Mu 1973 ubwicanyi bwibasiye cyane intiti – Karinamaryo

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 16-04-2019 saa 13:25:39
Karinamaryo theogene atanga ikiganiro

Impuguke ku birebana n’amateka y’u Rwanda, Karinamaryo Theogene, yibuka umwaka wa 1973 nk’umwaka wishwemo intiti nyinshi z’Abatutsi.

Ngo ni umwaka wabayemo ubwicanyi bwibasiye cyane abize muri za kaminuza bakunze kwitwa intiti, cyane ko ubutegetsi bwariho bwavugaga ko bamaze kwiyongera cyane.

Leta yariho icyo gihe, ngo yavugaga ko Abatutsi mu mashuri makuru bakomeje kwiyongera, bityo iyo bakomeza bari kuzaba ikibazo.

Karinamaryo yabivugiye mu karere ka Gasabo ku rwibutso rwa Ruhanga mu Mujyi wa Kigali mu kiganiro yahatangiye mu gikorwa cyo kwibuka cyahuriranye no gushyingura imibiri isaga mirongo itandatu yashyinguwe muri urwo rwibutso rwahoze aru urusengero rw’Abangirikani.

Yongeyeho ko icyo gihe byatumye abari bibasiwe bahigwaga batangira guhungira mu bindi bihugu byo hanze.

Ahamya kandi ko Jenoside yakorewe mu cyahoze ari Gikongoro n’umugambi w’urwango ku bahigwaga byashingiye ku mategeko 10 ya Gitera.

Karinamaryo, yatanze urugero rw’abasaga ibihumbi magana abiri biciwe muri Gikongoro muri Jenosode ya 1963, nyuma ubutegetsi bukavuga ko atari Jenoside ahubwo kwari ukurwanya amabandi.

Ati “Nyuma yaho abasaga 20.000 biciwe mu cyari Gikongoro ubutegesti bwitwaje ko cyari igikorwa cyo kwurwanya amabandi, kandi itangazamakuru mpuzamahanga ryari ryabitangaje, ari na byo byakurikiwe no kubavana Gikongoro babajyana Bugesera mu rwego rwo kubaca kugira ngo bazicwe n’isazi ya tsetse ariko ntibyabashobokera kuko hazanwe abandi bantu inyuma yabo batema iryo shyamba tsetse yabagamo isazi iragabanyuka.’’

Uwari uhagarariye imiryango yashyinguye ababo mu rwibutso rwa Ruhanga, Murenzi Venuste avuga ko kuba kugeza ubu batabona imibiri y’ababo ngo bayishyigure bituma bahora babikanga ko hari abakiriho, bitewe nuko harimo abari basanzwe bazi kwirwanaho mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ati “Niba hari ikintu gikomeye mu buzima, iyo utabashije kubona umuntu wawe ngo umushyingure mu cyubahiro igihe cyose uhora wikanga ko hari abakiriho kandi ntabo, iyo tumenye aho abacu bari turuhuka ku mutima.”

Visi Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gasabo, Uwiduhaye Théodore yavuze ko n’ubwo abacitse ku icumu rya Jenoside bamaze kwiyakira ariko bagifite intimba y’uko hakiri umubare munini w’abavandimwe bishwe n’ubu bataraboneka aho bajugunywe ngo bashyingurwe kandi hari abantu bafite amakuru, badafite ubushake bwo kuyatanga.

Karinamaryo Theogene atanga ikiganiro

 

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.