 2018 rwohereje mu Bushinwa ibicuruzwa abifite agaciro ka miriyoni 59 y’amadorari y’Amerika ahwanye na miriyari zisaga 51 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibyo umuyobozi ushinzwe ishami ry’ishoramari muri RDB Lucy Philip yabitangarije i Kigali ubwo yatangizaga imurikabikorwa ry’iminsi ibiri  ryiswe ‘China Bland Show 2019’ ryateguwe ku bufatanye na RDB, ryitabiriwe n’itsinda ry’abashoramari b’Abashinwa ahanini  bamurika ibikoresho by’ikoranabuhanga byifashishwa mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi birimo imashini zuhira imyaka, imashini zibagara imyaka n’izindi.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe guteza imbere ishoramari muri RDB, Lucy Philip, avuga ko mu mwaka ushize wa 2018 ibyo u Rwanda rwohereje mu Bushinwa byari bifite agaciro ka miriyoni 59 y’amadorari y’Amerika, ahwanye na miriyari zisaga 51 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibihugu byombi kandi bizakomeza gufatanya guteza imbere urwego rw’ubucuruzi ku buryo  binyuze muri za Ambasade z’ibihugu byombi hashyizweho ihuriro rigamije guteza imbere ubucuruzi hagati yabyo.

Mu butumwa yahaye abo bashoramari b’Abashinwa ahanini bihanjemo abafite ibikorwa byabo mu mugi munini wahitwa Chongqing muri icyo gihugu, yabibukije ko mu Rwanda hari amahirwe y’aho gushora imari, bityo abasaba kutayapfusha ubusa, kuko ari igihe cyo kubereka aho bashora imari yabo mu gihugu, cyane ko u Rwanda n’u Bushinwa ari ibihugu bisanzwe bikorana neza.

Ati Ishoramari ry’u Bushinwa mu Rwanda ahanini rishingiye ku nganda, ubucuruzi, ibikorwa by’ubwubatsi n’ibindi rikomeje kwiyongera. Agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereza mu Bushinwa birimo icyayi n’ikawa byoherezwayo bifite agaciro ka miriyoni 59 z’amadorari y’Amerika kandi riziyongera rigere no kuri miriyoni 100, kuko nk’ubu iyo urebye urutonde rw’abashoramari baza gushora imari yabo mu Rwanda, Abashinwa baza muri batanu ba mbere.’’

Umujyanama mu by’ubukungu muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Jiaxin, avuga ko mu myaka 25 ishize u Rwanda rwateye intambwe mu rwego rw’ubukungu, ko byose byakozwe hashingiye ku buyobozi bufite ikerekezo kandi ko igihugu cy’u Bushinwa kizakomeza gukorana n’u Rwanda  mu nzego zitandukanye.

Umwe muri abo bashoramari witwa Kevin Zhu uyobora sosiyete ‘TTI group’ yavuze ko iryo murika ari amahirwe, aho abahinzi bato ndetse n’abanini bahinga ku buso bunini bashobora kubagana bagakoresha iryo koranabuhanga ryafasha kuzamura umusaruro wabo.

Itsinda ry’abo bashoramari bahagarariye amasosiyete 21 yo mu Bushinwa biteganyijwe ko mbere yuko basoza iryo murikabikorwa ry’iminsi itatu bazasura banerekwe bimwe mu bikorwa remezo bishobora kubafasha gukora ubucuruzi bwabo biri mu gace kahariwe inganda kari i Masoro.

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.